Imibereho myiza y’Umuryango

Kw’izina ry’Imana Nyir’Impuhwe Nyir’Imbabazi

Iriburiro:

Ugushimwa no gusingizwa n’iby’Imana yo yaremye umuntu ikamwigisha ibyo atarazi ikoresheje ikaramu, amahoro n’umugisha bisakare ku ntumwa y’Imana Muhamad, we waje ari umuburizi akanazanira ikiremwa muntu inkuru nziza ku mibereho yacyo ya buri munsi. Nyuma y’ibyo;

Islamu ni idini yuzuye, itunganye, kandi igizwe n’amategeko agenga gahunda y’ubuzima bwose, haba kuruhande rw’imyemerere, ubukungu, imyifatire, ndetse n’amategeko mboneza mubano n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ibi byose rero Islamu yarabigaragaje kandi ibisobanura bihagije muri Qur’an kuva ihishurwa kugeza ku munsi w’imperuka nkuko Imana igira iti:

 Nta kintu nakimwe twasize tutavuze muri Qur’an”. Qur’an 6:38.

Nanone iti:

 Kandi buri kintu twaragisobanuye tugisesengura bihagije”. Qur’an 17:12.

Amategeko ya Islamu afite inkomoko ebyiri (2) arizo:

  1. Qur’an ntagatifu.
  2. Asunah (imigenzo) y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Niyo mpamvu bibaye byiza ko muri ubu bushakashatsi bugufi dusobanura muri make Qur’an icyo aricyo, n’imigenzo y’ Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), icyo aricyo, kuko bigaruka cyane muri ubu bushakashatsi tugasanga bizafasha uwo ariwe wese uzasoma iyi nyandiko kurushaho gusobanukirwa neza ikigamijwe.

Qur’an ni iki?

Qur’an ni amagambo y’Imana yahishuriwe intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) binyujijwe kuri Malayika Djibril (Gabriel), akaba aribwo butumwa bwanyuma, bukubiyemo ibyahishuriwe intumwa zose zabanjirije Muhamad.

Qur’an ikaba ari igitangaza gihoraho kugeza ubwo Imana izisubirizaho isi n’ibiyiriho byose, ntawe ufite ububasha bwo kuyihindura, yongera, cyangwa agabanya ibiyikubiyemo, yahishuwe mu bihe n’impamvu zinyuranye, mugihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu (23), ikaba ikubiyemo imyemerere, amategeko n’ibindi.

Qur’an ubu imaze ibinyejana birenga cumi na bine iri ku mwimerere wayo nkuko yahishuwe, kuko Imana yasezeranye kuyirinda igira iti:

 Mubyukuri nitwe twahishuye Qur’an kandi nitwe tuzayirinda”. Qur’an 15:9.

Asunah (Imigenzo) y’Intumwa ni iki?

Ni imvugo, ibikorwa byakozwe n’intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) n’ibyakozwe n’abandi akabyemeza.

Aha niho shingiro rya kabiri ry’amategeko ya islamu nyuma ya Qur’an, ibyo Imana yabishimangiye muri Qur’an igira iti:

 Kandi Muhamadi ntavuga iby’amaranga mutima ye, ahubwo ni ubutumwa bw’Imana yahishurirwaga”. Qur’an 53:3-4

Inshingano z’umugabo k’ubuzima bw’umugore n’umwana

Umugabo niwe ufite inshingano zose k’ubuzima bw’umuryango.

Idini ya Islamu yashyizeho amategeko agenga umuryango, iteganya ko umugabo n’umugore bagomba kubana, buri wese imuha inshingano n’uburenganzira, irangije itegeka abashakanye ko bagomba gufatanya mu guharanira uburere n’imibereho myiza y’abana babyara.

Iyo nshingano bose bakaba bayihuriyeho, ariko uyibazwa bwa mbere ni umukuru w’umuryango ariwe umugabo mu rugo.

Kuba rero umugabo ariwe mukuru w’ umuryango bishimangirwa na Qur’an aho Imana yavuze iti:

 Abagabo ni abahagararizi b’Abagore, kubera akarusho Imana yabahaye n’imitungo yabo babatangaho”. Qur’an 4:34

Kubera rero ko umugabo ari umuhagararizi w’umuryango bimutegeka ko agomba kuzuza inshingano ze zose harimo no guharanira ubuzima bwiza bw’umuryango hitabwa ku bintu byinshi, muri byo twavuga:

Guhahira umuryango no kuwushakira ibyo ukeneye mu mibereho ya buri munsi.

