Ibiyobyabwenge (Drugs)

Ibiyobyabwenge!

Imana yaremye umuntu iramutaka, imuha ikuzo ry’ubwenge, imurutisha ibindi biremwa byose kubera iyo nema yamuhaye, ni nayo mpamvu ikiremwa muntu cyahawe ubutware no gutegeka ibindi biremwa biri ku isi, bidatewe n’imbaraga nyinshi abantu barusha ibyo biremwa, ahubwo ari ukubera ubwenge bwo gutekereza akamenya ikimufitiye akamaro akagikora n’ikimufitiye ingaruka akakireka. Imana iragira iti:

 “Mukuri twahaye icyubahiro bene Adam, tubashoboza kugendera kubutaka no mu nyanja, tubafungurira amafunguro atunganye, tubarutisha byinshi mubiremwa twaremye”

Qor’ani 17:70

Uyu murongo uragaragaza ko Imana yubahishije bene Adamu ikabaha amafunguro asukuye bihitiyemo, bitandukanye n’ibindi biremwa birya imyanda n’ibindi bibi. Ibyo byose byatewe n’uko umuntu afite ubwenge bwo gutekereza butamwemerera kurya imyanda no gukora ibigayitse biteye isoni. Ibi byose bigaragaza ko ubwenge Imana yahaye ikiremwa muntu ari impano ikomeye cyane, abantu bagombye gucunga neza kuko yabahaye ubushobozi bwo gutegeka no kuba abatware b’ibindi biremwa. Imana iragira iti:

 “Ese abantu ntibareba ko twabaremeye inyamaswa bakaba bazitegeka, tuzicisha bugufi imbere yabo, harimo izibatwara bari mu ngendo, harimo n’izo barya, kandi bazifiteho inyungu n’umumaro, banafitemo ibyo kunywa (amata), ese ubwo ntibagomba gushimira?”

Qor’ani 36:71-73

Uyu murongo wa Qor’ani urerekana ko Imana yasuzuguje inyamaswa ikaziha guca bugufi no gutegekwa na mwene Adamu, kugeza ubwo azurira zikamujyana aho ashaka, akanazikoreza imitwaro (urugero: Ifarasi n’indogobe, ingamiya) Imana itwibutsa ko dukwiye kuyishimira kubera izo inyungu zitandukanye umuntu avana kuri izo nyamaswa harimo kurya inyama zazo, kunywa amata, n’izindi, Imana iragira iti:

 “Ese ntibashimira?”

Qor’ani 36:35

Nibyo koko abantu tugomba gushimira Imana yaduhaye iki cyubahiro. Imana yagiriye umuntu ubuntu; imuha ubwenge bumuha gutandukanya ikibi n’icyiza, niyo mpamvu ari icyaha kugira uruhare mu kwangiza ubwenge no kubutesha umurongo, kugeza ubwo ukoze ibiteye isoni ntacyo witayeho, bitewe n’uko icyakwerekaga ko ari bibi wamaze kucyangiza, iyo umuntu ageze kuri uru rwego aba arutwa n’inyamaswa kuko asigara ntacyo amaze ahubwo abangamiye ibimukikije byose kubera ko yangije ubwenge imana yamuhaye. Imana iragira iti:

 “Twaremye umuriro wa Djahanama tuwuteganyiriza abenshi mu bantu no mu majini, bafite imitima ariko ntibatekereza, bafite amaso ariko ntibayarebesha, bafite amatwi ariko ntibayumvisha, abo bameze nk’inyamaswa ndetse nibo bayobye kuzirusha kandi abo nibo batazi ibyo barimo”

Qor’ani 7:179

Ni muri urwo rwego Islamu yategetse abantu kwirinda icyatokoza ubwenge bwabo , bagendera kure ibisindisha n’ibiyobya bwenge, inashyiraho ingamba na gahunda zihamye mu gukumira uwo ariwe wese wabikoresha, ishyiraho ibihano bikaze inaziririrza bidasubirwaho icuruzwa n’ikwirakwizwa ryabyo, nkuko tubisanga muri Qor’ani aho Imana igira iti:

 “Yemwe abemeye! mukuri inzoga, urusimbi, guterekera no kuraguza, ni umwanda kandi bikaba mu bikorwa bya shitani, mubyirinde wenda mwakiranuka”

Qor’ani 5:90

Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’umugisha) yaravuze iti: “Igisindisha cyose ni ikizira”

No muri bibiliya harimo imirongo myinshi iziririza ibiyobyabwenge, muri yo twavuga: “Uwiteka abwira ARONI ati: “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa, Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya” ABALEWI 10:8-11

Naho mu nkurikizi n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’ibisindisha, Islam igaragaza ko ari nyinshi kandi zigaruka ubikoresha ubwe na Sosiyete arimo, muri zo twavuga : kuva kuri gahunda y’Imana ,guta icyubahiro,urugomo,inzangano,ubunebwe,n’izindi, Imana iragira iti:

 “Mukuri shitani ashaka kubiba hagati yanyu inzangano n’imyiryane abinyujije mu inzoga n’urusimbi, kandi akanababuza kwibuka Imana n’iswala, ese mwiteguye kubireka”

Qor’ani 5:91

Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mukugaragaza ko uwakoresheje ibiyobyabwenge ashobora gukora ibibi byose, kwica, kwiba, gufata kungufu, n’ibindi iragira iti: “Ibisindisha ni isoko y’ibibi byose”

Hamwe n’ubuntu Imana yagiriye abantu, ikabaha ubwenge butandukanya ikibi n’icyiza, hari bamwe usanga bangiza ubwenge bwabo kubushake bakoresheje ibiyobyabwenge bitandukanye twavuga: urumogi,mugo, cocaine n’ibindi bikomeje gukwirakwizwa ku isi, kandi abakoresha ibyo biyobya bwenge bumva ko ari ibigezweho kugeza ubwo usanga umuntu abigura ndetse bimuhenze, kandi bimwangiriza ubwenge, ibyo byose ni uguhakana ubuntu n’impano Imana yatugiriye, tugashaka kwishyira mu badafite ubwenge kandi Imana yarabiturinze. Igikenewe ni uko turinda neza iyi mpano y’ubwenge tukirinda icyayangiza n’ikiyihungabanya cyose kuko ariyo ishingiyeho ubumuntu.

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?