Imico n’imyifatire (Adabu)

Ibyiza dusanga mu kuramukanya :

  1. Imvugo yaturute kuri Abdilah mwene Umar (bombi Imana ibishimire) yavuze ko Umuntu yabajije Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’umugisha) ati: “Ni ikihe gikorwa cyiruta ibindi muri Islam? Intumwa iramusubiza iti: Uzagaburire abantu, unasuhuze uwo uzi ndetse n’uwo utazi. (Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).
  2. Imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’umugisha) yaravuze iti: “Ndahiye k’ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko mutazinjira mu ijuru keretse mubanje kwemera,kandi ntabwo muzagira ukwemera keretse mubanje gukundana,ese mbarangire icyo mwakora kigatuma mukundana? mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.” (Hadith yakiriwe na Muslim).
  3. Imvugo yaturutse kuri Abdilah mwene Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y’Imana Muhamad(Imana imuhe amahoro n’umugisha) igira iti: “Yemwe bantu musakaze indamutso y’amahoro, mutange amafunguro,musari mugihe abantu baryamye, Ibyo nimubikora muzinjira mu Ijuru amahoro. (Hadith yakiriwe na Tir’midhiy na Ibn Majah ).

Ikindi twavuga k’ukuramukanya n’uko Umuyislamu aho ari hose atagomba kwihisha no kumvako atewe isoni no kuba yagaragaza ko ari umuyislamu,Ibyo bishatse kuvuga ko igihe cyose ageze mu Bantu abona ko harimo umuyislam agomba guhita amuramutsa mu ndamutso ya Kislam ariyo : “ASALAMU ALAYIKUM WARAH’ MATULLAHI WA BARAKATUHU. ” Uwo nawe n’itegeko kuri we gusubiza no kwikiriza iyo ndamutso agira ati: “WA ALAYIKUM SALAMU WARAH’ MATULLAHI WA BARAKATUHU”.

Ibyo bikaba ari byiza kuri bombi kandi bakanabibonera ibihembo ku Mana ndetse bikanabongerera urukundo hagati yabo.

UBURYO BW’INDAMUTSO YA SALAM :

  1. Qor’an: Imana yaravuze iti: Nimuramuka muramukijwe mu ndamutso iyo ariyo yose, mu muzikirize mundamutso nziza iruta iyo muramukijwe mo,cyangwa se iyo mwahawe, mukuri Imana ibaruza ubuhanga buri kintu”Qor’an : 4:86.
  2. Imvugo yaturutse kuri Im’ran mwene Huswayin (bombi Imana ibishimire) yaravuze ati: Haje umugabo ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’ umugisha ) nuko aravuga ati: mugire amahoro y’Imana, Intumwa yikiriza iyo ndamutso,wa muntu araza aricara, Intumwa ihita ivuga iti: ufite(ibihembo) icumi,nyuma haza undi aravuga ati: amahoro y’Imana n’Imigisha yayo bibe kuri mwe,Intumwa yikiriza iyo ndamutso, wa muntu nawe araza aricara, Intumwa iravuga iti: ufite(ibihembo) makumyabiri,haza kuza undi aramukanya agira ati: amahoro y’Imana n’Impuhwe zayo n’imigisha yayo bibe kuri mwe,Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) yikiriza indamutso,wa mugabo araza aricara,nuko Intumwa iravuga iti: Ufite (ibihembo) mirongo itatu”. (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi ).

IBYIZA BY’ UBANJE GUSUHUZA MUGENZI WE.

  1. Imvugo yaturutse kuri Abu Ayub Al An’swariy ( Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana yavuze iti: “Ntabwo byemewe ku Umuyislamu ko yatandukana n’umuvandimwe we igihe kirenze iminsi itatu,bahura umwe akihunza undi, ariko mu kuri umwiza muri bo imbere y’Imana n’uzabanza gusuhuza mugenzi we. ( Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).
  2. Imvugo yaturutse kuri Abu Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: INtumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Abantu b’ibanze kandi b’imbonera ku Imana ni ababanziriza abandi kubaramutsa”.(Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhy).

NINDE UGOMBA GUSUHUZWA MBERE Y’ABANDI ?

  1. Imvugo yaturutse kuri Abu Hurayirat (Imana imwishimire) ayikomoye ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umuto azasuhuze umukuru,n’ugenda azasuhuze uwicaye cyangwa se uhagaze, kandi n’abantu bake bazasuhuze abenshi “. ( Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).

GUSUHUZA ABAGORE N’ ABANA.

