Gushakana kw’abahuje ibitsina (Homosexuality)

Uko Islamu ibona gushakana hagati y’abahuje ibitsina

Imibonano no gushakana hagati y’abahuje ibitsina, ni amahano n’icyaha ndengakamere mu idini ya islamu, ndetse ni kimwe mu bintu binyuranye na gahunda y’Imana na kamere y’abantu bafite ubwenge butunganye, yewe uretse no kuba cyakorwa n’abantu batekereza, n’inyamaswa ntabwo zibitinyuka.

Inkomoko y’icyo cyaha, ni ku muryango woherejweho Intumwa y’Imana Loti Imana imuhe amahoro n’imigisha. Ibyo bigaragazwa n’imirongo myinshi cyane mu gitabo gitagatifu cya Qor’ani, igaragaza inkomoko y’ayo mahano, Qor’ani ikomeza itwereka imyitwarire mibi y’abantu bo kwa LOTI n’uko bakiriye inama LOTI yabagirag, maze Qor’ani isoza amateka yabo, itubwira iherezo ryabo n’ibihano bahuye nabyo kubera ayo mahano bakoraga. Imana iragira iti:

 “Ibuka Intumwa y’Imana LOTI igihe yabwiraga abantu be ati: “Murakora amahano atarigeze akorwa na rimwe mu bababanjirije; abagabo muraryamana n’abagabo bagenzi banyu mukabifuza kandi musize abagore? Ahubwo nta gushidikanya mwebwe mwarenze urugero mu bukozi bw’ibibi” Qor’ani 7:80-81

Iyi mirongo iragaragaza ko icyaha cy’abagabo baryamana n’abagabo bagenzi babo, cyabonetse bwa mbere ku isi mu bantu boherejweho Intumwa y’Imana LOTI, kuko LOTI yababwiye ko nta bandi babatanze gukora ayo mahano mu batuye isi.

Nyuma y’uko LOTI aberetse ko icyo ari icyaha gikomeye, yakomeje kubagira inama zo kubireka no kubaburira ibihano bihambaye bazahura nabyo niba baticujije ngo babireke. Aha abantu ba LOTI bamusubije nabi ndetse batangira kumugira umwanzi wabo nk’uko Imana ibivuga igira iti:

 “Nta gisubizo abantu be bamusubije uretse ko bavuze ngo nimwirukane LOTI n’abantu be mubasohore mu mujyi wanyu kuko ari abantu bigize abere bitandukanyije n’ibikorwa dukora” Qor’ani 27:56

Bakomeza bamubwira bati:

 “Ngaho tuzanire ibihano by’Imana niba uri mu banyakuri” Qor’ani 29:29

Iyi mirongo ya Qor’ani iragaragaza ubwirasi no kwibona byaranze bariya bantu bo kwa LOTI, baramusuzuguye kugeza ubwo bisabiye ibihano biturutse ku Mana, aha Imana yohereje abamalaika bagiye kurimbura abantu bo kwa LOTI, abo bamalaika babanje kunyura kwa IBURAHAMU bamuha inkuru nziza y’uko agiye kubyara umwana w’umuhungu muzabukuru bamaze kumugezaho inkuru nziza baramubwiye bati:

 “Twebwe turoreka abantu bo muri uyu mugi SODOMA na GOMORA kuko abantu baho ari abanyamahugu. IBURAHAMU arababwira ati: “mu byukuri muri uwo mujyi harimo LOTI”, baramusubiza bati: “Twebwe tuzi neza abarimo, turamurokora n’abantu be bamwemeye, uretse umugore we na we ari mu bazorekwa” Qor’ani 29:31-32

Nyuma y’ibiganiro abamalaika bagiranye na IBURAHAMU, baje kwa LOTI, baza mu ishusho y’abagabo, bageze kwa LOTI, ntiyabamenya ko ari abamalaika ahubwo yatekereje uko bigiye kugenda ba bantu bakora ayo mahano nibababona, ibyo bimubuza amahoro, ubwo ntibyatinze ba bantu baba baraje nk’uko Imana ibivuga igira iti:

