IMIBEREHO Y’INTUMWA YA ALLAH AYUBU (ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)
Ayubu ari mu Ntumwa Qor’an yagaragaje imiberho yazo, izina rye rikaba ryaravuzwe muri Qor’an inshuro enye mu bice bikurikira :
- Qor’an 4 :186
- Qor’an 6 :84
- Qor’an 21 :83
- Qor’an 38:41.
Ayub yari mwene Muswi mwene Zurahi mwene Alayswi mwene Is’haq mwene Ibrahim bose Allah abahe amahoro n’imigisha),iki gisekuru gishimangirwa n’imvugo ya Allah aho agira ati :
NO MU RUBYARO RWE HARIMO DAWUDI, SULAYIMAN, AYUBU, YUSUFU,MUSA NA HARUNA..».
Qor’an 6 :84
Urubyaro ruvugwa hano ni urwa Ibrahim.
Nyina wa Ayubu yari umukobwa w’Intumwa Loti (Allah amuhe amahoro n’imigisha) AYUB yagaragajwe mu Ntumwa zagejejweho ubuhanuzi na Allah aho Allah avuga ati :
MU BY’UKURI TWAGUHISHURIYE UBUTUMWA NK’UKO TWABUHISHURIYE NUHU N’ABAHANUZI BAJE NYUMA YE TWANABUHISHURIYE IBRAHIM,ISMAYILI,IS’HAQA, YAQUB N’URUBYARO RWE, NA ISA NA AYUB, ..’.
Qor’an 4 :163
Umugore we yitwaga Rahma umukobwa wa Man’sha mwene Yusufu mwene Yaqub(Yakobo)iyi mvugo ikaba ariyo yanditswe cyane n’abanyamateka. Ayub yari umukungu ufite ubutunzi bw’amoko yose, abagaragu, amatungo n’ubutaka butari buto muri Buthaynat muri Hawurani, yari afite abana ndetse n’umuryango mugari, byose Allaha arabyisubiza mu kumugerageza mu bigeragezo bitandukanye yamuhaye harimo uburwayi ku mubiri, maze ntiyasigarana n’urugingo na rumwe ruzima uretse umutima we n’ururimi rwe yakoreshaga mu kwibuka no gusingiza Allah.Muri ibyo byose yaranzwe no kwihangana no kwiringira Allah,yabanye n’ubwo burwayi igihe kirekire ku buryo abantu bose bamuhunze abura n’uwamwegera, bigera aho bamukura ahari abandi Bantu bamujugunya aho bajyanaga umwanda , nta n’umwe umwitaho uretse umugore we wakomeje kumumenya no kumuba hafi anamwitaho,Kuko nawe yazirikanaga ineza n’impuhwe umugabo we yamugiriraga mbere y’uburwayi,bityo yamugeragaho iteka akamufasha mu byo akeneye byose, ariko yaje nawe kugenda agira intege nke n’umutungo we uragabanuka,kugeza ubwo yajyaga gukorera abandi ngo abone ibyo gufasha umugabo we mu byo yari akeneye, hamwe n’ibyo yihanganiye ingorane zabababayeho.
Ibi byose nta kindi byongereraga Ayubu uretse kwihangana, kuzirikana no gushimira Allah kugeza ubwo atangwaho urugero mu kwihangana n’urugero mu bagezweho n’ibigeragezo bikomeye.
Ayubu yamaze imyaka cumi n’umunani umubiri waramushizeho asigara yanitse amagufa ku buryo umugore we yazanaga ivu kugirango arimusasire, umugore we abonyeko ibyo bitinze aravuga ati : yewe Ayub ! iyo usaba Allah akagukiza? aramusubiza ati : nabayeho imyaka mirongo irindwi ndi muzima, ntabwo iyi myaka y’uburwayi ari myinshi kuburyo nananirwa kwihangana!’
Umugore ababazwa n’ayo magambo, ariko akomeza kwihangana ari nako akorera icyo agaburira umugabo we .Abamuhaga akazi nabo bageze aho banga kumukoresha kuko bazi ko ari umugore wa Ayubu , batinya ko nabo yatuma bageragezwa cyangwa se akaba yabanduza ubwo burwayi bw’umugabo we ,amaze kubona ko batagishaka kumukoresha yatangiye kujya agurana umusatsi we ku bakobwa b’abanyacyubahiro maze bakamuha ibyo kurya byiza ashyira Ayubu, abimuzaniye Ayubu aramubaza ati : ubikuye he? Yanga kubirya ! umugore aramubwira ati :Ni abantu nakoreye babimpaye, bucyeye ntiyabona aho bamuha icyo yabakorera na none agurisha uwari usigaye ku mutwe we ,azana ibyo kurya abigejeje imbere ya Ayubu ,arabyanga aranarahira ko atabirya keretse amubwiye aho abikura , nuko umugore azamura igitambaro agikura ku mutwe maze Ayubu abonye uburyo umutwe w’umugore we wogoshwe ukaba utakigira umusatsi avuga ubusabe Allah yagaragaje muri Qor’an agira ati :
IBUKA AYUBU UBWO YASABAGA NYAGASANI WE ATI : MU BY’UKURI JYE NAGEZWEHO N’AMAKUBA KANDI NI WOWE NYIR’IMPUHWE ZIHEBUJE,MAZE TWAKIRA UBUSABE BWE TUMUKIZA IBIBI BYARI BIMURIHO TUNAMUSHUMBUSHA ABANTU BE TUBAMUKUBIRA KABIRI KU BW’IMPUHWE ZACU N’URWIBUTSO KU BAGARAGIRA IMANA .’