  1. Imvugo yaturutse kuri As’mau umukobwa wa Yazidu (Imana ibishimire) yaravuze ati: Intumwa y’ Imana yatunyuzeho turi hamwe n’abagore nuko iraturamutsa. (Hadith yakiriwe na Abu Dawudi na Ibn Majah).
  2. Imvugo yaturutse kuri Anas mwene Maliki ivuga ko Anas yanyuze ku bana bato arabasuhuza, aravuga ati: “Intumwa y’Imana ( Imana imuhe amahoro n’imigisha ) uko niko yajyaga ibikora “. (Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).

GUSUHUZANYA KW’ABAGORE N’ABAGABO IYO NTAMPUNGENGE BITEYE.

  1. Imvugo yaturutse kuri Umu Hani’i umukobwa wa Abu Twalib,(Imana imwishimire) yaravuze ati: Nagiye ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’ imigisha),mu mwaka wo kubohoza Makkah,nuko nsanga ari gukaraba (kwoga),Umukobwa we Fatwimat amukingirije,ndamusuhuza,arabaza ati: “uwo mugore ninde?”ndavuga nti: ninjye Nyina wa Hani’I bint Abi Twalib, nuko aravuga ati: ikaze kuri Nyina wa Hani’i “. (Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).

GUSUHUZA IGIHE CYO KWINJIRA MU RUGO.
Qor’an : Imana yaravuze iti:

 “N’igihe muzaba mwinjiye mu ngo mujye mwisuhuza mu ndamutso iturutse ku Mana, indamutso nziza yuje imigisha”

Qor’an : 24: 61.


Icyitonderwa : uyu murongo iragaragaza umuco mwiza ugomba kuranga abemera wo gusuhuzanya mungo, nubwo haba ari iwawe niyo utagira uwo uhasanga kuko iyo ndamutso iri mubizana imigisha y’ Imana mu ngo kandi ikanatuma urukundo mungo rurushaho kwiyongera no gukomera.

UNYUZE KU CYICARO KIRIMO ABAYISLAM N’ ABANDI ABASUHUZA MU NDAMUTSO YA KISLAM.
Imvugo yaturutse kuri Usamat mwene Zayid (bombi Imana ibishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yasuye Sa’adi mwene Ubadat,nuko anyura ku cyicaro cyarimo uruvange rw’abayislam n’abataribo b’abangikanya Mana, basenga ibigirwamana, n’Abayahudi.. Intumwa irabasuhuza,iranahagarara,ibahamagarira kuyoboka Imana, Inabasomera Qor’an”.(Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).

KURAMUKANYA MU GIHE CYO KWINJIRA NO MU GIHE CYO GUSOHOKA MU NGO N’ AHANDI.
Imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Igihe Umwe muri mwe nagera mu cyicaro atore Salam (asuhuze),nakenera guhaguruka atore Salam (asezera) kandi iya mbere niya nyuma binganya agaciro”. (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy).

KUBUZA KUNAMIRA UWO USUHUZA.
Imvugo yaturutse kuri Anas mwene Maliki (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umuntu yaravuze ati: “Yewe ntumwa y’Imana, umwe muri twe ahura n’ umuvandimwe we cyangwa se n’inshuti ye,ese azamwunamire amusuhuza? Intumwa iramubwira iti:
“Oya!”Arongera arabaza ati: Ese azamwubahirize anamusome? Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) iravuga iti: “Oya” arongera arabaza ati: Ese ashobora gufata akaboko ke akagasoma? Intumwa y’ Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) iravuga iti: ” Yego”. ( Hadith yakiriwe na Tirmidhiy na Ibn Majah).

IBYIZA BYO GUHOBERANA :
Imvugo yaturutse kuri Bara’u (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) yaravuze iti: “Ntabwo abayislam babiri bahura,hanyuma bagahoberana baramukanya, uretse ko bababarirwa ibyaha byabo bombi mbere y’uko batandukana “. (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy).
Icyitonderwa : Guhoberana bivugwa aha si uguhobera umugore utari uwawe.

ESE NIRYARI HABAHO GUHOBERANA NO GUHUZA IMISAYA?
Imvugo yaturutse kuri Anas (Imana Imwishimire) yaravuze ati: Abasangirangendo b’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iyo bahuraga barahoberanaga,kandi n’iyo bavaga mu ngendo baramukanyaga bahuza imisaya.(Hadith yakiriwe na Twabariy)

UBURYO BWO KWIKIRIZA INDAMUTSO K’UWO UTABONA N’UDAHARI.

  1. Imvugo yaturutse kuri Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana yamubwiye iti: ” Yewe Aishat,uyu ni Malayika Jibril ugusuhuza (Salamu); Nuko Aishat aravuga ati: nawe amahoro y’Imana n’Impuhwe zayo n’imigisha yayo bibe kuri we, wowe (Muhamad) ubona ibyo ntabona. (Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).
  2. Imvugo igira iti: haje umuntu ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), aravuga ati: Data aragusuhuza; Intumwa y’Imana iravuga iti: “Amahoro y’Imana abe kuri wowe n’umubyeyi wawe. (Hadith yakiriwe na Ahmad na Abu Dawud) .