 “Abantu bo mu muryango we baje bihuta, aribo mbere bajyaga bakora amahano yo kubonana n’abagabo bagenzi babo, LOTI yarababwiye ati: “Yemwe bantu banjye, dore bariya bakobwa banjye nibo beza bafite isuku kiri mwe, nimutinye Imana mwe kunsebya no kumwaza mu bashyitsi banjye, ese nta muntu ufite ubwenge ubarimo?” Baramusubije bati: “Wowe LOTI uzi neza ko duhite ukuri mu bakobwa bawe, ariko wikwirengagiza kuko uzi neza icyo dushaka” Qor’ani 11:78-79

Iyi mirongo ya Qor’ani iragaragaza ko bariya bantu ubwenge bwabo bwataye umurongo, kuko LOTI yabahaye abakobwa ari nabo bababereye barabanga, bamubwira ko LOTI nawe ubwe azi ko bishakira abagabo. Kugeza aha LOTI ntiyari yamenye abashyitsi be yari azi ko ari abagabo basanzwe ari nacyo cyatumye agira ubwoba, maze batangira kumwibwira bagira bati:

 “Baramubwiye bati: “Yewe LOTI, twebwe turi Intumwa za Nyagasani wawe, ntabwo bashobora kukugeraho” Qor’ani 11:81

Barongera baramubwira bati:

 “Baramubwiye bati: “Yewe LOTI, ntutinye kandi ntugire agahinda, turakurokora n’abantu bawe, keretse umugore wawe kuko nawe ari mubarimbuka” Qor’ani 29:33

Aha bamaze kumuhumuriza, bamubwiye ko agomba guhunga we n’abamukurikiye bakava muri uwo mujyi butaracya , kubera ko bagiye kuworeka, baramubwira bati:

 “Yewe LOTI, genda wowe n’abantu bagukurikiye muhunge nijoro, kandi ntihagire ukebuka muri mwe ngo arebe inyuma, keretse umugore wawe kuko azagerwaho n’ibihano bizagera kuri bariya bantu bakoraga amahano, amasezerano yo kuboreka ni mugitondo, ese igitondo ntikiri hafi?” Qor’ani 11:81

Iyi mirongo, iratwereka ko umugore wa LOTI nawe yoramye hamwe na bariya bantu bakoraga ariya mahano.

Icyaha cy’umugabo kuryamana n’undi mugabo, ni icyaha gihambaye cyane ndetse kigayitse, kitagombye kuboneka mu bantu bafite ubwenge, uretse n’abantu n’inyamaswa ubwazo ntizabikora,kuko ari umwanda mubi cyane. Ariko bitewe n’uko umwanzi w’abantu Satani yiyemeje kubagusha no kubakoresha ibidakwiye, hari bamwe mu bagabo baryamana n’abagabo nkabo cyangwa abagore bakaryamana n’abagore nkabo, ndetse ayo mahano abayakora bagerageza kuyavugira kugira ngo yemerwe mu mategeko y’ibihugu byabo, kugeza ubwo hamwe yemewe ahandi baracyakora imyigaragambyo, bagira ngo bahabwe uburenganzira bwo kubikora ku mugaragaro, ndetse babona ko kubabuza ari ukubarengera no kubabangamira mu burenganzira bwabo.

Abakora icyo cyaha, cyangwa se ababiteganya bakanabiharanira ndetse n’ibihugu byabo byemera ayo mahano, abo bose baributswa ko icyo cyaha ari cyo cyatumye Imana yoreka umujyi wa SODOMA na GOMORA, aho intumwa y’Imana LOTI yari ituye. Amateka arazwi n’uko byabagendekeye kuko bari baramenyereye kuryamana n’abagabo bagenzi babo, kugeza ubwo Imana yohereje abamalaika baje kubarimbura baza kwa LOTI mu ishusho y’abagabo. Izo nkozi z’ibibi zo muri SODOMA na GOMORA zibabonye zigira ngo ni abagabo basanzwe. Ibyo kandi bigaragazwa n’imirongo myinshi muri Biblia; muri yo twavuga:

 “26 Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. 27 Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. 28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. 29 Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya n’ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano, 30 n’abatukana, n’abanga Imana n’abanyagasuzuguro, n’abirarira n’abahimba ibibi, n’abatumvira ababyeyi 31 n’indakurwa ku izima, n’abava mu masezerano n’abadakunda ababo n’intababarira, 32 nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora” ABAROMA 1:26-32

 “Ntugatinge abagabo, ni ikizira” ABALEWI 18:22

 “Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama” ABALEWEI 20:13-14

Iyi mirongo ya bibiliya nayo iragaragaza ko imibonano hagati y’abahuje ibitsina ari umwanda ukomeye ku buryo n’inyamaswa ntizibitinyuka.

