Imyemerere (Aqiidah)

IYOBOKAMANA “TAUHID”

Tauhid ni iki?

Tauhid bisobanuye ko umugaragu agomba kwiringira no kwemera ko Imana ari imwe rukumbi ntacyo wayigereranya nacyo cyangwa wayibangikanya nacyo mu bumana bwayo no mubisingizo byayo yaba yarisingije ubwayo cyangwa yarasingijwe n’intumwa.

Tauhid irimo ibice bitatu (3):

TAUHID RUBUBIYAT: Ni tauhidi igaragaza ko Imana ariyo Umuremyi wa byose kandi ko ari nayo mugenga wabyose ninayo ibiha ubuzima ikanabyambura ubuzima igihe ishakiye.

Ntabwo iki gice ucyemera biba bihagije kwitwa umugandukiramana yirengagije ibindi bice bibiri bisigaye ,kuko byuzuzanya kubera ko iki gice n’abatemera Imana baracyemera. Imana iragira iti:

“N’iyo ubabajije uti: “Ninde wabaremye barasubiza bati ni Imana” QOR’ANI 43:87

Imana irongera ikagira iti:

“N’iyo ubabajije uti: “Ninde wamanuye amazi mu ijuru akazura isi nyuma y’uko yari ubutayu basubiza bati ni Imana” QOR’ANI 29:63

TAUHID AL’ULUHIYAT

Ni tauhidi ishingiye ku kwiharira ubumana ubigaragaza kumutima no mumvugo ndetse no mubikorwa ko Imana yihariye ubumana ntakindi cyitwa Imana cyagakwiriwe gusengwa, n’ibindi byose bihesha Imana icyubahiro bigomba kuba ibye.

Iki gice nicyo idini rya islamu rishingiyeho ninacyo gice cyatumye Imana yohereza intumwa n’abahanuzi ngo bigishe ko Imana ari imwe. Ninacyo gice cyatumye Imana irema umuntu n’amajini, ninacyo gice cyatumye Imana imanura ibitabo ngo bituyobore iyo Mana. Iki gice nicyo gitandukanya abemeramana n’abahakanyi, kigatandukanya abantu bazajya mu ijuru n’abo mu muriro. Imana iragira iti:

“Yemwe bantu, nimugaragire Imana yanyu yabaremye, yaremye n’abababanjirije wenda mwatinya iyo Mana yakoze ibyo” QOR’ANI 2:21

Intumwa y’Imana SWALEH yabwiye abantu bayo iti:

“Yemwe bantu, nimugaragire Imana, ntayindi mana mufite itari yo…” QOR’ANI 11:62

Intumwa y’Imana SHWAYIBU yabwiye abantu bayo iti:

“Yemwe bantu, nimugaragire Imana, ntayindi mana mufite itari yo..” QOR’ANI 7:85

TAUHID AL AS’MAI WA SWIFATI

Ni tauhidi yo kwemera no kwizera amazina y’Imana n’ibisingizo byayo ukabiyiharira, byaba ibyo yisingije ubwayo cyangwa ibyo yasingijwe n’intumwa, nko kwemera ko Imana ari Umumenyi wa byose cyangwa ko ari Umushobozi wa byose kandi Imana idasinzira n’ibindi bisingizo yihariye.

Iki gice nacyo ntabwo gihagije kuba ucyemera ahinduka umugandukiramana, ningombwa ko aba afite ibindi bice bibiri kuko byuzuzanya. Muri iki gice nacyo harimo ibyo abatemera Imana bemera hari n’ibindi bahakana, babihakana kubera ubujiji cyangwa kwigomeka nk’uko bahakanye ko Imana ariyo Nyir’impuhwe (ARAH’MANI). Imana iragira iti:

“Uko niko twakohereje mu muryango wabanjirijwe n’indi miryango Kandi bahakana ko Imana ari Nyir’impuhwe” QOR’ANI 13:30

Ibigambiriwe muri TAUHID

Ni igihe umuntu abona ko buri kintu imvano yacyo giturutse ku Mana ntugire uwo ubona ko ariwe nyirabayazana cyangwa umuhuza. Umuntu akaba azi ko ikibi n’icyiza n’ibindi nk’ibyo bituruka ku Mana.

Icyo umuntu wagandukiye Imana bimufasha
Yizera Imana imwe rukumbi Yirinda icyabangamira abantu Ashimishwa n’igeno ry’Imana Akunda Imana akayihindura umukunzi Akemera kugendera ku mategeko n’amahame y’Imana Tauhidi RUBUBIYA ifasha umuntu kwemera ibyahanzwe n’Imana.

TAUHIDI RUBUBIYA na TAUHIDI ULUHIYA biruzuzanya

Uzemera ko Imana ari imwe kandi ikaba ariyo Rurema ari nayo mutegetsi unatanga amafunguro, icyo gihe iyo yemera Imana atyo bimusaba no kwemera ko iyo Mana ishoboye ibyo ari nayo ikwiriye guharirwa amasengesho.

