JAMBO RY’IBANZE
Ishimwe n’ikuzo bikwiye ALLAH we watuyoboye idini y’ukuri ya islamu,amahoro n’imigisha byayo bisakare ku Ntumwa Muhammadi n’abiwe n’abasangirangendo bayo n’abazabakurikira mu byiza kugeza ku munsi w’imperuka. Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri Imana yohereje Intumwa Muhammadi(Imana imuhe amahoro n’imigisha) akaba riwe musozo w’Intumwa zayo n’abahanuzi,Intumwa Muhammad yasohoje ubutumwa bwose nk’uko Imana yabunuhaye irinda yitaba Imana nta na kimwe isize iterekanye. Intumwa imaze kuva ku isi yasize abasangirangendo bayo bayobora islamu neza kandi barayitangira bihagije barinda imyemerere y’abayislamu kwangirika, ibyo byakomeje bityo kugeza aho ubuyobozi bwa islamu bucikiye intege nibwo hatangiye kugaragara udutsiko tuyobya abayislamu twangiza imyemerere tubatesha gahunda basigiwe n’Intumwa y’Imana ndetse n’abasangirangendo bayo tunagira abayobozi baduhagarariye bahamagarira abantu kutuyoboka no gukurikira amahame yatwo. No mu dutsiko twayobeje benshi mu bayislamu ku isi ni agatsiko k’abashiyat kubera amayeri yo guhisha no kwiyoberanya mu bandi bayislamu,ibyo byatumye gakwira ku isi kahangiza n’ ubuyobe bwako ndetse na hano iwacu mu Rwanda ubu kakaba kamaze kuhashinga imizi no kuhigarurira abayislamu batari bake kubera kutagasobanukirwa. Ni muri urwo rwego twateguye izi nyigisho twise:
“TUMWE MU DUTSIKO TWIYITIRIRA ISLAMU N’IMYEMERERE YATWO”
Zikaba zigaragaza tumwe mu dutsiko twiyitirira islamu n’imyemerere yatwo muri make, by’umwihariko agatsiko k’abashiyat ku burebure, mur’izi nyigisho nta gitekerezo cyacu bwite twashyizemo ahubwo ni ukwegeranya no gusobanura ibyo abamenyi bavuze kuri utu dutsiko, turasaba ALLAH ko iki gikorwa cyazaba ingirakamaro kandi akazakitwandikira mu minzani y’ibikorwa byacu byiza, tunamusaba ko izi nyigisho zaba impamvu yo gukomeza abayislamu bakiri ku nzira y’ukuri no kugarura abayobejwe n’utwo dutsiko nyuma yo kudusobanukirwa no kumenya ubuyobe bwatwo. ALLAH NIWE DUTEZEHO INKUNGA MU BYO DUKORA
IKIGAMIJWE MU KWIGA NO GUSOBANUKIRWA UDUTSIKO
Kwiga kwacu udutsiko si ukubera ko tutwemera cyangwa ko tudushyigikiye si no kutwishimira cyangwa kunenga no guseka abaturimo, ahubwo tutwiga dufite agahinda n’akababaro duterwa no gutandukana kwabaye hagati y’abayislamu, icyo twifuza rero ni uko abayislamu basobanukirwa udutsiko twabatandukanyije maze bakagaruka ku murongo w’ubumwe no guhuza twasigiwe n’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imihe amahoro n’imigisha) , kuko kumenya uburwayi ni yo nzira yo gushakisha umuti.
INTEGO ZO KWIGA UDUTSIKO:
- Kwibutsa abayislamu bo muri ibi bihe uko abayislamu batubanjirije babayeho mu cyubahiro n’igitinyiro kubera guhuza no gushyira hamwe
- Gukebura abayislamu no kubereka igihombo n’ingaruka mbi bahuye nazo kubera gutatana n’amacakubiri
- Kwereka abayislamu impamvu zateye amacakubiri kugirango bazimenye bazirinde
- Kugaragaza udutsiko n’amatsinda Atari ku kuri kugirango abayislamu bamenye ubuyobe bwa two maze batwirinde.
