IYAMAMAZA BUTUMWA (DAWAT)

GUHAMAGARIRA ABANTU KUGANA INZIRA YA ALLAH:

HAKUBIYEMO:

  1. Ugutungana kw’idini ya Islam.
  2. Ubushishozi mu kuremwa k’umuntu.
  3. Ibyo idini ya islamu ikusanyiriza hamwe.
  4. Guhamagarira abandi kugana Allah.
  5. Itegeko ryo guhamagarira kugana inzira ya Allah.
  6. Imisingi y’ubutumwa bw’Intumwa n’abahanuzi.

UGUTUNGANA KW’IDINI YA ISLAM:

ISLAMU ni idini yuzuye Allah yahitiyemo abantu kugira ngo ibabere umuyoboro, muri islamu harimo umunezero ku isi no ku munsi w’imperuka, Allah yaremye ibiremwa arangije abishyiriraho na gahunda bigomba kugenderaho bityo bigatuma ugushaka kwa Allah kugerwaho, buri kintu cyose cyagenewe gahunda yacyo idahinduka keretse ku itegeko ry’Allah yo yonyine. Allah aravuga ati “Uwo ni umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) wabayeho kuva kera. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya AllahQor’an 48: 23

Izuba, ukwezi, inyenyeri, amanywa, ijoro, umuyaga, imigezi, inyanja, imisozi, ibimera, inyamaswa n’ibindi tutavuze, byose bifite gahunda byashyiriweho n’Allah, itajya ihinduka keretse ku bushake bwayo. Imana iti “Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyoQor’an 36: 40 

Umuntu ni ikiremwa mu biremwa bya Allah gikeneye gahunda cyagenderaho mu buzima bwose kugirango abashe kuba yanezerwa mu buzima bw’isi, ndetse no kumunsi w’imperuka, iyo gahunda rero nta yindi keretse idini Allah yamuhitiyemo akanayimushimira, ntabwo rero ashobora gukurikira indi idini atari iyo yamuhitiyemo. Umunezero we n’umubabaro bijyana n’imyitwarire ye mu idini. Imana yaravuze iti “Unavuge (yewe Muhamadi) utiUku ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo uzashaka azemere n’uzashaka azahakaneQo’ran 18: 29

Imana kandi iti “Turavuga tuti “Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse Naho abazahakana
bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro bakazawubamo ubuziraherezoQoran 2: 38-39.

Allah imaze kurema umuntu yamworohereje ibiri mu birere no mu isi, imuhishurira ibitabo imwoherereza intumwa inamuha impamba zihambaye yamufasha mu bumenyi no gusobanukirwa; amatwi, amaso n’ubwenge imwubahisha mu kugaragira Allah umwe rukumbi atamubangikanyije. Allah aravuga ati “Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara?Qor’an 31: 20

Nanone Imana iti “Allah yanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima (ubwenge) kugira ngo mushimire Qor’an 16: 78

Nanone Imana iti “Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo zibabwire ziti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamanaQor’an 16: 36

INGABIRE IHAMBAYE:

Allah yagabiye abagaragu be ingabire nyinshi zitabarika, iz’ingenzi muri zo twavuga: Ukuremwa k’umuntu, ubuzima bw’umuntu, umuyoboro utunganye, ariko iyo twitegereje dusanga ingabire iruta izindi zose ari iya islamu, ku bw’iyi ngabire Allah yohereje Intumwa ye Muhamadi ku bantu bose, ikaba ari idini yuzuye kandi ikubiyemo gahunda zose z’ubuzima, ikaba ari n’ idini izahoraho.

Islamu ni idini itunganya umubano hagati y’umuntu na Nyagasani we, mu kumugaragira we wenyine, kutamubangikanya, kumushimira, kumwitabaza muri gahunda zose, kumutinya, kumwiringira, kwicisha bugufi imbere Ye, kumukunda, kumwiyegereza, kumusaba inkunga, kwishimirwa nawe, kumusaba uburyo n’inzira za kugeza mu ijuru n’uburyo warokoka uburakari n’ibihano bye.

