Intumwa Zakaria

AMATEKA Y’I NTUMWA YA ALLAH ZAKARIYA( ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

Intumwa ya Allah Zakariya Imana imwishimire yagarutsweho muri Qor’ani ntagatifu mu bice Umunani bya Qor’ani. usibye ko ibisekuru bye bitavugwa muri Qor’ani cyangwa mu bitabo by’abahanuzi bahawe ibitabo. ahubwo hari undi Zakariya Qor’ani itigeze ivugaho narimwe dusanga mu bitabo by’amategeko by’abakiristo akaba ari we Zakariya mwene Bar’khiya wabaye ho kungoma ya Dariyusu mbere y’ivugka rya Yesu Kristu ho imyaka magana atatu (300) n’imisago. Akaba yarahanuye mu gitabo cye igice cya cyenda kubuyobozi bwa Khalifa Omari Ibnul Khatwabi n’insinzi ye mu murwa wa Yerusalemu (UR-SHALIM) ahamagarira abawutuye Inzira ya Allah yuriye indogobe ariwe bamwe mu ba Kristo basobanura ko uvugwa ari Yesu, naho Abayahudi bagasobanura ko ari Yesu wabo bategereje, usibye ko Yesu Nyirizina yaje, ahubwo uwo Abayahudi bategereje ari Masihu Dajal (Anti-Christ).

Ariko Zakariya uvugwa hano muri Qor’ani ni se wa Yahaya Imana ibishimire bigaragara ko ari umwe mubagize uruhare mu mirimo ihoraho yo gutunganya no gusukura HEKALU (urusengero)akaba ariwe Lawi. Ubwo Umugore wa Imrani (Hana) yasezeranyaga Imana ko nabyara umwana azamugira umukozi wa HEKALU, abyaye asanga umwana ari umukobwa ariwe wiswe Mariyamu (Mariya) nibwo yamujyanye kuri Hekalu, buri wese mu abakozi bayo yifuje gufata uwo mwana ngo amurere anamwiteho by’umwihariko. Biba ngombwa ko bakora tombora yo kubona uwamwitaho,nuko rero tombora yaguye kuri Zakariya, Zakariya aramurera, ninaho Imana ivuga muri Qor’ani iti:

 “Kandi ntiwari kumwe nabo ubwo banagaga amakaramu yabo(batombora), ntiwari kumwe nabo nanone ubwo bajyaga impaka”

Qorani 3:44

Zakariya yari umugabo wa Nyinawabo wa Mariyamu na Hadithi ya Miraji ivuga ko Yesu na Yahaya banyina bavaga inda imwe birashoboka kubw’ibitangaza bikomeye Zakariya Yabonaga cyane ibyakorerwaga Mariyamu nko guhabwa amafunguro adasanzwe mubihe bidasanzwe aza kugera ubwo amubaza ati: “Yewe Mariyamu, aya mafunguro uyakura he? Aramusubiza ati: ” Aturuka ku Mana,ifungurira uwo ishaka itamubariye” Qorani 3:37 Intumwa ya Allah Zakariya yari ageze mu zabukuru Imbaraga zaramushiranye n’imvi zaramubanye uruyenzi, ni nabwo umugore we yarakuze ageze mu rwego rwo kwiheba ko atakibyaye ngo abone akana nk’abandi babyeyi. Ariko buri gihe yahoraga afite impungenge kurubyaro rwa Israheli(Yakobo) ko namara gutanga (gupfa) batazabona undi muntu w’intungane ku Mana uzajya abakebura ngo abasubize ku murongo wo gusenga Imana imwe, kuyubaha no kuyigandukira, amaze kubona ko Imana ishobora byose kandi itangira igihe ishakiye, ashingiye no kubitangaza by’amafunguro yabonye kuri Mariyamu mu gihe kitari icyayo, byamuteye akanyabugabo ngo nawe asabe Imana imukorere ibitanganza abyare akana ko muzabukuru maze kazasigarane inshingano yari afite zo kuyobora ubwoko bwa Israheli mu nzira itunganye.

