Uko Islam ibona SIDA

KWIRINDA VIRUS ITERA SIDA :

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bunyuranye, 75% by’abantu bandura virus itera SIDA bayabandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina, akaba ari yo mpamvu Islamu yakumiriye inzira zose zatuma abantu bagwa mu gikorwa cy’ ubusambanyi. Imana iragira iti :

 “Muramenye ntimuzegere ubusambanyi kuko ari amahano n’inzira mbi iganisha abantu mu kurimbuka”.

QOR’AN 17:32

Na none Intumwa y’Imana igaragaza ko ubusambanyi bufite ingaruka n’inkurikizi mbi kuri sosiyete, igira iti: (Igihe ubusambanyi buzagaragara mu bantu bakabwamamaza ku mugaragaro, bazagerwaho n’ibyorezo ndetse n’indwara zitigeze zibaho ku bababanjirije).

Islamu mu rugamba rwo kurwanya virus itera sida. Islamu ishyigikira politiki ngenderwaho yo ku rwanya Virusi itera SIDA, ibyo kandi ntibyabura kuko Islamu ari idini yateganyije gahunda zose z’ubuzima n’ibyo bukenera. Kuko SIDA ari ikibazo cyugarije isi, birumvikana ko Islamu itabura mu rugamba rwo guhangana nayo, ni yo mpamvu Islamu ishyigikira ingamba n’inzira zashyizweho mu buryo bukurikira:

GUTOZA(UBURERE) :

Iyi nzira Islamu irayemera ndetse ikanayishimangira cyane, kuko ishingiye ku kwigisha no gutoza abantu bakamenya ububi bwa Virus itera SIDA, inzira yanduriramo n’uburyo bwo kuyirinda, ibyo bikabaha guhindura imyifatire. Ibi bishimangirwa n’inama Intumwa y’ImanaMuhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yagiriye umusore umwe waje ayigana arayibwira ati “Yewe Ntumwa y’Imana ndagusaba ko wampa uburenganzira bwo kujya nsambana, abari aho baramucyaha bati : ceceka wamusore we ibyo ni ibiki ubajije! Intumwa y’Imana iramunbwira iti: igira hino, umusore yegera Intumwa y’Imana maze iramubwira iti: ese ibyo wifuza gukora, wifuza ko byakorerwa umubyeyi wawe? Umusore ati oya, Intumwa iti: Ese wa kwifuza ko bikorerwa mushiki wawe? Umusore ati : oya. Intumwa iti: ibyo wifuza ko hari uwa bikorera umukobwa wawe? Umusore ati: oya. Intumwa iti: ese wifuza ko byakorerwa bashiki bawe, umusore ati oya ” Intumwa y’Imana iti “rero ibyo utifuza ko byakorerwa abawe, nawe ntukabikorere abandi”. Maze intumwa y’Imana imurambikaho ukuboko kwayo imusabira ku Mana igira iti “Nyagasani babarira uyu musore, weze umutima we, unamushoboze kurinda ubwambure bwe”.

Nyuma y’aho, uwo musore yarahindutse kuburyo atigeze yongera gutekererza ubusambanyi. Izi nama z’Intumwa y’Imana kuri uyu musore ziragaragaza ko inzira yo kugisha inama ari ingira kamaro kandi zinyura umutima bigatuma umuntu ahindura imyifatire ye.

KWIFATA :

Kwifata niyo nzira yonyine yizewe yo kurinda virus itera SIDA kurusha izindi nzira zose zikoreshwa. Ni yo mpamvu Islamu yayibanzeho cyane ndetse ntiyabujije abantu gusambana gusa, ahubwo yababujije no kwegera inzira zose zishobora kubagusha muri icyo cyaha, Imana yaravuze iti

 “muramenye ntimuzegere ubusambanyi kuko ari amahano n’inzira mbi iganisha abantu mu kurimbuka”.

QOR’AN 19:32

Kwifata no kwirinda ubusambanyi ni kimwe mu biranga abemeramana nyakuri, nk’uko Imana ibataka ibavuga ibigwi igira iti “Ni babandi bifata bakarinda ubwambure bwabo uretse kubo bashakanye, kuko nta mugayo babibonera”. Na none Imana yagaragaje ibyaha abantu birinda igira iti:

 “Ni babandi batabangikanya Imana, kandi ntibavutse abantu ubuzima bwabo babaziza bakanirinda ubusambanyi”.

Qoran 25:68.

Na none Intumwa y’Imana yaravuze iti “uzarinda ururimi rwe n’ubwambure bwe mwijeje ijuru”. Iyi mirongo iragaragaza ko kwifata no kwirinda ubusambanyi ari itegeko kandi bikaba ariyo nzira iboneye yo kwirinda virus itera SIDA, kuko mu busambanyi ariho yandurira kurusha ahandi, ubwo rero ubwirinze ahandi yahurira na SIDA ni hake cyane. Islamu kandi yanateganyije ibihano bya hano ku isi ku basambanyi n’abasambanyikazi, ukoze icyo cyaha atarashaka amategeko ya Kislamu (Shariat) amuhanisha gukubitwa inkoni ijana mu ruhame,

Imana ibishimangirwa igira iti

 “Umusambanyi kazi n’umusambanyi bombi mubakubite inkoni ijana kandi ntimuzabagirire impuhwe igihe batandukiriye itegeko ry’Imana”.