Ni idini itunganya umubano mwiza hagati y’Intumwa ya Allah n’umuntu, mu kuyikunda, kuyumvira, kuyikurikiza mu byo yarangwaga nabyo, kwemera ibyo yahishuriwe ko ari ukuri no kubishyira mu bikorwa hakurikijwe inzira yigishije. Ni idini itunganya umubano hagati y’umuntu na mugenzi we nk’ababyeyi bombi, abashakanye, urubyaro, abafitanye isano, abaturanyi, umumenyi n’utari we, umusilamu n’utariwe, umuyobozi n’uyoborwa n’abandi.

Ni idini itunganya imikoranire mu mitungo mu kuyishaka mu buryo buziruwe nk’ubucuruzi n’ubukorikori no kwirinda inzira ziziririjwe nk’ubutiriganya n’izindi nzira ziziririjwe kuzishakamo umutungo.

Islamu itunganya ubuzima bw’abashakanye mu gihe cy’ibyishimo n’akababaro (ubukungu n’ubukene), ubuzima n’uburwayi, umutekano n’ubwoba, mu rugendo cyangwa se batarurimo, guha abana uburere bwiza, gutunganya umuryango no kuwurinda kwangirika. Islamu igena uburyo bwo gukunda kubera Allah no kwanga cyangwa kuzinukwa kubera We, islamu ihamagarira ikanashishikariza kurangwa n’imico myiza nko kugira ubuntu, kwakira neza abakugana, kurangwa n’isoni no kwiyubaha,kuvuga ukuri no kugira neza, ubutabera, impuhwe n’ibindi.

Islamu ibuza ikibi cyose aho kiva kikagera nk’amahugu, kwigomeka, kubangikanya Allah, kwica inzirakarengane, ubusambanyi, kubeshya, kwibona, uburyarya, kwiba, gusebanya, kurya imitungo y’abandi mu mahugu, indonke (Riba), kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge, kuroga, gukorera ijisho kugira ngo abantu bakurebe n’ibindi.

Nyuma y’ibyo byose, islamu itunganya ubuzima bw’umuntu ku munsi w’imperuka, ubwo buzima bukaba bushingiye kubwo yarimo ku isi, bityo rero uzemera Allah akarangwa n’ibikorwa byiza azinjira mu ijuru, yishimire kubona Allah imbona nkubone, maze anezezwe no kubona ibyo amaso atigeze abona ku isi n’amatwi atigeze yumva atanatekerezaga muri we, bakazabamo ubuzira herezo, naho uzahakana Allah agakora ibikorwa by’ubwangizi, azinjira mu muriro azabamo ubuziraherezo, naho uwemeye Allah ariko akagira ibibi yakoze ntabyicuze, uwo azahanwa bitewe n’uko ibyaha bye bingana hanyuma ajyanwe mu ijuru cyangwa Allah amubabarire atabanje kumuhana ku bushake bwe.

Imana yaravuze iti “Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye,nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu Qor’an 5: 3

Nanone Imana iti “Mu by’ukuri Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo Intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo Ye, ikanabeza (ibyaha byabo kuko bayikurikiye), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragaraQor’an 3: 164

Imana kandi iti “Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse. (Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro ba bandi bashaka kwishimirwa na we, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse (Qur’an) biturutse kwa AllahQor’an 5: 15-16

Na none Imana iti “….Kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye” “Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa Ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguzaQor’an 4: 13-14

ISLAM NI IDINI YA ALLAH YATANGIYE ARI NSHYA KANDI IZAHORAHO:

  1. Imvugo yaturutse kuri THAWBAN (Allah amwishimire) yaravuze ati “Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Imana yandamburiye iyi Isi maze mbona uburasirazuba n’uburengerazuba, kandi ubutware bw’abantu banjye (Umat) buzagera aho nerestwe hose...” Yakiriwe na Muslim
  2. Imvugo yaturutse kuri Tamim Adariy (Allah amwishimire) yaravuze ati “Numvise Intumwa y’Imana avuga ati “Iyi dini izamamara mu gihe ijoro n’amanywa bizaba bikiriho..Yakiriwe na Ahmad na Alhakim
  3. Imvugo yaturutse kuri Abdullah mwene Umar (Allah abishimire) abikomoye ku Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Idini ya Islamu yatangiye ari nshya, kandi isi izarangira ariko ikimeze…Yakiriwe na Muslim na Ahmad. Maze Imana yadutunganyirije Idini inayuzuzamo ingabire zayo, aduhitiramo anadushimira Islamu ko yaba idini yacu, uzayakira neza uwo azagira umunezero ku isi yinjire no mu ijuru ku munsi w’imperuka, naho uzirengagiza iyo dini akayitera umugongo uwo azahura n’ibyago ku isi, kandi yinjire no mu muriro ku munsi w’imperuka, ndetse Allah ntiyakira ibikorwa byawe mu gihe utakurikiye islamu.