IHEREZO RY’ABANTU BA LOTI BAKORAGA AYA MAHANO

Ubwo igihe cy’isezerano ryo kuboreka aricyo mu gitondo kigeze, Imana yohereje ibihano byo kurimbura abajyaga bakora amahano yo kuryamana n’abagabo bagenzi babo bose, Nyuma y’uko Loti amaze guhunga we n’abantu bamwemeye, Imana itegeka Abamalayika kurimbura iyo mijyi n’abayituyemo bose bakoraga ayo mahano, ibyo bikaba byarabaye impamo nk’uko Imana ibitubwira muri Qor’ani igira iti:

 “Isezerano ryacu risohoye, twarahubitse hejuru tuhashyira hasi, tuhagusha imvura y’amabuye kandi buri buye ryanditseho uwo rigiye guhitana, kandi icyo gihano ku banyamahugu nti kiri kure yabo” Qor’ani 11:82-83

Iyi mirongo ya Qor’ani, iragaragaza ko abagabo kuryamana n’abagabo bagenzi babo ari icyaha gihambaye cyane abantu bategetswe kwirinda no kwamaganira kure, niba Atari ibyo dukomeje kubyumva tukicecekera, ntacyo tuzaba twungutse mu bihano byageze ku bantu bo kwa LOTI kubera ayo mahano bakoraga, kandi Imana ibitwibutsa igira iti:

 “Twahasize ikimenyetso n’isomo rigaragara ku bantu batekereza” Qor’ani 29:35

Ibihano Imana yahanishije abantu bo kwa Loti kandi, bishimangirwa no mu mirongo myinshi ya bibiliya igaragaza uko byabagendekeye n’uburyo Imana yabarimbuye, kubera ayo mahano, nk’uko bigaragara mu mirongo ikurikira:

 “4 Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu SODOMA bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose muri wo. 5 Bahamagara LOTI baramubaza bati: “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane nabo” LOTI ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye. 7 Arababwira ati: “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo. 8 Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye” 9 Baramusubiza bati: “Have tubise!” Bati: “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi” Basunika LOTI cyane, begera urugi kurumena. 10 Maze ba bagabo basingiriza LOTI amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi. 11 Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw’inzu, abato n’abakuru, birushya bashaka urugi. 12 Ba bagabo babaza LOTI bati: “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose,bakuremo. 13 Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw’abaharega kwagwiriye imbere y’Uwiteka, akadutuma kuharimbura” 14 LOTI arasohoka, avugana n’abakwe be barongoyem abakobwa be, arababwira ati: “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu” Ariko abakwe be bo babigize nk’ibikino. 15 Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera LOTI umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu” 16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu. 17 Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka” 18 Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze. 19 Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. 20 Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?” 21 Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze. 22 Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa SOWARI.n 23 Loti agera i Sowari izuba rirashe. 24 Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru. 25 Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka. 26 Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu. 27 Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y’Uwiteka, 28 yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora n’igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk’umwotsi w’ikome” ITANGIRIRO 19:1-28

Igisabwa mu kurwanya ubu bwangizi

Kwibutsa no kugirana inama: Kubyamagana aho bishoboka hose Imana iragira iti:

 Mutinye ibihano by’Imana kuko bitazagera ku bakoze ibibi gusa, ahubwo bizabageraho mwese, kandi mumenye ko Imana ari nyir’ibihano bihambaye. Qor’ani 8:25

Intumwa y’Imana Muhamadi Imana imuhe amahoro n’imigisha iragira iti:

 “Igihe abantu babonye ibibi bikorwa ntibabibuze, bitegure ko bose imana izabahuriza hamwe mu gihano cyayo”

Muri Bibiliya haragira hati: “Nimbwira umunyabyaha nti:

 “Gupfa ko uzapfa” nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe” EZEKIYELI 3:18

Umusozo w’Isomo ry’Abashakana bahuje ibittsina “Homosexuality”

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?