Guhahira umuryango ni inshingano y’umukuru w’umuryango, kandi Islamu yabigize itegeko rya ngombwa agomba kubahiriza akazabihemberwa imbere y’Imana, n’iyo yirengagije iyi nshingano abihanirwa. Imana ishimangira iri tegeko igira iti:

 Kandi ba se b’abana bategetswe kugaburira abagore babo no kubambika mu buryo bukwiye”. Qur’an 2: 233

Kubirebana n’iyi ngingo, Islamu itegeka ko umukuru w’umuryango agomba kuwuhahira bigendanye n’ubushobozi bwe, bisobanuye ko niba yishoboye agomba guhahira umuryango we ibyiza bigendanye n’ubushobozi bwe Imana yamuhaye. Imana iravuga iti:

 Uwo Imana yatuburiye umutungo agomba gutanga bigendanye n’uko umutungo we utubutse, naho uwo Imana yahaye umutungo muke ajye atanga mu kigero kibyo Imana yamuhaye kuko Imana ntitegeka umuntu ibyo adashoboye”. Qur’an 65:7

Uyu murongo wa Qur’an ntagatifu uragaragaza ko idini ya Islamu itegeka umugabo kwita kumuryango we akawuhaza mu biribwa n’ibindi nkenerwa bituma umuryango ugira ubuzima bwiza buzira umuze. Gushakira umuryango aho kuba heza:

Islamu ni idini yita kumuryango cyane, niyo mpamvu no mubyo itegeka umugabo harimo gushakira umuryango we aho gutura heza kandi hagendanye n’ ubushobozi bwe, bisobanuye ko igihe ari umukire ategetswe kubashakira aho kuba hafite ibyangombwa byose bikenewe mu buzima, aha Imana iragira iti:

 Mutuze abagore banyu aho mutuye hagendanye n’ubushobozi bwanyu, kandi ntimukababangamire”. Qur’an 65:6

Icyitonderwa:

Kubirebana n’ibikenerwa n’umuryango, Islam itegeka ko umugabo agomba kuwuhahira ibiturutse mu mutungo uziruwe yabonye munzira nziza zemewe, kuko aribyo biwubaka bikawuhesha imigisha n’amahirwe ku Imana.

Naho igihe umugabo ahahiye umuryango ibiturutse mu nzira mbi ziziririjwe nk’ubujura, urusimbi gucuruza ibiyobyabwenge inzoga n’ibindi, n’ ikizira muri Islamu kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo bikanabuza kwakirirwa ubusabe bwabo ku Imana, nkuko Intumwa y’Imana Muhamad (Imana Imuhe Amahoro n’imigisha) yavuze k’umuntu wari kurugendo ananiwe cyane yarenzwe n’ivumbi ndetse n’imisatsi ye yasambaguritse, azamura amaboko ye asaba Imana cyane agira ati:

 Nyagasani, Nyagasani! ariko ibyo kurya n’ibyo kunywa bye n’ imyambaro yabivanye mu nzira ziziririjwe!! Maze Intumwa y’Imana iravuga iti: “Ese nigute uwo muntu Imana yakwakira ubusabe bwe?

Umugabo ni umushumba w’umuryango we:

Idini ya Islamu ishimangira ko umugabo agomba gucunga neza ubusugire bw’umuryango, aharanira kuwubeshaho neza hano ku isi ndetse no kumunsi w’imperuka. Imana iravuga iti:

 Yemwe abemeye, murinde roho zanyu n’abantu banyu ibihano by’umuriro kuko inkwi zawo ni abantu n’amabuye kandi urinzwe n’abamalayika b’inkazi bafite imbaraga ntibasuzugura ibyo Imana ibategetse ahubwo bakora ibyo bategetswe”. Qur’an 66:6

Kurinda abantu bawe umuriro bisobanuye kubategeka ibyo Imana yategetse ukababuza ibyo Imana yaziririje. Nanone Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yashimangiye ko umugabo ari umushumba w’umuryango ashinzwe igira iti:

 Buri wese ni umushumba kandi buri mushumba azabazwa ibyo yaragijwe, umugabo ni umushumba kubantu bo murugo rwe kandi azababazwa kumunsi w’imperuka”.