Imana yaravuze iti “Uyu munsi mbuzurije idini yanyu..Qor’an 5:3.

Imana yaravuze iti “Uzakurikira indi inzira(dini ) itari iya Islamu uwo ntazakirirwa ibikorwa bye, kandi no ku munsi w’imperuka akazaba mu banyagihombo ..” Qor’an 3 :85

Imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ati “Ndahiye k’ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta numwe mu abantu uzaba uriho mu igihe cyanjye yaba ari Umuyahudi cyangwa Umukristu uzumva ubutumwa nahishuriwe agapfa atabwemeye, uretse ko azaba mu bantu bo mu muriroYakiriwe na Muslim

UBUGENGE N’UBUSHISHOZI MU KUREMWA K’UMUNTU:

Kuba Allah yararemye isi ni ikimenyetso kigaragaza ko Allah afite ubushobozi n’ubumenyi bwuzuye kandi buri kintu cyose mu isi no mu kirere gisingiza Allah. Imana yaravuga iti “Allah ni We waremye ibirere birindwi (anarema) isi (ndwi) nka byo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintuQor’an 65:12

Imana yaremye amajini n’abantu kugira ngo bayigaragire yo yonyine bitayibangikanyije n’icyo aricyo cyose, Imana yaravuze iti “Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire” “Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira 51: 56-57

IBYICIRO UMUNTU ACAMO KUGIRANGO ABEHO:

Imana yaremye umuntu arangije amushyiriraho inzira, ibyiciro, ibihe, ahantu n’uburyo acamo, bikarangirana na kimwe mu bintu bibiri aribyo kujya mu ijuru cyangwa se mu muriro.

IBYO BYICIRO NI IBI BIKURIKIRA:

ICYICIRO CYA MBERE:
1. Akiri munda y’umubyeyi we: Iki nicyo cyiciro cya mbere umuntu acamo, ni naho hambere abanza gutura mu gihe cy’amezi icyenda gishobora kurenga cyangwa se kugabanuka, muri icyi kiciro Imana imutegurira amafunguro akeneye ikanamutuza ahamukwiye hatekanye. Ibi biri mubushobozi bw’Imana n’ubumenyi bwe bwuzuye, icyo twamenya ni uko icyi cyiciro ntabwo umuntu abazwa icyo yakozemo kuko aba ataratangira kubarurirwa no kubazwa. Impamvu nyamukuru iri aha: Ni Ukuzurizwa bimwe mu bice n’ingingo by’umubiri biba bitaruzura. Kumushyiramo roho maze nyuma yaho akagera ku isi amaze kuzura neza mu buryo bugaragara ku mubiri n’ubutagaragara nka roho

ICYICIRO CYA KABIRI:
2. Ageze ku isi: Ni inzu yagutse kandi igihe cyo kuyituraho ni kirekire kuruta igihe umuntu amara munda ya nyina, Imana ikaba yarateguriye buri wese muri ubu buzima bwo ku isi ibyo azakenera byose maze amuha ubwenge, amatwi yo kumvisha, hamwe n’amaso yo kurebesha, arangije amwoherereza Intumwa ,imuhanurira ibitabo bimuyobora, imutegeka kumvira Allah imubuza kumukosereza maze imusezeranya ko naramuka yumviye Allah azagororerwa ijuru ,kandi isezeranya uzigomeka agakora ibyaha ko azinjira mu muriro utazima. Impamvu zo kubaho k’umuntu muri iki cyiciro ni ebyiri:              a. Kwemera Imana by’ukuri kandi byuzuye b. Gukora ibikorwa byiza bimushimisha byo mpamvu yo kwinjira mu ijuru, maze umuntu akava muri icyo cyiciro cy’ubuzima ajya mu kindi gikurikira.

