Yesu na Maria muri Islam

Imyemerere ya islamu kuri yesu na nyina mariya amahoro n’imigisha by’ imana bibabeho.

Imyemerere ya Islamu kuri Issa (Yesu) na Nyina Mariyamu (Mariya) (amahoro n’ imigisha by’ Imana bibabeho) ikomoka mu gitabo cya Qor’an n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Islamu yemera ko Mariya ariwe nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw’igitangaza budasanzwe, ikindi Islamu yemera ko Mariya na Yesu ari abanyacyubahiro ndetse bafite urwego n’umwanya uhambaye kuko ari zimwe mu ntore mu bindi biremwa, gusa ntabwo ari ku rwego rwo gusengwa nk’uko abantu babibakoreye, ahubwo nabo ni abantu uretse ko Imana yabahaye urwego rw’icyubahiro.

Iyo myemerere ya Islamu rero ni yo y’ukuri inyuze ubwenge kandi ifite inkomoko, niyo mpamvu twifuje kuyigaragaza wenda byahindura imyumvire ya bamwe bazi ko Islamu itemera Yesu.

Mariya nyina wa Yesu Islamu yemera ko yari umugore w’umunyacyubahiro watoranyijwe akaba intore mu bandi bagore bo ku isi, ibyo bigaragazwa n’imirongo myinshi dusanga muri Qor’an imuvuga ibigwi byiza byamuranze muri iyo hari aho Imana yagize iti:

 “Ibuka igihe abamalayika bavugaga bati: Yewe Mariya mu by’ukuri Imana yaguhisemo irakweza igutoranya mu bagore b’isi, yewe Mariya icishe bugufi wumvire Imana yawe wubame kandi wuname hamwe n’abunama (Basali).” 

Qor’an 3:42-43

Uyu murongo wa Qor’an uragaragaza ko Mariya ari umwe mu bagore batoranyijwe mu gutinya Imana bayubaha cyane

, si ibyo gusa ndetse no mu bice bya Qor’an hari igice cyitiriwe Mayiramu (ariwe Mariya) ibyo byose rero bigaragaza icyubahiro n’urwego Islamu iha Mariya kandi ibyo ntibyabura kuko n’inkomoko ye ari nziza nk’uko Qor’an ibigaragaza ko Mariya yaturutse ku babyeyi batinyaga Imana. Aha Imana iragira iti:

 Igihe umugore wa Imrani yavugaga ati: Nyagasani njyewe nagambiriye umwana ntwite mu nda yanjye ko nzamuguha akaba umukozi w’inzu yawe (Umusigiti w’ i Yeruzalemu) Nyagasani nyakirira ubusabe bwanjye kuko ari wowe wumva kandi uzi byose)). 

Qor’an 3:35

Uyu murongo wa Qor’an uragaragaza ko igihe nyina wa Mariya yari amutwite yagambiriye ko namubyara azakorera Imana akaba umukozi ku musigiti wi Yeruzalemu, nyuma yaho rero yaje kumubyara ari umukobwa (Mariyamu) nyina abwira Imana ati:

 Amaze kumubyara yaravuze ati: Nyagasani dore namubyaye ari umukobwa kandi Imana izi neza icyo yabyaye kandi umuhungu si kimwe n’umukobwa namwise Mariyamu kandi mugukinzeho n’urubyaro rwe uzabarinde shetani wavumwe)). 

Qor’an 3:36.

Uyu murongo uragaragaza neza ko inkomoko ya Mariyamu yari nziza ndetse ko nyina yamusabiye ku Mana we n’urubyaro rwe ngo izabarinde shetani wavumwe, ubwo busabe rero bwarakiriwe ntagushidikanya nibwo bwavuyemo Mariyamu wabaye urugero mu bandi bagore nawe avamo Yesu umuhungu we, wabaye Intumwa y’Imana, abo bose rero Imana yabarinze shetani nk’uko babisabiwe na Nyina wa Mariyamu.

Nanone mu myemerere ya Islamu kuri Mariyamu ni uko yabayeho mu buto bwe atinya Imana ayubaha ndetse akanarangwa no kwiyubaha arinda ubusugi bwe, Ibyo bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho yagize iti:

 Imana yeretse abemeramana urugero rwa Mariyamu umukobwa wa Imrani warinze ubusugi bwe.)) 

Qor’an 66:12.