Anasi mwene Maliki(Allah amwishimire) yagaragaje ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)) yavuze iti : MU BY’UKURI INTUMWA YA ALLAH AYUBU YAMAZE IMYAKA CUMI N’UMUNANI MU BIGERAGEZO, YANGWA N’UWAHAFI NDETSE N’UWAKURE, URETSE ABAGABO BABIRI MU BAVANDIMWE BE BIHARIYE BAKABA BARAMUGERAGAHO IGITONDO N’IKIGOROBA, UMWE MURI BO AZA KUBWIRA MUGENZI WE ATI: ALLAH NIWE UBIZI, ARIKO HARI IGIHE AYUBU YABA YARAKOZE ICYAHA KITIGEZE GIKORWA N’UWO ARIWE WESE MU BIREMWA UNDI ATI : KUBERA IKI ? UNDI ATI : KUBONA ARWARA IMYAKA CUMI N’UMUNANI YOSE, ALLAH ATARAMUGIRIYE IMPUHWE NGO AMUKIZE IBYA MUBAYEHO !? BAGIYE KUMUSURA UMWE MURI BO NTIYIHANGANYE AHUBWO YAMUBWIYE IBYO MUGENZI WE YAMUVUZEHO, MAZE AYUBU ARAVUGA ATI : SINZI IBYO UVUGA ? URETSE KO ALLAH AZI KO NANYUZE KU BANTU BABIRI BAJYA IMPAKA BAVUGA ALLAH, MAZE NASUBIRA MU RUGO NKABASABIRA IMBABAZI ,UKO ARI UKWANGA KO ALLAH AVUGWA MU BITARI UKURI .’
Ayubu iyo yajyaga kwiherera yajyanwaga n’umugore we maze yanarangiza umugore yaje akongera akamusindagiza amugarura . Igihe kimwe umugore yaje gutinda kumugeraho maze Allah Ahishurira Ayubu ubutumwa agira ati: TSIRIMA IBIRENGE HASIKU BUTAKA, HATUNGUKA ISOKO ISOKO Y’AMAZI, MAZE ARAMUBWIRA ATI : AYA NI AMAZI AKONJE YIYUHAGIRE UNAYANYWE’.
Ayo mazi amaze kuboneka yarayiyuhagiye akira indwara zo ku ruhu aranayanywa akira indwara z’imbere mu mubiri n’ububabare bwari bumuriho bwose,Allah abihindura ubuzima bwiza .Aho umugore we ahagereye amukubise amaso aramubwira ati : YEWE WO KAGIRA UMUGISHA WA ALLAH WE, ESE WIGEZE UBONA YA NTUMWA YA ALLAH YAGERAGEJWE ? NDAHIYE IZINA RYA ALLAH SINIGEZE MBONA UMUNTU USA NAWE NKAWE! UNDI ARAMUBWIRA ATI : NI JYE AYUBU’.
Allah yamusubizje umutungo mwinshi ku buryo Allah yamumanuriye nk’imvura ibihore bya zahabu na none Allah amushumbusha umuryango we nk’uko Allah yamukuriyeho ibyari bimubangamiye byose Allah yaravuze ati: TUNAMUSHUMBUSHA ABANTU BE TUBAMUKUBIRA KABIRI KU BW’IMPUHWE ZACU N’URWIBUTSO KU BAGARAGIRA IMANA .’
Ibyo bikaba ari urwibutso n’inyigisho k’uwo ariwe wese uzahura n’ibigeragezo birenze , haba ku mubiri we, imitungo ye n’ urubyaro rwe ,kuko Intumwa ya Allah Ayubu yahuye n’ibigeragezo bihambaye maze arihangana kugeza ubwo Allah amutabaye . Umugore we nawe bamwise Rahma’ kubera impuhwe yaranzwe nazo maze nawe Allah yamusubije ubukumi ,amwongerera ubuzima kugeza ubwo abyaye abana makumyabiri na batandatu b’aba hungu.
Nyuma yaho Ayubu yabayeho imyaka mirongo irindwi ku butaka bw’abaroma agaragira Allah ntacyo amubangikanya nacyo, nyuma baza gukurikira inyigisho za Ibrahim maze Allah aza kumubwira ati
: FATA UMUBA N’AKABOKO KAWE UWUKUBITISHE KUGIRA NGO UTICA INDAHIRO, MU BY,UKURI TWAMUSANZE ARI UWIHANGANA ARI N’UMUGARAGU MWIZA, KANDI ARANGWA NO KWICISHA BUGUFI
Qor’an 38 : 44
Uru rukaba rwari uruhushya umugaragu wa Allah akaba n’Intumwa yayo Ayubu yahawe, nyuma yo kurahira ko azakubita umugore we inkoni ijana ,impavu ikaba ari uko umugore yaguranye umusatsi we ibyo kurya.
Amaze gukira Allah amusobanurira ko afata inkoni ijana maze azifatanye azimukubitire hamwe rimwe gusa bihwanye n’inshuro ijana ,ubwo abe yujuje indahiro adakoze icyaha cyo kunyuranya n’ibyo yarahiriye ,ibyo bikaba ari ukoroherezwa ku mpande zombi,kuko Ayubu yubahirije indahiro ye atababaje umugore we w’umunyakuri witangiye umugabo we ngo abe yamukubita inkoni imwe imwe kugeza ku ijana. Abamenyi b’amateka bagaragaza ko Ayubu yapfuye afite imyaka mirongo icyenda n’itatu ,abandi bavuga ko ashobora kuba yarayirengeje. Akaba yararaze ubuyobozi umwana we witwaga Haw’mal maze nyuma ye buhabwa Bishiru mwene Ayubu ari nawe abenshi mu banditsi bemeza ko ari we Dhulkif’li.
Umusozo