IBYAVUZWE KU GUHAGURUKIRA UJE, ARI UKUMUFASHA CYANGWA KUMWAKIRA.

  1. Imvugo yaturutse kuri Abi Saidi, yavuze ko abantu bo muri Qurayidwat, bemeye itegeko rya Sa’adi mwene Mua’adhi, nuko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) imutumaho araza, Intumwa iravuga iti: “Nimuhagurukire umutware wanyu..”.(Hadith yakiriwe na Ahmad).
  2. Imvugo yaturutse kuri Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ntabwo nigeze mbona umuntu n’umwe ucecetse, utuje, witonze imbere y’ Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) umeze nka Fatwimat (Imana imwishimire) iyo yajyaga yinjira ku Intumwa y’Imana,yaramuhagurukiraga,imufata akaboko ke,Iragasoma,hanyuma ikamwicaza mu cyicaro cyayo,kandi niyo Intumwa yinjiraga kwa Fatwimat, yarayihagurukiraga,akayifata akaboko, akagasoma,ndetse akanayicaza mu cyicaro cye”. (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy).

KUBUZA GUHAGURUKIRA UMUNTU.
Imvugo yaturutse kuri Muawiyat (Imana Imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) ivuga iti: “Uzashimishwa no kuba abantu bamuhagurukira, azaba yitegurira icyicaro cye mu muriro “.(Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy).

GUSUHUZA BIKORWA INSHURO ESHATU IYO INDAMUTSO ITUMVIKANYE.
Imvugo yaturutse kuri Anas (Imana imwishimire) ikomotse ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ko Intumwa y’Imana iyo yavugaga ijambo yarisubiragamo inshuro eshatu,kugeza igihe ryumvikaniye,kandi n�iyo yabaga ageze mu bantu agasuhuza,yasuhuzaga inshuro eshatu”. (Hadith yakiriwe na Bukhariy).

GUSUHUZA ABANTU BENSHI.
Imvugo yaturutse kuri Alliy bun Abi Twalib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Abantu benshi bahabwa ibihembo iyo banyuze kubandi hagasuhuza umwe muri bo,kandi n’abicaye bahabwa ibihembo iyo hikirije umwe muri bo”.(Hadith yakiriwe na Abu Dawud).

KUZIRIRIZA KURAMUKANYA IGIHE UMUNTU M’UBWIHERERO (w.c) NDETSE NO KWIKIRIZA INDAMUTSO.

  1. Imvugo yaturutse kuri Abdilahi mwene Umar (Imana ibishimire bombi) yavuze ko umuntu yanyuze ku Intumwa y’Imana irimo kwihagarika, arasuhuza,Intumwa y’Imana ntiyamwikiriza. (Hadith yakiriwe na Muslim).
  2. Imvugo yaturutse kuri Muhajir bun Qun’fudhi (Imana imwishimire) yavuze ko yaje ku Intumwa y’Imana mu gihe yarimo kwihagarika,arayisuhuza, ntiyamwikiriza,kugeza amaze gutawadha,hanyuma Intumwa imwiseguraho, iravuga iti: “Nanze kuvuga izina ry’Imana ntafite isuku “. (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Nasaa-i).

NIBYIZA KUGANIRIZA UKUGANNYE NO KUBAZA UMUGENZI UWO ARIWE KUGIRA NGO AMENYEKANE.

  1. Imvugo yatururtse kuri Abi Jamurat yaravuze ati: Narindi gusemura hagati ya Abdilahi mwene Abasi n’abandi bantu, aravuga ati: Intumwa z’ubwoko bwa Abdul Qayis,zaje ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), iravuga iti: muri bande? baravuga bati: turi ubwoko bwa Rabiat,arababwira ati: Ikaze, ntumwa zitamwaye kandi zitagayitse. (Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim).

NIBIBI GUSUHUZA UHEREYE KURI : ALAY’KA SALAM.

  1. Imvugo yaturutse kuri Jajer mwene Sulayimu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Naje ku Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) ndavuga nti: Alay’ka Salam,nuko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) iravuga iti: “Ntukavuge Alay’ka Salam,ahubwo ujye uvuga uti: Asalam Alay’ka!” (Hadith yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy)
  2. No mu yindi mvugo: Intumwa Muhamad yaravuze ati : “Kuko kuvuga ngo “alayikum salamu ni indamutso y’abapfuye” (Hadith yakiriwe na Abu Dawud.)
Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?