Ubwitonzi no kwiyubaha kwe bigaragazwa neza n’imirongo ya Qor’an ikurikira:

 Vuga mu gitabo amateka ya Mariyamu ubwo yitaruraga abantu be akajya mu gice cy’iburasirazuba

Uyu murongo uratubwira amateka ya Mariyamu ari nayo y’abakobwa bandi iyo bamaze gukura barangwa n’isoni bakitarura abandi mu buryamo n’ahandi kubera isoni, Mariyamu amaze gukura yitaruye abandi agira umwanya we ashyiraho n’urusika rumukingiriza amaso y’abantu kugira ngo batamubona nk’igihe yiyuhagira, yambara, n’ibindi, nk’uko Imana ibivuga muri Qor’an igira iti:

((Amaze kubitarura yashyizeho urusika rumukingiriza amaso y’abantu))

Nyuma yaho rero nibwo Imana yamwoherereje Malayika Jibril (Gabriel) aza mu ishusho y’umuntu aje kumuha inkuru yo kubyara umwana w’umuhungu, Mariya akimara kumubona yagize ubwoba akekako ari umugabo usanzwe ushaka kumukoresha ibibi, Mariya yahise yikinga ku Mana ngo imurinde ibibi by’uwo mugabo nk’uko Imana ibivuga muri Qor’an igira iti:

“Mariyamu yaravuze ati: njyewe nikinze ku Mana nyir’ impuhwe ngo ikundinde, niba utinya Imana ntunyegere, Malayika aramubwira ati: witinya kuko nge ndi Intumwa ya Nyagasani wawe kugirango nkugezeho inkuru nziza yo kubyara umwana w’umuhungu wejejwe, Mariya yaravuze ati : ni gute nagira umwana kandi nta mugabo n’umwe urankoraho ndetse nkaba ntiyandarika, Malayika Jibril (Gabriel) aramusubiza ati: uko ni ko Nyagasani wawe yavuze ati: ibyo kuri jye biroroshye kugira ngo tumugire ikimenyetso cy’ ubushobozi n’ imbabazi zacu ku bantu, kandi ibyo ni itegeko ry’Imana ntakuka”

Na none mu bigaragaza ubwitonzi bwa Mariyamu ni uko amaze kubyara byatangaje abantu bose kuba abyaye nta mugabo agira hamwe n’ubwitonzi bari bamuziho, nk’uko Imana ibitubwira muri Qor’ani,baramubwiye bati:

 “Yewe Mariya uzanye ikintu cy’igitangaza! bakomeza bagira bati : ese ko so atari mubi na mama wawe akaba atariyandarikaga uwo mwana umuvanye he?” 

Qor’ani 19:

UKO YESU MWENE MARIYA YABAYEHO, IBITANGAZA YAKOZE N’IHEREZO RYE

Yesu yabayeho ari umunyacyubahiro, yahawe ubutumwa akiri umwana muto, Imana yamwigishije igitabo n’ubugenge imuhishurira igitabo cy’ivanjili nk’uko bigaragazwa mu mirongo ya Qor’an ikurikira :

 Imana yamwigishije igitabo n’ubugenge imwigisha igitabo cya Tawurati n’Ivanjili..)) 

Qor’an 3 :48

Uyu murongo uragaragaza ko Yesu (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yigishijwe ibyari mu gitabo cya Tawurati cyamanuriwe Intumwa Musa anahishurirwa igitabo cya Injili cyari gikubiyemmo inyigisho z’amategeko byari biturutse ku Mana kugira ngo biyobore abantu inzira nziza y’ukuri, gusa nyuma yaho abantu bahinduye ibyo bitabo bongeramo amagambo yabo bakuramo ibitagendanye n’ibyo bifuza.

Yesu rero yakomeje kubwiriza ubutumwa yahawe n’Imana ikamwohereza kuba Israel bisobanura ko ubutumwa bwa Yesu bwari ubwaba Israel gusa, nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho igira iti :

 (( Ni Intumwa kuba Israel. ))

Qor’an 3 :49

Ubwo butumwa bwa Yesu rero yabushimangiye akoresheje ibitangaza byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe kugira ngo abo yari atumweho babone ko yahawe imbaraga n’ubushobozi birenze ibyo bari bazi maze ibyo bitume bamwemera ko ibyo avuga ari ukuri guturutse ku Mana, muri ibyo bitangaza rero Yesu yakoze twavuga :

  1. Yesu yatangiye kuvuga ari uruhinja ndetse icyo kintu cyabayeho mu bantu bake cyane nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho yagize ati :

 “Azavugisha abantu mu buto no mu bukuru.” 