Allah yaravuze ati:

 ” Nibwo Zakariya yasabaga Allah aravuga ati: “Mana yanjye nanjye mpa ingabire y’urubyaro rwiza rutunganye kuko ni wowe wakira gutakamba n’ubusabe bwose”.

Qor’ani 3: 38

Nanone Allah yaravuze ati” Uru ni urwibutso rw’inema za Allah ku mugaragu we Zakariya, ubwo yahamagaraga (yatakambiraga) Allah mwi ibanga agira ati: ” Mana yanjye murezi wa byose, Amagufa yanjye amaze kugira intege nke (ndashaje) n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi Mana yanjye ntiwigeze narimwe usubiza inyuma gutakamba kwanjye, mu by’ukuri mfite ubwoba n’impungenge kubantu banjye igihe nzaba nta kiriho, kandi umugore wanjye ni urubereri, ndagusaba ngo umpe umwana wo kunzungura kandi ushimishije, uzazungura n’umuryango wa Yakobo”.

Nibwo yasubizwaga na Allah

 ” Yewe Zakariya , mukuri twe tuguhaye inkuru nziza ishimishije ko ugiye kubona umwana w’umuhungu azitwa Yahaya, kandi iryo zina nta wundi twigeze turiha mbere ye”, arasubiza ati: ” Mana yanjye nzabona umwana nte kandi umugore wanjye ari urubereri nanjye ubwanjye ngeze muzabukuru” arasubizwa ati: ” Uko niko Allah wawe avuze: ” Ibyo kuri njye biroroshye, ibuka ko nawe ubwawe mbere y’ubu nakuremye ntacyo wari cyo, asaba Allah ngo amuhe ikimenyetso cyo kumugaragariza ko uwo mwana agiye kuboneka, abwirwa ko azagobwa ururimi ntashobore kuvugisha abantu igihe cy’iminsi itatu n’amajoro atatu bikurikirana , nibwo yavaga kuruhimbi asanga abantu be, abacira amarenga abasaba gusingiza Allah, uko bukeye n’uko bwije”.

Qor’ani19: 2-11.

INTUMWA YA ALLAH YAHAYA ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA.

Ubwo Umugore w’Intumwa ya Allah Zakariya yari atwite (Hana) ninabwo Umwari Mariya yari atwite inda y’Intumwa ya Allah Yesu mwene Mariya nibwo yabyaye Yahaya (Allah amuhe amahoro n’imigisha) Allah yaravuze ati:

 ” Ibuka Zakariya ubwo yabwiraga Allah ati: ” Mana yanjye wowe murezi wa byose, nkura mu bwigunge umpe umusimbura kuko ni wowe utanga ingabire y’uburage, Allah yakira ubusabe bwe, amuha Yahaya, umugore we (Hawa) turamutegura ngo abyare (asubira mu mihango) ibyo twakoze kubera ko bombi (Zakariya n’umugore we) bihutiraga gukora ibyiza bidushimisha, kandi batwambazaga bafite ubwuzu n’ishyushyu, bakagira no gutinya Allah mubikorwa byabo byose no kwicisha bugufi”.

Qor’an 21: 89-90

Intumwa ya Allah Yahaya mwene Zakariya (Allah amuhe amahoro n’igisha) iba iravutse usibye ko nta mateka y’ubwana bwe dufite cyangwa ngo tubisange mubahawe ibitabo.

