Gufasha impfubyi

Gufasha no kurera imfubyi muri Islam

Islam ni idini y’impuhwe n’imbabazi nk’uko bigaragara henshi cyane muri Qor’ani Ntagatifu, ndetse no mu mvugo z’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), aho dusanga imirongo myinshi idutegeka gufasha no gukunda imfubyi, abakene, abatindi n’abandi batishoboye.

Na none Islam igaragaza ko ari inshingano ya buri wese kugira icyo atekereza no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imfubyi, kandi akanamenya ko umwana kuba ari imfubyi, ntibisobanuye ko Imana yashatse ko yicwa n’inzara, ntiyige, ntiyambare, ahubwo ni inshingano z’abasigaye cyane cyane uhereye ku muryango we wa hafi, inshuti z’ababyeyi be, abaturanyi n’abandi bose kumukemurira ibyo bibazo byose, kugira ngo ubuzima bwe bubashe kugenda neza, bityo bikaba kuri buri wese kugira umutima utabara, imfubyi zigafashwa.

Imfubyi zidukeneyeho byinshi, amagambo meza yo kuzirema umutima, kuzisekera, kuzifasha mu bindi bibazo bigaragara, nitubigenza dutyo, natwe Imana izaha abana bacu abazabafasha mu bibazo igihe twaba tubasize ari imfubyi, ibyo Imana ibivuga mu magambo akurikira:

 “Babandi bafite impungenge zo kuzasiga abana babo ari abanyantege nke, ari imfubyi badafite ababarera niba bashaka ko Imana izabaha ababarera, bakabatera inkunga, nabo bazatinye Imana kandi bazajye babwira imfubyi z’abandi imvugo nziza”

Qor’ani 4:9

Uyu murongo uratwereka ko iyo ugiriye neza imfubyi, ukayifasha, uba uteganyirije ndetse ushinganye abana bawe mu gihe Imana yagutwaye ukabasiga, izabaha ababafasha.

Nk’uko byavuzwe haruguru, abana b’imfubyi badukeneyeho inkunga zitandukanye, kuzibwira amagambo meza tutazicunaguza, cyangwa se ngo tuzicyurire ibyo twazikoreye, zidukeneyeho kuzisekera no gukora ibishoboka byose kugira ngo zishime, kandi ni icyaha gikomeye cyane guhutaza imfubyi, ukayibwira nabi, ukayambura ibyayo witwaje ko idafite kirengera. Imana iragira iti:

 “Uramenye ntugahutaze imfubyi”

Qor’ani 93:9

Naho kuzibwira amagambo mabi azitera agahinda akazibabaza zikarira, ndetse bikaziviramo kwibuka ababyeyi bazo no kwibuka ko zikibafite zitahuye n’ibibazo nk’ibyo, icyo nacyo ni icyaha gikomeye cyane kirakaza Imana. Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Iyo imfubyi irize, intebe y’icyubahiro y’Imana ihinda umushyitsi maze Imana ikabwira abamalaika barinda umuriro iti: “Nimwagure umuriro kuri wa muntu uriza imfubyi, kandi mwagure ijuru kuri wa wundi ugiriye neza imfubyi akayisekesha” Aya magambo y’Intumwa y’Imana, aratwereka ko kuriza imfubyi no kuzihemukira bituma Imana iturakarira, ikadutegurira n’ibihano bihambaye, bityo rero twirinde kuriza imfubyi, ahubwoduhore tuzisekera tuzishimisha, tuzifasha uko twishoboye kugira ngo tubone ibihembo by’Imana.

Mu zindi nkunga imfubyi zidukeneyeho, ni ukuzicumbikira mu ngo zacu iyo zidafite aho ziba, tukazigaburira, tukazambika, ibyo byose tukabikorana umutima mwiza w’impuhwe n’urukundo, tukazibera mu mwanya w’ababyeyi bazo, ntituzivunishe tuzikoresha imirimo zidashoboye kuko tuzi ko nta handi zifite zajya, bityo aho kugira ngo tubigenze gutyo twareka kuzirera, kuko kuzirera gutyo ntacyo byaba bizimariye, ahubwo byaba ari ukuzibabaza no kuzibutsa byinshi. Kuri ibyo Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Urugo rwiza cyangwa se inzu nziza kurusha izindi mu baislamu, ni inzu irimo imfubyi ifashwe neza yitaweho, naho inzu mbi kurusha izindi mu nzu z’abaislamu, ni ya yindi irimo imfubyi ifashwe nabi bahemukira”