Qor’an 24:2.

UBUDAHEMUKA :

Iyi nayo ni inzira ikoreshwa mu ngamba zo kurwanya virus itera SIDA. Islamu itegeka ubu buryo. Nk’uko bigaragazwa n’imvugo nyinshi z’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) muri zo hari aho yabajijwe ibyaha bikomeye maze irasubiza iti : “Icya mbere ni ukubangikanya Imana kandi ariyo yakuremye, ikindi ni ukwica umwana wawe kubera gutinya ko nta bizamutunga,ikindi cyaha gihambaye ni ugusambanya umugore w’umuturanyi wawe”.

Na none Intumwa y’Imana iti : “Umugabo uzaca inyuma mugenzi we adahari Imana izamuteza inzoka nini ku munsi w’imperuka”. Naho ku ruhande rw ‘umugore uca inyuma uwo bashakanye,uwo nawe Islamu imutegenyiriza ibihano bihambaye nk ‘uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammad(Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti : ((Umugore wese uziyambura imyambaro mu rugo rw’umugabo utari uwe agamije ubusambanyi,Imana izamwambura icyubahiro)).

Izi nyigisho z’Intumwa y’Imana ziragaragaza ko guhemukirana ku bashakanye ari icyaha gikomeye muri Islamu, kandi bikaba imwe mu nzira yo kwanduzanya virusi itera SIDA, kuko hari igihe yayandurira aho yagiye maze akayizanira mugenzi we bashakanye. Akaba ariyo mpamvu muri Islamu hateganywa ibihano k’uwo ariwe wese waca inyuma uwo bashakaye, igihano cye kikaba guterwa amabuye kugeza apfuye, nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso simusiga byo gutatira igihango cy’abashakanye. Bityo rero kudaca inyuma uwo mwashakanye, ni imwe mu nzira zo kwirinda virusi itera SIDA Islamu yategetse mu kurinda ubuzima bwa muntu.

AGAKINGIRIZO :

Ni uburyo bukoreshwa mu kwirinda virusi itera Sida. Islamu rero yemerera abashakanye kugakoresha igihe banduye bombi cyangwa umwe muri bo, naho ku bagakoresha mu busambanyi igikwiye mbere y’ibindi ni ukubagira inama yo kureka ubusambanyi no kumenya ko ari icyaha gihambaye kandi kigira ingaruka mbi k’ubuzima n’imibereho rusange y’abantu. Islamu isanga agakingirizo atari kabi ubwako ntikabe n’icyaha ndetse n’ugakoresheje mu busambanyi ntabwo bimutuburira icyaha cy’uko yagakoresheje, ariko agumana icyaha cyo kurengera imbibi z’Imana.

GUSIRAMURA :

hashize ibinyejana birenga 14 islamu ishishikarije igitsina gabo kwisiramuza, inabishyize mu migenzo y’isuku kamere bagomba Kuzirikana nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti “hari ibintu bitanu biri mu migenzo y’isuku kamere muri byo harimo gusiramurwa ku gitsina gabo”.

Iyi mvugo y’intumwa y’Imana uyihuje n’umwanzuro w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), aho ryemeje ko gusiramurwa ku bagabo ari bumwe mu buryo bwemejwe bwakwifashishwa mu ngamba zo ku rwanya virusi itera SIDA bukunganira ubundi buryo bwari busanzwe

bukoreshwa. Ibyo bigaragaza ko mu ngamba Islamu ikoresha mu kurwanya virusi itera SIDA harimo no gutegeka igitsina gabo kwisiramuza, ariko n’ubwo usiramuwe afite amahirwe menshi yo kutandura virusi itera SIDA nti bisobanura ko atakwandura. Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage n’Ubuzima (EDS:2005) bwerekanye ko abantu babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA bangana na 3%. Abagore n’abakobwa akaba ari bo bibasirwa n’icyorezo cya SIDA kurusha abagabo. 75% by’abantu bandura ako gakoko gatera SIDA bakandurira mu mibonano mpuzabitsina n’aho abana 20% bakanduzwa n’ababyeyi babo igihe babatwite, bababyara cyangwa babonsa. Amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima atanga ingamba zo kurwanya agakoko gatera SIDA n’uburwayi bwayo muri izi ngingo zikurikira:

  •  Kwirinda SIDA hakoreshejwe Uburere bwiza, Kwifata, Ubudahemukirana ku bashakanye n’Agakingirizo ku bashakanye mu gihe umwe cyangwa bombi banduye kandi babigiriwemo inama na muganga.
  •  Kwipimisha kugira ngo umenye uko uhagaze kandi ufate ingamba zijyanye n’igisubizo ubonye.
  •  Kwirinda guha akato ababana n’ubwandu.
  •  Kugana ibigo bitanga inama kandi bigapima ababyifuza
  •  Gukangurira abagore batwite kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze kandi bafate ingamba zituma bongerera abana bazabyara amahirwe yo kutavukana agakoko ka SIDA.
  •  Gukangurira ababana n’ubwandu bw’ako gakoko kugana ibigo nderabuzima kugira ngo bahabwe imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi birinde kwanduza abandi.
Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?