Ibindi bitabo by’amategeko byemeza ko Yahaya mubuzima bwe yakoze umurimo wa Allah akarara aho bumwiriyeho kugasozi, yari atunzwe n’imbuto cyangwa ibyatsi byo kugasozi, kenshi yaryaga isanane n’ubuhura. Bemeza kandi ko Yahaya (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yari asobanukiwe byimazeyo amategeko y’Intumwa ya Allah Musa (Allah amuhe amahoro n’imigisha) kuburyo uwagiraga ikibazo ari we yasobanuzaga, umwe mu bami ba Palestina witwaga HERODE yashatse umukobwa yari Abereye Se wabo witwaga HERODIYA . Herodiya uwo akaba yari afite umukobwa yatahanye aho kwa Herode, iyo mibanire yabo ntabwo yashimishije Intumwa ya Allah Yahaya kuburyo yayamaganye kumugaragaro kuko ari umuziro .

Herodiya n’umukobwa we ntibishimiye Imvugo za Yahaya kuko babonaga ko zibakura mu bususuruke (mu buzima buryoshye) aho ibwami kumunsi mukuru Umwami yaje, kwizihiza yatumiye ibikomerezwa byo mugihugu cye yari yarashyizeho intego ko uzabyina agashimisha abashyitsi be azajya ahabwa igihembo gishimishije kandi ashaka. Nibwo Herodiya yategekaga umukobwa we kuza kubyina yivuye inyuma maze akaza gusaba ko bica Yahaya mwene Zakariya, ninako byagenze usibye ko Umwami yaje kumubwira ati: “saba ikindi, umukobwa ati: nta kindi nshaka usibye umutwe wa Yohana (Yahaya) bitewe n’uko Umwami ativuguruza mw’ijambo, byabaye ngombwa ko Yahaya (Allah amuhe amahoro n’imigisha) bamuca umutwe (baramwica) bawuzanira Herodiya kumbehe, Intumwa ya Allah Yahaya ni umwe mu Ntumwa n’abahanuzi Allah yahaye uwo murimo bakiri abana. ” Yewe Yahaya akira igitabo ushikamye, kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto tumuha igikundiro (impuhwe), turamweza (atandukana n’ibyaha) aba umugandukira Mana, abera umwiza ababyeyi be kenshi ntiyigeze aba indakoreka (ikigenge) “.

Kandi amahoro abe kuri we kumunsi yavutseho n’umunsi we wo gupfa n’umunsi azazuka ari muzima”. Qor’ani 19:12-15 Uyu Yahaya ni we nkuru nziza Malayika yazaniye Zakariya ubwo yamusangaga kuruhumbi akora amasengesho akamubwira ati:

 ” Imana iguhaye inkurunziza y’umwana uzitwa Yahaya uzemeza ijambo rya Allah (Issa) akazaba Imanzi n’umunyacyubahiro, kandi akazaba umuhanuzi kubantu beza”.

Qor’ani 21: 39.

Niwe Ibnu Shihab atubwira ko umunsi umwe Intumwa ya Allah Muhammadi (Allahu amuhe amahoro n’imigisha) yasanze abasangirangendo bibukiranya kubyiza by’Intumwa n’abahanuzi bamwe bati: “Yese yari Roho ya Allah n’ijambo ryayo, abandi bati “Musa yavuganaga na Allah, Abandi bati : “Ibrahimu yari “Umukunzi n’inshuti ya Allah, Intumwa ya Allah irababwira iti: ” Ko musiga Mutabaruka mwene Mutabaruka watungwaga n’ibiti by’ishyamba akiyambarira ubwoya bw’amatungo, kubera gutinya kugwa mu byaha”. Yashakaga kuvuga Yahaya mwene Zakariya (Allah abahe amahoro n’imigisha) ni nawe Yahaya (Yohana Mubatiza) wabatirizaga abantu muri yorodani, abakiza ibyaha, bemeza ko yabatije na Yesu amwereka Abayahudi, ni Yahaya Abayahudi babajije bati: ” Ko ubatiza ni wowe ELIYA? Ati : Oya, ni wowe Yesu: Ati: Oya. Ni wowe wa muhanuzi ? ati: Oya, none ubatiriza iki? Ati: “Ninjye jwi rirangururira mubutayu, rigira riti: “Nimutunganye inzira y’uwiteka, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi.

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?