Niyo mpanvu idini ya Islamu yashimangiye ko umugabo utaye inshingano ze akirengagiza umuryango we aba akoze icyaha gihambaye nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabivuze igira iti:

 Birahagije kuba ari icyaha igihe umuntu yirengagiza abo ashinzwe gutunga

Ku bw’ibyo Islamu iziririza kwirengagiza no guhakana umwana wabyaye cyangwa umwana akihakana umubyeyi we, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

 Umuntu uzihakana umwana we kugirango amukoze isoni hano kw’isi nawe Imana izamukoza isoni kumunsi w’Imperuka imbere yibiremwa byose ibyo yakoze nawe azabikorerwa

Izi mvugo z’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ziragaragaza uburemere bw’inshingano z’umugabo kumuryango we bikaba n’indangizo yaragijwe kuyirengagiza ni icyaha n’ubuhemu, nkuko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’ n’imigisha) yavuze iti:

 Yemwe bagabo mutinye Imana kubagore banyu, kandi mumenye ko ari indagizo mwaragijwe n’Imana

Umugabo agomba guherekeza umugore we igihe agiye kwipimisha ku kigo nderabuzima, no kubitaro igihe agiye kubyara.

Islamu igaragaza ko umwana akomoka kubabyeyi bombi, kuko yaremwe mu mazi yo mu mugongo w’umugabo n’igituza cy’umugore, nkuko Imana ibivuga igira iti:

 Umuntu niyitegereze icyo yaremwemo, yaremwe mu mazi ataruka asohoka mu mugongo n’igituza”. Qur’an 86:5-7

Aya mazi rero niyo ajya muri nyababyeyi y’umugore, aho niho atangirira gutwita umwana. Bisobanuye ko n’ubwo ariwe umutwita ariko uwo mwana atwite aba yarasamye inda ye biturutse kuribo bombi ibyo rero bisobanura ko ububabare n’ingorane umubyeyi ahura nabwo igihe atwite n’igihe abyara, zitagomba kuba ize wenyine ahubwo umugabo we agomba kumuba hafi no kumufasha; nkuko Qur’an ibigaragaza igihe Mariyamu Nyina wa Issa (amahoro n’imigisha by’Imana bimubeho) yari kubise aravuga ati:

 Ubonye iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi bihe ndimo nkibagirana burundu”. Qur’an 19:23.

Nanone mu kugaragaza ko umugore ahura n’ububabare bitewe no gutwita, Imana muri Qur’an iragira iti:

 Twategetse umuntu kugirira ineza ababyeyi be bombi, kuko nyina yamutwise bikamutera uruhererekane rw’ububabare kububabare. Qur’an 31:14.

Ibyo byongera kugaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qur’an aho yavuze iti:

 Nategetse umuntu kugirira ineza ababyeyi be bombi, kuko nyina yamutwise mungorane anamubyara mu ngorane. Qur’an 46:15

Islamu ikangurira buri wese kwita kubuzima bwe n’ubwa mugenzi we nk’uko intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) Yakanguriye abantu kwita kubuzima bwabo bivuza no gukurikirana iby’ubuzima bwabo igira iti:

 Yemwe bagaragu b’Imana nimwivuze, kuko buri burwayi bwose Imana yabushyiriyeho umuti, uretse indwara imwe ariyo ubusaza”. Yakiriwe na Imam Ahmad.

Ibi tumaze kuvuga biragaragaza ingorane n’ububabare umugore ahura nabwo mugihe atwite, igihe cyo kubyara na nyuma yaho. Ese ubu bubabare n’ingorane abisangira ate n’umugabo we? Aha Islamu Igaragaza ko umugabo muri ibi bihe byose agomba kwifatanya n’umugore we muri ibi bikurikira:

Kwiyumva kimwe n’umugore we muri ibyo bihe:

Umugabo ategekwa kuba hafi y’umugore we, akiyumvamo ko ububabare n’ingorane umugore we arimo nawe azifitemo uruhare, ibi bigaragazwa n’imvungo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), aho igira iti:

 Urugero rw’abemera mugukundana kwabo no kugirirana impuhwe kwabo ni nk’umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rurwaye ububabare busakara umubiri wose ntagoheke

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?