IBIREBANA N’UBUYOBOZI MURI ISLAM
GUSHYIRAHO UMUYOBOZI MURI ISLAMU N’UMWANYA BIFITE:
Gushyiraho umuyobozi muri islamu ni ngombwa mu rwego rwo kurinda ubusugire bwa Islamu no gutunganya imibereho y’abayislamu, kurinda amategeko ya Allah no gusubiza abantu ukuri kwabo, gutegekesha amategeko ya Allah, gutegeka abantu ibyiza, kubabuza ibibi n’ibiteye isoni no guhamagarira abantu inzira ya Allah.
UKO ABAYOBOZI BAJYAHO:
Abayobozi bajyaho binyuze muri bumwe mu buryo bukurikira:
1. Kuba umuyobozi yatorwa n’imbaga y’abayislamu bose: Agahabwa ukuboko ko gushyigikirwa n’abayislamu b’inararibonye bahagarariye abandi bagizwe n’abamenyi b’idini n’abandi banyacyubahiro.
2. Kuba umuyobozi yagenwa n’uwamubanjirije: Akavuga ati: Ubuyobozi nyuma yanjye buzaba ubwa kanaka.
3. Kuba umuyobozi yashyirwaho atowe n’abantu bakeya b’inararibonye kandi bafite gutinya Allah: Bagahagarira abasigaye bose, maze bakumvikana kumuyobozi.
4. Kuba umuyobozi yafata ubuyobozi ku gitugu agateka abantu kumwita umuyobozi wabo: Icyo gihe baba bategetswe kumwumvira mu gihe cyose akibayobora, keretse abategetse ibinyuranyije n’amategeko ya Allah, icyo gihe ntabwo bamwumvira muri iryo tegeko ubwaryo bitabujije kumwumvira mu yandi asigaye abategeka.
IBISHINGIRWAHO MU GUSHYIRAHO UMUYOBOZI:
Imana yaravuze ati “Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa bitunganye ko azabagira abayobozi mu isi nk’uko yagize abayobozi abababanjirije anabasezeranya ko azabaha ubushobozi bwo gukurikiza idini ya Islamu yabahitiyemo akanabaha umutekano nyuma y’ibihe by’ubwoba, ariko ibyo kugirango babibone ni uko bangaragira (Allah) jyenyine batambangikanya n’ikindi icyo ari cyo cyose, kandi abazahakana nyuma y’ibyo, abo nibo bangizi n’inkozi z’ibibi” Qor’ani 24: 55.
KUBUZA GUHARANIRA NO GUSABA UBUYOBOZI:
Islam ibuza guhatanira ubuyobozi no kubusaba, ibyo bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa Muhamadi (Imna imuhe amahoro n’imigisha) aho yabwiye umusangirangendo witwa Abdurahmani mwene Samura (Imana imwishimire) iti “Ntukisabire ubutegetsi, kuko nubuhabwa wabuharaniye Imana yagutererana bikukunanire, ariko n`ubuhabwa utabuharaniye Imana izagushoboza kubikora neza no kubitunganya“. Yakiriwe na Bukhariy na Muslim. Na none Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Muby’ukuri mwebwe muzaharanira kuba abayobozi, nyamara ku munsi w’imperuka muzicuza mwifuze ngo iyo muba mwarayobowe aho kuyobora” Yakiriwe na Bukhariy
Abu Musa (Imana imwishimire) yaravuze ati “Umunsi umwe ninjiye mu rugo rw’Intumwa y’Imana ndi kumwe n’abagabo babiri bo mu muryango wanjye, maze umwe muri bo abwira Intumwa y’Imana ati: Yewe Ntumwa y’Imana wangize umuyobozi,undi nawe avuga atyo, maze Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) irababiwra iti: Muby’ukuri twebwe ntabwo duha ubuyobozi ubusabye akanabuharanira” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
KWIRINDA KUBA UMUYOBOZI IYO UDAFITE UBUSHOBOZI BWO KUZUZA INSHINGANO:
Abudhari (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati “Wangize umuyobozi! maze Intumwa imukubita ukuboko kwayo ku ntugu ze, iramubwira iti “Yewe Abudhari! wowe uri umunyantege nke ntabwo washobora ubuyobozi, kandi k’umunsi w’imperuka abagiye mu buyobozi (ntibabutunganye), bazicuza keretse kuri wawundi ufashe ubuyobozi mu nzira z’ukuri kandi agasohoza inshingano z’ubuyobozi ashinzwe” Yakiriwe na Muslim.
UBWIZA N’AGACIRO K’UMUYOBOZI UKORESHA UKURI N’UBUTABERA:
Imana yaravuze ati “Mukoreshe ubutabera kuko Allah akunda abakoresha ubutabera” Qor’ani: 9.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Hari abantu barindwi Imana izatwikiriza igicucu cy’intebe yayo ku munsi w’imperuka ubwo nta kindi gicucu kizaba kiriho ureste icyayo, muri abo harimo umuyobozi ukoresha ubutabera… ” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Na none Intumwa y’Imana yaravuze iti “Abacamanza bakoresha ubutabera bazashyirwa mu mwanya w’icyubahiro wuje urumuri iburyo bw`Imana nyiricyubahiro, abo ni babandi bakoresha ubutabera mu manza baca, mu bantu babo no mu butegesti bwabo” Yakiriwe na Muslim.
IBIHANO BY’UMUYOBOZI UBOGAMA AKANARENGANYA ABANTU:
Islamu ibuza abayobozi kubogama mu guca imanza ikanababuza kurenganya abantu mu buyobozi bwabo, Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Nta mugaragu n’umwe Imana izaha ubuyobozi ku bantu, maze agahemukira abo ashinzwe, uretseko Imana izamuziririza kujya mu ijuru” Yakiriwe na Bukhariy na Muslimu.
UBUYOBOZI N’UBUTEGETSI BW’IKIRENGA NI UMWIHARIKO W’ABAGABO:
Idini ya Islamu ishimangira ko ubuyobozi n’ubutegetsi bw’ikirenga ari umwihariko w’abagabo, bityo abagore ntabwo bemerewe guhabwa ubwo butegetsi bw’ikirenga ariko bemerewe guhabwa ubuyobozi bundi butari ubw’ikirenga, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ubwo yamenyaga ko Abaperisi bahaye ubwami bwabo umukobwa w’umwami KISIRA, maze Intumwa y’Imana iravuga iti “Ntibazatunganirwa abantu bazashinga abagore ubuyobozi bwabo“. Yakiriwe na Bukhariy.
IMIRIMO Y’UMUYOBOZI:
Allah yabwiye Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iti “Ujye ubacira Imanza ukoresheje ibyo Imana yahishuye, ntuzakurikize irari ryabo, kandi witondere kuba bakuyobya bakagutesha gukurikiza amwe mu mategeko Allah yaguhishuriye…” Qor’ani 5: 49
Imana yabwiye Intumwa ye Dawidi (Imana imuhe amahoro) ati “Yewe Dawidi! twakugize umuyobozi mu isi kugira ngo ujye ucira abantu Imanza z’ukuri, kandi ntuzakurikire irari ritazagutesha inzira ya Allah...” Qor’ani 38 : 26.