Qor’an 3 :36

  1. Yesu yababwiye ko yoherejwe n’Imana kandi akaba azanye ibimenyetso n’ibitangaza bigaragaza ukuri k’ubutumwa abazaniye, ibyo bimenyetso Imana yabivuze mu mirongo ikurikira :

 ((Njyewe ndabaremera inyoni nyibumbe hanyuma nyihuhemo maze ibe inyoni ku bushobozi bw’Imana). 

Qor’an 3 :

Uyu murongo ugaragaza ko mu bitangaza Yesu yakoze yabumbaga igitaka mu ishusho y’inyoni maze agahuhamo umwuka ikaba inyoni iguruka, ariko ibyo byose si ku mbaraga za Yesu ahubwo byabagaho abishobojwe n’Imana ishobora byose .

  1. No mu bitangaza Yesu yakoze yavuraga zimwe mu ndwara zananiranye akanazura abapfuye,ibyo bishimangirwa n’Imana muri Qor’an igira iti :

 Nkiza ubuhumyi n’ibibembe kandi nzura abapfuye ku bushobozi bw’Imana

  1. No mu bitangaza Yesu yakoze ni uko yabwiraga abantu ibyo bariye batari kumwe ndetse n’ibyo bahunitse mu ngo zabo , aha Imana yabishimangiye muri Qor’an igira iti :

 (( kandi ndababwira ibyo murya n’ibyo muhunitse mu mazu yanyu mu by’ukuri muri ibi bitangaza byoze harimo ikimenyetso kuri mwe kigaragaza ko ibyo mvuga ari ukuri ngaho niba muri abemeramana ni munkurikire)) 

Qor’an 3 :49

Ibi rero ni bimwe mu bitangaza Yesu yakoze, gusa byumvikane ko atabikoraga ku bw’imbaraga n’ubushobobzi bwe, ahubwo byabaga ari ku bw’Imana kugira ngo bibe gihamya ku bantu ko ibyo azanye ari ubutumwa bw’Imana bw’ukuri, ikindi ni uko Intumwa yoherezwaga ku bantu yabakoreraga ibimenyetso n’ibitangaza bigendanye n’umwuga wabo ariko ibyo Intumwa yakoraga byabaga birenze ubushobozi bafite kugira ngo baboneko ntawe ushobora kubigira keretse abihawe n’Imana yo ishobora byose.

Yesu yakomeje kubereka ko azanye ubutumwa buvuye ku Mana arababwira ati :

(( Imana ni Nyagasani wanjye ikaba na Nyagasani wanyu ni muyigaragire muyisenge iyo niyo nzira igororotse))

Qor’an 3 :51.

Uyu murongo wa Qor’an uragaragaza ko Yesu yabwiye abantu ko bagomba gusenga Imana imwe rukumbi , ibyo rero bigaragaza ko abahinduye bakamusenga ntaho babikomora kuko atigeze abibabwira ahubwo yabategetse gusenga Imana imwe rukumbi ari nayo nawe yasengaga kuko ntabwo Yesu yaba Imana isengwa kandi nawe yarasengaga.

Ese niba ariwe Mana nk’uko bamwe babivuga, we yasengaga ate kandi ariwe Mana ? :- Yesu rero yakomeje kubwira abantu ubutumwa yahishuriwe ariko nk’uko byagendekeye izindi ntumwa z’Imana, hari bamwe bamuhakanye barwanya ubutumwa bwe, baramwanga baramugambanira kugeza ubwo bateguye imigambi mibisha yo kumwica no kumubamba ariko ntibabigeraho , ahubwo Imana yaramukijije yumva ubusabe bwe n’akababaro ke no gutakamba kwe nk’umukunzi wayo imurinda kwicwa no kubambwa nk’uko bari babiteguye.

Ibi bishimangirwa na Qor’an aho Imana igira iti:

 “Nk’uko bigamba bavuga bati mu by’ukuri twishe Intumwa y’Imana Yesu mwene Mariya, nyamara ntibigeze bamwica nta n’ubwo bamubambye ahubwo bagereranyirijwe undi muntu , ndetse nabo ubwabo uwo bishe bamushidikanyijeho (niba ari Yesu bishe cyangwa atari we) kuko nta bumenyi bari babifitiye uretse gukurikira ibyo bakeka kandi uwo bishe ntibari bazi neza ko ari Yesu.” 