Aya magamboy’Intumwa y’Imana aratugaragariza ko urugo rurimo imfubyi barera arirwo rugo rufite imigisha y’Imana kurusha izindi, bigaragaza ko kurera imfubyi no kuzifasha ari igikorwa gihambaye twagombye gutekerezaho. Ikindi kandi abo bana b’imfubyi nabo bakeneye kwiga, kuvuzwa n’ibindi byose bikenerwa mu buzima. Niba nta bushobozi baba bifitiye ubwabo nta n’ababyeyi cyangwa se abavandimwe babibafashamo, ni ahacu kugira umutima utabara tukumva ko ibibazo byabo ari ibyacu, kandi ibyo tukabikora tutavangunye imfubyi ahubwo tugahera ku bababaye kurusha abandi.

Intumwa y’Imana yaragize iti: “Njyewe n’umuntu urera imfubyi tuzaba turi kumwe mw’ijuru nk’uko izi ntoki ebyiri zifatanye” Intumwa y’Imana irikuvuga aya magambo, yafatanyije intoki ebyiri yerekana uko yo n’umuntu urera imfubyi bazaba bari kumwe mu ijuru. Kurera imfubyi rero, ni igikorwa cyiza cyane, kandi gishimisha Imana, ndetse no kuyicumbikira iwawe mu rugo bizaba imigisha y’Imana bigatuma urugo rwawe rukundwa n’Imana.

Ikindi kandi, ni uko gufasha imfubyi no kuyikunda ntibivuga ko udashobora kuyihana cyangwa se kuyikoresha umurimo ishoboye, wemerewe kuyihana bibaye ngombwa no kuyikoresha utayivunisha nk’uko wabikorera umwana wawe wibyariye, ndetse ntabwo byaba ari urukundo ubonye imfubyi urera ikora ibidakwiye maze ukayireka ntuyigire inama, kuko kuyiha uburere bwiza no kuyitoza ikinyabupfura nabyo ni inkunga ikomeye igukeneyeho.

Gucunga umutungo w’imfubyi Hari igihe imfubyi iba yari ifite ababyeyi bishoboye bafite imitungo, maze bamara gupfa imitungo igasigaranwa n’uwo mwana, ubuislam rero, kuri iyi ngingo bwagaragaje ucunga iyo mitungo uwo ari we ndetse n’uko iyo mitungo icungwa. Kugira ngo umuntu ashobore gucunga umutungo agomba kuba afite ubwenge anasobanukiwe, niyo mpamvu idini ya Islam itemera kurekera abasazi n’abana batoya ibyabo kuko batazi aho bagomba kubikoresha ntibashobore no kubicunga. Bityo bashobora kubisesagura maze bigashira kandi bari bagikeneye kubaho. Imana kuri iki kibazo iragira iti:

 “Ntimuzahe abadafite ubwenge butunganye imitungo yanyu Imana yabashinze ngo muyihagararire, kandi mujye muyibagaburiramo, munayibambikemo, mubabwire n’imvugo nziza”

Qor’ani 4:5

Uyu murongo, uratwereka ko tutagomba guha imitungo abantu badafite ubwenge bwo kuyicunga nk’abasazi, abana batoya, ahubwo iyo mitungo igomba kuguma mu maboko y’ababahagarariye; bakayibacungira kugeza ubwo bazagira ubwenge maze bagasubizwa ibyabo. Abacunga iyo mitungo y’abana b’imfubyi, ni uko bamenya ko iyo mitungo atari iyabo, nta n’uburenganzira bayifiteho bwo kuyikoresha uko bashatse, ahubwo iyo mitungo ni indagizo bahawe, bityo rero bagomba gutinya Imana ntibayirye, kuko ibihano by’Imana birahambaye cyane ku barya imitungo y’imfubyi. Imana iragira iti:

 “Muby’ukuri babandi barya imitungo y’imfubyi bayihuguje, bamenye ko bari kurya umuriro mu nda zabo, kandi bazinjira mu muriro”

Qor’ani 4:10

Kurya imitungo y’imfubyi ni icyaha gikomeye cyane, ndetse uba ushyize umuriro mu nda yawe, bityo rero umuntu wese uhagarariye imitungo y’imfubyi atinye Imana yirinde kuba yayirya, atanguranwa kugira ngo uwo mwana atazakura akayimubaza. Imana iragira iti:

 “Muramenye ntimuzayirye, muyisesagura kandi mutanguranwa ko abo bana bakura bakayibabaza”

Qor’ani 4:6

Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti: “Mwirinde ibyaha birindwi bizaboreka. Muri byo avugamo, no kurya imitungo y’imfubyi.