ICYICIRO CYA GATATU :
3. Ubuzima bwo mu mva: Niho hantu ha mbere buri wese anyura mbere y’ubuzima bwo kuzuka, iyo umuntu apfuye aguma mu mva ye kugeza igihe n’ibindi biremwa byose bizagerwaho n’urupfu, maze igihe cy’ibarura kigatangira. Iyo ushishoje neza usanga ubwo buzima ari burebure kuruta ubw’isi, akababaro n’ibyishimo by’ubwo buzima biruta ibyo ku isi bitewe n’ibikorwa bya buri wese, imva ishobora kuba ubusitani mu busitani bwo mu ijuru cyangwa se bikaba urwobo mu byobo byo mu muriro, mu mva niho hatangirira ibihembo cyangwa ibihano maze umuntu akavanwamo yinjizwa aho azaba ubuziraherezo yaba ari mu ijuru cyangwa se mu muriro.

ICYICIRO CYA KANE:
4. Ubuzima bwo ku munsi w’imperuka: Ni umunsi w’imibereho itagira iherezo, n’umunsi w’ibyishimo ku bemeramana bazahabwa ibyo bifuza, bityo uzatunganya akanashyira mu bikorwa ibyo Imana ikunda mu kwemera, gukora ibyiza no kurangwa n’imico iboneye, uwo Imana nawe ku munsi w’imperuka azamugororera ibyo akunda kandi yishimiye mu byo amaso ye atigeze abona hano ku isi n’amatwi ye atigeze yumva n’ibyo atatekerezaga. Ariko mu gihe atazizera ngo yemere Imana ntanarangwe n’ibikorwa byiza, uwo azahanishwa umuriro azabamo iteka ryose.

UKUZURA KW’INGABIRE Z’UMUTIMA:

Imana yaremye umuntu mu ishusho nziza kandi atunganya ingingo n’ibice bigize umubiri we arabyuzuza, arangije amurutisha ibindi biremwa.

– Gutungana kw’amaso ni ukureba. – Gutungana kw’amatwi ni ukumva. – Gutungana kw’ururimi ni ukuvuga. – Mu gihe rero bimwe muri ibi bice by’umubiri bituzuye, haboneka ububabare n’agahinda k’utabifite cyangwa se utabyujuje. Bityo Imana yagize kumumenya no kumusobanukirwa impamvu zo kuzura no gutungana k’umutima, ibyishimo byawo, uburyohe bwawo, gutuza kwawo, kumukunda, kumuganiriza, kumugirira ubwuzu, no gukora ibimushimishije. Mu gihe rero umutima ubuze ibyo byose uhura n’ingorane n’ibihano ku maso yabuze urumuri, amatwi yabuze ukumva. Umutima utunganye, ushishoza umenya ukuri nk’uko amaso abona izuba.

ISI N’UMUNSI W’IMPERUKA:

Buri kintu cyose Imana yagishyiriyeho umutako wacyo n’intego, iyo witegereje usanga ibimera nabyo bifite umutako wabyo, ariwo amashami n’indabo bituma ibyo bimera bigaragara neza, ariko ikigamijwe muri ibi byose ni imbuto zera kuri bya bimera. Iyo witegereje na none usanga imyambaro ifite imitako, ariko ikigamijwe ku myambaro ni uguhisha ubwambure, bityo rero n’isi ifite imitako kandi n’ibiyiriho byose ni umutako, ariko ikigamijwe ni ukwemera Allah umwe rukumbi no gukora ibikorwa byiza. Isi ni umutako ariko intego ni ugutegura ubuzima bwo ku munsi w’imperuka, kandi uwo ariwe wese wakwibagirwa intego n’ikigamijwe atwarwa n’imitako,niyo mpamvu Intumwa za Allah n’abazemeye bakanazikurikiza bibandaga cyane bakanashishikazwa no kugera ku ntego ,ariko iyo urebye abandi batuye isi, usanga bashyira imbere cyane imitako y’isi,ibibarangaza n’ibishuko byayo,nyamara Allah yadutegetse gushaka gusa ibyo dukenera kuri iyi isi tutarengereye imbago ze tukanakora twitegurira ubuzima bwa nyuma hakurikijwe ubushobozi dufite.