Hari uwakwibaza ati ese kuki twatakaza umwanya mu kwiga udutsiko n’amatsinda byabayeho cyera ndetse n’abadutangije bakaba barapfuye? Igisubizo: n’ubwo utu dutsiko ari utwa kera,ibitekerzo bya two biracyahari ndetse dufite abayoboke bacengewe n’amahame ya two, ubwo rero kutwiga no kudusobanukirwa ni ngombwa.
KUBUZA GUTATANA N’AMACAKUBIRI MU BAYISLAMU
Abayislamu bategekwa kuba bamwe no guhuza bagendera ku murongo basigiwe n’Intumwa y’Imana Muhammad(Imana imuhe amahoro n’imigisha) bakawugezwaho n’abasangirangendo bayo,ibyo bishimangirwa n’imirongo myinshi muri qor’an ntagatifu n’imvugo z’Intumwa Muhammadi ,muri iyo mirongo twavuga: Imana yaravuze iti:
(( mu by’ukuri iyi ni inzira yanjye igororotse ni muyikurikire kandi muramenye ntimuzakurikire utundi tuyira tukabavana ku nzira y’Imana)).
Qor’an 6:159
Uyu murongo wa Qor’ani usobanurwa neza n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammad(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yakiriwe n’umusangirangendo witwa ABDULLAH IBN MASUD(Imana imwishimire) aho yagize ati:
Umunsi umwe Intumwa y’Imana yaciye umurongo ugororotse ku butaka iravuga iti:iyi ni inzira y’Imana igororotse,maze ica utundi turongo twinshi tugoramye mu mpande zawo irangije iravuga iti: utu ni utuyira tuyobya kandi buri kayira gafite shitani n’umuyobozi ugahamagarira.
maze Intumwa y’Imana ihita isoma uyu murongo wa Qor’an. Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iragaragaza ko itsinda ry’ukuri ari rimwe naho utundi dutsiko dusigaye tukaba twarayobye.
Ikibazo:
Ese agatsiko kari ku kuri ni akahe?
Igisubizo:
Intumwa y’Imana yahanuye ko mu bihe bya nyuma abayislamu bazatatana bagacikamo udutsiko twinshi,ariko utwo dutsiko twose tuzaba twarayobye uretse agatsiko kamwe,ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti:
(( Abababanjirije bacitsemo udutsiko 72,ariko uyu muryango wanyu uzacikamo udutsiko 73, 72 muri two tuzajya mu muriro agatsiko kamwe ni ko kazarokoka ariko kishyize hamwe ku kuri)).
Intumwa y’Imana yagaragaje ako gatsiko kamwe kari ku kuri ariko kazarokoka Igira iti:
(( Ni kakandi kazakurikira inzira yanjye ndiho n’iy’abangirangendo ba njye)).
Na none Imana yaravuze iti:
(( Mufatane urunana mushyire hamwe ku mugozi w’Imana(Qor’an), kandi muramenye ntimuzatatane)).
Qor’an 3:103
Intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:
((Uzabaho muri mwe azabona gutatana kwinshi,nimubibona muzashikame ku migenzo yanjye n’imigenzo y’abayobozi bazayobora abayislamu nyuma yanjye(ABAKHALIFA) muzayishikameho muyikomeze,kandi muzirinde ibintu by’ibyaduka mu idini kuko icyaduka cyose ni igihimbano kandi buri gihimbano ni ubuyobe kandi buri buyobe bujyana mu muriro)).
Intumwa y’Imana yagiriye inama umusangirangendo witwa HUDHAYFAT uko yakwitwara mu gihe hazabaho udutsiko no gutatana igira iti:
(( Uzabe hamwe n’abayislamu bari ku kuri hamwe n’umuyobozi wabo,Hudhayfat arabaza ati: ese igihe batazaba bafite ukuri nta n’umuyobozi bafite nabigenza nte?Intumwa y’Imana iramusubiza iti:uzitandukanye n’udutsiko twose kabone n’ubwo waruma ku giti ukagifataho kugeza ubwo urupfu ruhagusanze.
