URUHARE RWA ISLAM MU KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE
Islamu ni idini y’Imana, itegeka ibyiza bifitiye abantu akamaro mu mibereho yabo ya buri munsi, yanabujije ibifite ingaruka mbi ku mibereho yabo, ni muri urwo rwego Islamu yamagana genocide n’ingengabitekerezo yayo, ibyo birasobanurwa mu ngingo zikurikira:
a. KUBUZA IVANGURA N’IRONDAMOKO
Islamu ni idini itegeka abantu gushyira hamwe no gukundana buri wese akifuriza mugenzi we nk’ibyo yifuriza umutima we, Islamu yanabujije inaziririza amacakubiri no gutatana inategeka abantu kwirinda no kugendera kure icyo aricyo cyose gishobora kubatatanya, ndetse yanateganyije ko abantu bagiranye ibibazo n’amakimbirane bagomba kwiyunga no gukemura ayo makimbirane mugihe cya vuba kugirango bidakura bikabyara inzika no gushyamirana hagati yabo, ibi byose bigaragara muri Islam mu buryo bugufi bukurikira:
* Islamu itegeka ko abantu baba bamwe bakirinda gutandukana. Imana yaravuze ati:
“Mufatane urunana mwese ku mugozi w’Imana, muramenye ntimuzatatane. “.
Qor’ani 3:103
* Islamu ibuza abantu gutatana no kugirana amakimbirane hagati yabo, buri wese akubaha mugenzi we. Imana yaravuze iti:
” Yemwe Abemeye, ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari igihe abo basuzugura baba ari bo beza imbere y’Imana kubarusha “
Qor’ani 49:11
Kuba abantu bararemwe mu mashusho, amabara, n’indeshyo bitandukanye; ibyo bibafasha kumenyana hagati yabo, bigatuma uhuye n’uwo atazi abasha kumutandukanya n’abandi, Imana yaravuze iti:
“Yemwe bantu, twabaremye tubakomoye ku mugabo (Adamu) n’umugore (Hawa), tubashyiramo imiryango n’amoko binyuranye kugira ngo mumenyane, ariko umwiza muri mwe ku Mana ni ubarusha kuyitinya”.
Qur’an 49:13
* Islamu iziriririza guhamagarira abantu ivangura no kubabibamo ibitekerezo byo kwanga abandi hashingiwe ku moko,uturere n’irindi vangura, si n’ibyo gusa ahubwo Islam inaziririza intambara zishingiye ku ivangura ku buryo n’uzitabiriye akazigwamo aba apfuye urupfu rubi cyane. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ntabwo ari muri twe, wawundi uhamagarira ivangura, ntabwo ari muri twe, wawundi urwanira ivangura, ntabwo ari muri twe wawundi upfuye arwana intambara z’ivangura”
* Islamu itegeka abantu gukundana no gushyira hamwe mu buvandimwe, kandi ibyo bikaba mu biranga abemera nyakuri. Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Ntimuzinjira mu ijuru keretse mwemeye, kandi ntimuzemera keretse mubanje gukundana “
* Islamu ni idini y’ubumwe, urukundo no gushyira hamwe, yabujije ivangura n’amakimbirane, inakumira impamvu zose zishobora kubitera.
b. KUZIRIRIZA KUMENA AMARASO Y’INZIRAKARENGANE
Idini y’Ubuyislamu iziririza bidasubirwaho icyaha cyo kumena amaraso y’Umuntu arengana ndetse yanabishyize ku rwego rw’ibyaha bihambaye kandi biremereye ku buryo ukoze icyo cyaha aba yihamagariye imivumo n’uburakari by’Imana hano ku isi n’ibihano by’umuriro ku munsi w’imperuka, ni yo mpamvu icyaha cy’ubwicanyi ari kimwe mu byo Abemeramana bagomba kwirinda bakanagendera kure kuko gitinyitse kinateye ubwoba, Nk’uko Imana yavuze ibiranga abayemera by’ukuri iti :
“Ni ba bandi batabangikanya Imana n’ibindi na ba bandi batica umuntu bamuziza ubusa “.