Qor’ani 4:157

Ukuri rero ku iherezo rya Yesu ni uko abashatse kumwica no kumubamba batigeze babigeraho ahubwo Imana yaramutabaye irabamukiza iha ishusho ye umwe mu bigishwa be bari bahari maze aba ariwe bica baranamubamba bazi ko ari we Yesu, naho Yesu we Imana yamuzamuye mu ijuru baramubura nk’ uko Imana ibishimangira muri Qor’ani igira iti:

 “Igihe Imana yabwiraga Issa (Yesu) iti: mu by’ukuri ngiye kugusinziriza nkuzamure iwange maze ngukize babandi bahakanye.” 

Qor’an 3:55

Na none Imana iti:

 “Ahubwo Imana yamuzamuye iwayo kandi niyo nyir’ ubushobozi nyir’ ubugenge”. 

Qor’ani 4:58

UKO ISSA (YESU) AZAGARUKA KU ISI MBERE YO GUPFA KWE

Mu myemerere ya Islamu ni uko Imana yazamuye Yesu mu ijuru imukiza abashakaga kumwica, Nyuma y’ibyo rero azakomeza kubaho kugeza mu bihe bya nyuma byegereje imperuka ubwo azagaruka ku isi, icyo kikazaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragza ko imperuka izaba yegereje,ibi bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho igira iti:

 ((kandi ukugaruka kwa Yesu ni ikimenyetso cy’imperuka.)) 

Qor’an 43:61

Uyu murongo uragaraza ko Islamu yemera ko Yesu azagaruka ku isi kandi icyo kikazaba ikimenyetso kigaragaza ko umunsi w’imperuka uzaba wegereje. Nyuma yo kugaruka kwe rero no gusohoza inshingano zizaba zimuzanye nawe azapfa nk’uko byanditswe ko igifite ubuzima cyose kizahura n’urupfu.

Inshingano zizaba zimuzanye ku isi ni nyinshi zagaragajwe n’imvugo z’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) nyuma yo kugaragaza ko azagaruka ku isi mu magambo yayo aho yagize ati:
“Nta ntumwa iri hagati yanjye na Yesu, kandi azamanuka, nimumubona muzamumenye”.

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragaragaza ko Intumwa Muhamad yaje ikurikiranye na Yesu kandi ko hagati yabo bombi nta yindi ntumwa yoherejwe, iragaragaza kandi ko Yesu azamanuka akagaruka ku isi ava aho Imana yamuzamuye, maze Intumwa y’Imana isoza iyi mvugo ibwira abayisilamu ngo nibamubona bazamumenye banemere abayobore kuko azategekesha amategeko ya Islamu,naho aho azamanukira ni mu mujyi wa DAMASCUS mu gihugu cya SIRIYA. Ibi nabyo bigaragazwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze ati:
“Yesu mwene Mariyamu azamanuka amanukire ahitwa Ku munara w’umweru mu burasirazuba bwa DAMASCUS”.

INSHINGANO ZIZABA ZIMUZANYE KU ISI NI NYINSHI, MURI ZO TWAVUGA:

IYAMBERE:
Gutabara abemeramana no kubakiza umwanzi wabo witwa MASIHI DAJJAAL uzaza yiyita Imana kandi akaza mu bihe abantu bazaba bashonje cyane hariho amapfa akomeye, ubwo azagerageza abantu, akagushe imvura anategeke ibyatsi bimere ndetse azababeshya ko yica akazura n’ibindi bigeragezo bizamuha imbaraga zo kwiyita Imana kandi bizatsinda bamwe bakanamwemera ko ari Imana, ariko abemeramana nyakuri ntibazamwemera hamwe n’ibyo byose azaba akora bidasanzwe, ibyo bizaterwa n’uko Intumwa zose zaburiye imiryango yazo zibabwira ibibi by’uwo Masihi Dajjaal, ikindi kizatuma abemera Mana bamutahura ni uko Intumwa Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ibizamuranga kugira ngo bamumenye ko ariwe yababwiye, mu bimuranga rero hari aho yamuvuzeho agira ati:

” Uwo mugabo niyiyoberanya akiyita Imana muzamumenye ko Imana yanyu idapfuye ijisho kandi ko mudashobora kubona Imana yanyu hano ku isi”. Uwo mugabo rero azakomeza kugerageza abantu bazaba bariho muri ibyo bihe kugeza ubwo Yesu azamanuka akerekeza ku musigiti w’ iYeruzalemu,aho uwo mugabo azaba ari kumwe n’ingabo ze zigera ku 70.000 bose bafite intwaro, uwo mugabo nabona Yesu azatangira kuyenga nk’uko umunyu uyenga mu mazi atangire guhunga,ubwo Yesu azamukurikira amusange mu muryango ahamutsinde amwice, bityo abe amukijije abemera.