Ibyo byose twavuze haruguru bigaragaza ko kurya iby’imfubyi (Umutungo) ari amahano akomeye.

Naho kubyerekeye uburyo bwo gucunga umutungo w’imfubyi, nyuma yo kubona ko abadafite ubwenge baticungira ibyabo, Imana yategetse ko byacungwa n’ababahagarariye kugeza ubwo abo bana bakuze, bakamenya kwicungira ibyabo, ariko ibyo nabyo bigakorwa nyuma yo kubagerageza no kubaha ikizamini, kugira ngo tumenye ko babishoboye. Ibyo Imana yabivuze muri aya magambo akurikira:

 “Nimugerageze imfubyi igihe zimaze kugimbuka no gukura, nimusanga zimaze gusobanukirwa gucunga imitungo, muzahite muziha imitungo yazo”

Qor’ani 4:6

Uyu murongo uratwereka ko kugira ngo tumenye ko umwana w’imfubyi agejeje igihe cyo gusubizwa ibye ari uko yaba yujuje ibintu bibiri:

  1. Kuba amaze gukura
  2. Kuba amaze gusobanukirwa

Naho uburyo imfubyi yageragezwamo, ni ukumuha umutungo mukeya hakarebwa uburyo azawucunga, n’ibyo azawukoresha, ubwo twasanga amaze kumenya kuwucunga neza no kuwukoresha ibikwiye bifite akamaro bikerekana ko n’undi yashobora kuwucunga, aha rero niho Imana itubwira iti:

 “Nimusanga zimaze gusobanukirwa gucunga imitungo, muzahite muziha imitungo yazo”

Qor’ani 4:6

Naho mu gihe cyo gusubiza abo bana imitungo yabo, Imana yatubwiye ko twatanga abagabo kugira ngo hatazabaho guhakana umwana akazavuga ko atashubijwe umutungo we, ibyo Imana ibivuga muri Qor’ani aho igira iti:

 “Nimubaha imitungo yabo, muzatange abagabo, kandi mumenye ko Imana ibakurikirana kubyo mukora byose”

Qor’ani 4:6

Uko niko Islam yerekanye uburyo bwo gucunga umutungo w’imfubyi, ariko ikindi cyiza yadushishikarije mu gihe dufite imitungo y’imfubyidutunze, nuko twayibyaza inyungu tukayikoresha ibituma yiyongera, kugira ngo uwo mwana azayihabwee yariyongereye, ikindi kandi ni uko tuyiretse ntituyibyaze inyungu, yazashira bitewe n’ibyo tuyivanamo tugaburira uwo mwana, tumwambika, tumurihira amashuri, n’ibindi byose akorerwa bivuye mu mutungo we, ndetse ukongeraho ko muri Islam hari amaturo agomba gutangwa muri uwo mutungo w’imfubyi ugabanuka iyo udakoreshejwe ibiwubyaza inyungu.

Ibyo nabyo Islam yabivuzeho ubwo ijambo ry’Imana twabonye haruguru rivuga ko kurya umutungo w’imfubyi ari umuriro uwawuriye aba ashyize mu nda ye, abari bafite imitungo y’imfubyi bahagarariye bagize ikibazo n’ubwoba bwo kuba hagira umutungo w’imfubyi na muke wivanga n’uwabo, maze bahita bavangura, ubwo imitungo y’imfubyi itangira kwononekara, hanyuma Imana mu ijambo ryayo igira iti:

 “Barakubaza ku mfubyi, ubabwire uti: “gutunganya imitungo yabo no kuyitubura nibyo byiza kuri bo, kandi nimuramuka muvanze nabo imitungo muzamenye ko ari abavandimwe banyu ntimuzahemuke kandi mwibuke ko Ima na izi neza uzaba ashaka kwonona no guhemuka n’uzaba agamije gutunganya no kugira neza atubura iby’imfubyi”

Qor’ani 2:220

Ibi ni bimwe mubyo Islam yavuze ku mutungo w’imfubyi n’imicungire yawo bigaragaza ko Islam ari idini yuzuye mu bice byose kandi ko ntacyo yasize itakivuzeho.

Ngaho nimucyo dufashe imfubyi twirinde imitungo yazo.

Umusozo w’Isomo ryo Gufasha no Kurera IMFUBYI muri ISLAM!

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?