Qor’an 25:68
Na none Imana yaravuze iti:
“Muramenye ntimuzice umuntu kuko Imana yabiziririje keretse mumuziza ukuri, iryo ni itegeko Imana ibategetse niba mutekereza ni muryubahe”
Qor’an 6: 151
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu kugaragaza ubuhambare bw’icyaha cyo kumena amaraso y’inzirakarengane yaravuze iti: “Mwirinde ibyaha birindwi bizabarimbura,maze abari aho babaza Intumwa bati: Yewe Ntumwa y’Imana, ibyo byaha ni ibihe? Irabasubiza iti: kubangikanya Imana, kuroga no kwica umuntu umuziza ubusa…”. Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iboneka mu gitabo cya Bukhari n’icya Muslim
Na none Intumwa Muhamadi yaravuze iti: “Umwemera azakomeza kuba mu Idini ye mu gihe cyose atari yamena amaraso y’umuntu uzira ubusa”. Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iboneka mu gitabo cya Bukhari.
Ikindi kigaragaza ubuhambare bwo kumena amaraso y’inzirakarengane muri Islamu, ni uko urubanza rwo kumena amaraso ari rwo Imana izaheraho mu guca imanza hagati y’abantu ku munsi w’imperuka.
“Urubanza rwa mbere Imana izaheraho kubaza abantu ni icyaha cyo kumena amaraso”. Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu
Ibi byose bigaragaza ko kwambura umuntu ubuzima bwe ari icyaha gikomeye muri Islamu, kuko umuntu wishwe azaza yanjame uwamwishe imbere y’Imana asabe Imana kumumubariza icyo yamuhoye.
Intumwa Muhamadi ( Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Ku munsiw’imperuka umuntu wishwe azira ubusa azaza afashe umutwe we mu kaboko ke, imitsi y’ijosi rye iri kuva amaraso, maze abwire Imana iti: Nyagasani uyu muntu niwe wanyishe, ubwo Imana ibwire uwo wamwishe iti: Uragowe, urarimbutse, maze ahite ajyanwa mu bihano by’umuriro”.
Ibi byose biragaragaza ko kumena amaraso y’umuntu uzira ubusa ari icyaha gihambaye muri Islamu kandi ubikoze akaba ateganyirijwe ibihano bihambaye hano ku isi no ku munsi w’imperuka harimo uburakari bw’Imana, imivumo yayo n’umuriro utazima.
c. KUZIRIRIZA KUBIBA IMBUTO MBI MU BANTU NO KUBAHAMAGARIRA IBIBI
Islamu yamagana ingengabitekerezo ikanagaragaza ko ari umwanda abantu bagomba kwirinda no kwamagana, ibyo bishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an Ntagatifu n’imvugo z’Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha). Muri Qor’an ntagatifu Imana yaruvuze iti:
” Abayobeje abandi bazikorezwa ibyaba byaho n’ibyaba byabo bayobeje bakabashora mu bibi kubera kudasobanukirwa, mbega imitwaro mibi bazikorezwa!”
Qor’ani 16:25
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) mu kugaragaza ububi n’ingaruka zo kubiba imbuto mbi mu bantu no kubigisha gukora ibibi yaravuze iti: “amaraso yose y’inzirakarengane amenetse kuri iyi si ,Gahini umuhungu wa Adamu ayafiteho uruhare azabazwa imbere y’Imana, kuko ariwe wakoze icyaha cyo kwica bwa mbere bigatuma abandi bamwigiraho”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari.
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: ” Uhamagariye abandi gukora ibibi, azikorezwa ibyaha bingana n’iby’abamukurikiye muri ibyo bibi, ariko nabo ntacyo bizabagabanyiriza mu bihano byabo”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari
Aya magambo y’Imana n’imvugo z’Intumwa Muhammad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) bivuzwe haruguru biragaragaza ko ingengabitekerezo ya genocide ari umwanda muri Islamu abantu bagomba kwirinda no kwamagana, kandi abahamagariye abandi genocide bakanayibashishikariza bafite urubanza rukomeye imbere y’Imana rwo kuzabazwa amaraso yose y’inzirakarengane yamenetse muri genocide n’inkurikizi zayikurikiye kuko aribo babibye imbuto mbi y’ivangura.
UMUSOZO