IMPAMVU ZATUMYE HABAHO UDUTSIKO NO GUTATANA
- kuba harabayeho abamenyi bafite imyemerere igoramye bagaharanira kuyicengeza no kuyimakaza mu bayislamu.
- kuba abenshi mu bayislamu badasobanukiwe imyemerere nyayo y’ukuri bigatuma bajya mu dutsiko twayobye mu buryo batazi.
- kudasobanukirwa gihamya(Dalilu) neza no kuzumva mu myumvire igoramye.
- kuba udutsiko tugendanye n’ibishuko n’ibyifuzo bya roho ibyo bigatuma abenshi batubona nk’ibiraro byo kwinezeza.Urugero: amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe yitwa MUTIAT akorwa mu bashiyat.
- kugendera ku bitekerezo n’ubwenge bw’abantu
- gutsimbarara ku bitekerezo by’abayobozi b’udutsiko runaka bafite imyemerere igoramye cyangwa badafite ubumenyi buhagije ku idini ya islamu.
Intumwa y’Imana Muhammadi(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:
(( icyo ntinya cyane ku muryango wanjye ni umumenyi w’indyarya ujya impaka yitwaje Qor’an)).
Na none Intumwa y’Imana yaravuze iti:
(( mu by’ukuri Imana ntabwo izatwara ubumenyi ngo ibuvane mu bituza by’abantu,ahubwo izabutwara ikoresheje gutwara abamenyi bagapfa kugeza ubwo itazasigaza umumenyi umwe maze abantu bagire abayobozi b’injiji nibabazwa batange ibisubizo nta bumenyi babifitiye bityo bayobe banayobye abandi)).
AGATSIKO KA MBERE: ABASHIYA (SHIAT)
Abashiya ni agatsiko kabi kasenye ubuyislamu kabuca imbaraga gatangijwe n’u muntu utari umuyislamu wabwiyitiriye agamije kubusenya no kwangiza imyemerere,agatasiko k’abashiya Kakaba karagize uruhare mu kuyobya abayislamu kubera impamvu ebyiri z’ingenzi.
- Kuba abashiya bakoresha Tuqiyah (guhisha no kwiyoberanya) ari byo kubeshya, bisobanuye ko umushiya ashobora gukora nk’ibyo umuyisilamu usanzwe akora abeshya,yagera aho yiherereye agakora uko abyemera
- Kuba barigaragaje nk’abantu bakunda cyane kandi bakarwanirira abantu bo mu rugo no mu muryango w’Intumwa y’Imana,ibyo byatumye abenshi mu bayislamu babibeshyeho bumva ko ari abakunzi b’Intumwa n’abavugizi b’abantu bayo.
ABASHIAT NI BANDE?
Abashiya ni izina ry’uwo ariwe wese urutisha Ally mwene Abi Twalib abandi basangirangenso (abaswahaba) bayoboye abayislamu mbere ye aribo Abubakar, Omar na Uthumani kandi agahakana ubuyobozi bwabo akanemera ko abantu bo mu rugo rw’Intumwa y’Imana aribo bari bakwiriye ubuyobozi kurusha abandi kandi ko ubuyobozi bw’abataribo bwari ikinyoma n’amahugu.
AMATSINDA Y’ABASHIYAT
Abashiyat bacitsemo udutsiko twinshi bitewe no kutumvikana hagati yabo nk’uko byagenze ku tundi dutsiko tutari ku kuri kandi ni na ngombwa ko batandukana kuko abitandukanyije n’inzira y’Imana bagakurikiza ibitekerezo byabo bagomba kuyoba. bakaba rero baracitsemo udutsiko twinshi cyane tugeze hafi kuri 70 twavugamo tubiri tw’ingenzi.
1. ASABAIYAT:
Ni agatsiko k’abashiat bakurikiye umugabo witwa Abdillah mwene Sabai w’umuyahudi, uyu mugabo yakomokaga mu gihugu cya Yemen yagaragaje ubuyislamu ku gihe cy’ubuyobozi bwa Uthuman, abeshya aniyoberanya akaba yari mu bantu bashumurije Uthumani bakamuteza abantu kugeza ubwo yishwe.