IYAKABIRI:
Mu nshingano za Yesu nyuma yo kugaruka ku isi na none azatabara abemeramana abakize abantu babangizi bitwa YAJUJA na MAJUJA nabo bazaza nyuma ya Masihi Dajali abo nabo bazaba ari ibigeragezo ku Bantu. Yesu rero azatabara abemeramana abakize abo bangizi bazaba bica abantu banakora ibikorwa by’ubwangizi, gusa abo ntabwo Yesu azabica ubwe ahubwo azatakambira Imana Nyagasani ayisabe gutabara abemera, nibwo Imana izakira ubusabe bwe abo bangizi bose bahite bapfa. Nyuma y’ibyo rero Yesu azayobora abemera abategekeshe amategeko ya Islamu avaneho amadini n’inzira z’ubuyobe abantu bihimbiye.

Azavuna imisaraba, yice ingurube icyo gihe isi izuzura amahoro n’umutekano n’ubuzima bwiza kubera umugisha uzanyuzwa kuri Yesu, ibi bigaragazwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha aho yavuze ati:
“Nyuma ya Yesu ubuzima buzaba bwiza, imvura izagwa ubutaka burumbuke kugeza ubwo umuntu azanyura ku ntare ntigire icyo imutwara”.

Nyuma y’ibyo rero Yesu namara imyaka mirongo ine agarutse ku isi azapfa nk’uko ariyo gahunda y’ubuzima kandi kuko igihumeka cyose kizahura n’urupfu, namara gupfa abemeramana bazamusengera iswala y’uwitabye Imana, Iryo niryo herezo ry’Intumwa y’Imana Yesu (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Yesu mwene Mariya nta kindi aricyo uretse kuba Intumwa y’Imana akaba n’umugaragu wayo kandi wari umunyacyubahiro hano ku isi akaba no mu biyegereza Imana nk’uko twabigaragaje, Ariko hamwe n’ibyo abantu bararengereye bamwe bamwita Imana baramusenga, abandi bamugira umwana w’Imana, abandi bamugira kimwe muri bitatu bigize Imana baramusenga, ariko ibyo byose ni ukurengera n’imvugo zidafite gihamya. Ikindi kandi abo bose bamusenze Yesu azabihakana ku munsi w’imperuka Nk’uko Imana ibivuga muri Qor’an iti:

 ((Igihe Imana izagira iti: Yewe Yesu mwene Mariya ese ni wowe wabwiye abantu ngo nimunsenge hamwe na mama wanjye mu cyimbo cyo gusenga Imana)) 

Qor’an 5:116

Aya magambo Imana izayabaza Yesu izi neza ko atigeze abibabwira ahubwo bizaba ari ukugirango Yesu yihakane anamwaze abamusenze bakareka Imana ,Yesu azabihakana nk’uko Imana ibishimangira muri Qor’ani iti:

Yesu azavuga ati: ubuziranenge ni ubwawe Nyagasanintabwo bikwiye kuri njye kuvuga ibyo ntafitiye ukuri, niba narabivuze ngo bansenge urabizi kuko uzi ibyo ntekereza ariko njye sinzi ibikurimo kuko ni wowe mumenyi w’ibitagaragara, nta kindi nababwiye uretse icyo wantegetse ngo mbabwire nti: nimusenge Nyagasani wanyu ariwe wanjye…” Qor’an 5:117

Iyi mirongo ya Qor’an iragaragaza ko Yesu azihakana abamusengaga bakamwita Imana, kuko nta kindi yari cyo uretse kuba umugaragu w’Imana n’Intumwa yayo (Imana imuhe amahoro n’ imigisha).

Islamu itegeka gukunda, kubaha no gusabira amahoro n’ imigisha intumwa yayo Yesu na Nyina Maria bombi Imana ibahundagazeho amahoro n’ imigisha byayo.

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?