Inyungu zo kugandukira Imana
Imana iragira iti:

“Babandi bemeye Imana ntibavange ukwemera kwabo no guhuguza (Kubangikanya Imana), abo nibo bafite amahoro mu mitima yabo kandi barayobotse” QOR’ANI 6:82

Biturutse kwa ANAS I mwene MALIKI Imana imwishimire aragira ati:

“Numvise intumwa y’Imana ivuga iti:”Yewe mwene ADAMU ntagihe uzampamagara unyizera uretse ko nzaguhanaguraho ibyaha kandi ntitaye ku bindi wakoze. Yewe mwene ADAMU n’iyo ibyaha ubwinshi bwabyo bwagera hejuru mu kirere hanyuma ukansaba imbabazi nzakubabarira ntitaye kuri ibyo byaha. Yewe mwene ADAMU uramutse ungannye ufite ufite ibyaha byuzuye isi ariko tugahura utarambangikanyije n’icyo aricyo cyose nagusanganiza impuhwe zingana nabyo” Hadith yakiriwe na Tirmidhiy

Biturutse kwa UBADA mwene SWAMIT Imana imwishimire, avuga ko intumwa y’Imana amahoro n’imigisha by’Imana biyibeho yavuze iti:

“Uzemera ko Imana ari imwe ntacyo yabangikwanywa nacyo kandi akanemera ko Muhammadi ari intumwa y’Imana akaba n’umugaragu wayo akanemera ko Yesu ari umugaragu w’Imana akaba n’intumwa yayo n’ijambo Imana yoherereje Maria na roho iturutse kuri yo, akemera ko ijuru ari ukuri ririho n’uko umuriro ari ukuri uriho, Imana izamuha ijuru ititaye kubindi bikorwa” Hadith yakiriwe na Bukhari na Muslimu

Ibihembo by’abagandukiye Imana:
Imana iti:

“Geza inkuru nziza kuri babandi bemeye bakarangwa n’ibikorwa byiza ko bateguriwe ijuru ritembamo imigezi buri uko bahawe ifunguro ry’imbuto baravuga bati iri funguro twarihawe mbere (ku isi). Bazahabwa amafunguro asa nk’ayo ku isi (ariko atandukaniye mu buryohe) kandi bazahabwa abafasha. Ubwo buzima bakazabubamo ubuziraherezo” Qor’ani 2:25

Biturutse kwa JABIR Imana imwishimire aragira ati:

“Intumwa y’Imana yahuye n’umugabo uwo mugabo abaza intumwa y’Imana ati:”Ni ibihe bintu bibiri bikomeye byo kuzirikana?” Intumwa y’Imana iramusubiza iti:”Uzapfa atarabangikanyije Imana azinjira mu ijuru naho uzapfa akibangikanya Imana azinjira mumuriro” Hadith yakiriwe na Muslimu

Iyobokamana nyakuri

Ntabwo iyobokamana wavuga ko ryuzuye utiyeguriye Imana ngo uyigaragire yonyine maze ukirinda ibindi byose bishaka kugaragirwa. Imana iragira iti:

“Twoherereje kuri buri bantu (uko ibihe byasimburanaga) intumwa zigisha ko bakwiye gusenga (kugaragira) Imana imwe bakitandukanya n’ibigirwamana” Qor’ani 16:36

Imana irongera ikagira iti:

“Vuga uti:”Yewe “Muhamadi” ubu koko ikitari Imana abe aricyo mpindura Umurezi ndeke uwahanze isi n’ijuru we utanga amafunguro ntayahabwe” Babwire uti:”Nategetswe kuba uwambere wakiranutse kandi ntuzabe mu babangikanyamana” QOR’ANI 6:14

Imvugo y’intumwa y’Imana yakiriwe na MUADH mwene DJABALI Imana imwishimire aragira ati:

“Nari nicaye inyuma y’intumwa y’Imana turi kundogobe, arambwira ati:”Yewe MUADH ese waba uzi ukuri kw’Imana kubantu bagomba kuzuza n’ukuri kw’abantu ku Mana igomba kubuzuriza?” MUADH aramusubiza ati:”Imana n’intumwa yayo nibo babizi” Intumwa y’Imana iti:”Ukuri kw’Imana ifite kubagaragu bayo ni uko bagomba kuyisenga ntibagire icyo bayibangikanya nacyo naho ukuri kw’abantu bagomba ku Mana ni uko itazahana uwo ariwe wese utarayibangikanyije” Ndavuga nti:”Ntumwa y’Imana ese iyi nkuru nyigeze ku bantu?” Intumwa iti:”Oya byihorere batazabyishingikiriza bakareka gukora ibyiza” Yakiriwe Bukhar na Mus-lim

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?