Mu gihe rero duhuriweho n’imitako hamwe n’intego ariyo kugaragira Imana no kwirinda, kumubangikanya, kumwumvira no kumvira Intumwa Ye, guharanira inzira Ye, gusakaza idini ye no gukora ibyo Imana ikunze, icyo gihe dusabwa gushyira imbere ibyo Imana ikunze aribyo kumugaragira wenyine ntacyo tumubangikanya nawe.

Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo (abantu) tubagerageze,
maze tugaragaze abarusha abandi gukora ibikorwa byiza” Qor’an 18 : 7. Na none Imana iti “Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana… Qor’an 57 :20-21

Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n’amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n’Intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano).” Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke” Qor’an 9 :24

AGACIRO K’UBUZIMA BW’ISI UBUGERERANYIJE N’UBUZIMA BW’IMPERUKA:

Allah n’Intumwa ye bagaragaza agaciro k’ubuzima bw’isi ukagereranyije n’ak’ubuzima bw’imperuka mu buryo bukurikira:

1.AGACIRO K’ISI UBWAYO : Imana yaravuze ati  “UBU BUZIMA BWO KU ISI NTACYO BURICYO USIBYE IBISHUKO N’IBIRANGAZA,AHUBWO UBUZIMA BWO MU IJURU NI BWO BUZIMA BWIZA BUHORAHO, IYO BAZA KUBIMENYAQor ‘an 29 :64

2.AGACIRO K’ISI KU BIJYANYE N’ IGIHE IZAMARA: Imana yaravuga ati “YEMWE ABEMEYE ! NI KUKI IYO MUBWIWE KUJYA GUHARANIRA INZIRA YA ALLAH MWIREMEREZA KU ISI? ESE MWANYUZWE N’UBUZIMA BW’ISI KURUTA UBW’UMUNSI WA NYUMA ?MUMENYEKO IMITAKO Y’UBUZIMA BW’ISI ARI IY’IGIHE GITO UGERERANYIJE N’ IY’UMUNSI WA NYUMAQor’an 9 :38

3. AGACIRO K’ISI KU MUNZANI: Intumwa yabitugaragarije mu mvugo ye aho agira ati “IYO UBUZIMA BW’ISI BUZA KUGIRA UBUREMERE NK’UBW’IBABA RY’UMUBU, UMUNTU W’UMUHAKANYI  NTIYAKAGOMBYE KUBA AYIBONAHO N’INTAMA Y’AMAZIYakiriwe na Tirmidhiy.

Agaciro k’ubuzima bw’isi ukagereranyije n’ibipimo bifatika: Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “NDAHIYE KU IZINA RYA ALLAH, KO UBUZIMA BW’ISI NTACYO BURI CYO UGERERANYIJE N’UBUZIMA BW’IMPERUKA USIBYE KUBA ARI NK’AMAZI AZAMUKA KU RUTOKI WAKOJEJE MU NYANJA MUZAREBE UKO ANGANA?Yakiriwe na Muslim

4. Agaciro k’isi ukagereranyije n’ubuso bw’ahantu: Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “UMWANYA W’AHO WARAMBIKA INKONI MU IJURU, HARUTA UBUZIMA BW’ISI N’IBIYIRIMOYakiriwe na Bukhariy

5. Agaciro k’ubuzima bw’isi ukagereranyije n’umutungo: INTUMWA MUHAMAD (Imana imuhe amahoro n’imigisha) YANYUZE KU AGATUMBI K’IHENE GAFITE INENGE Y’UGUTWI GUTO, MAZE IFATA UKO GUTWI IRABAZA ITI “ESE NI NDE WAKAGURA KU IDIRIHAMU RIMWE GUSA? BARASUBIZA BATI: NTACYO KATUMARIRA NTA N’ICYO TWAGAKORESHA. INTUMWA MUAMADI ITI: MURIFUZA KO KABA AKANYU? BARAVUGA BATI: TURAHIYE KO N’IYO KAZA KUBA KAZIMA  TUTAGATWARA KUKO KARI KUBA GAFITE INENGE YO KUGIRA UGUTWI GUTO, ESE TWAGAFATA UBU KANDI ARI IAGATUMBI? INTUMWA ITI: NDAHIYE KU IZINA RYA ALLAH KO UBUZIMA BW’ISI BUSUZUGURITSE IMBERE Y’IMANA, KURUSHA UKO  AKA GATUMBI GASUZUGURITSE KURI MWEYakiriwe na Muslim

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?