wp-plugin-mojo domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/ijwiis/public_html/wp-includes/functions.php on line 6131IRIBURIRO:<\/strong><\/span><\/p>\n\n\n\n Ugushimwa no gusingizwa n\u2019iby\u2019Imana yo yaremye umuntu ikamwigisha ibyo atarazi ikoresheje ikaramu, amahoro n\u2019umugisha bisakare ku ntumwa y\u2019Imana Muhamadi, we waje ari umuburizi akanazanira ikiremwa muntu inkuru nziza ku mibereho yacyo ya buri munsi. Nyuma y\u2019ibyo:<\/p>\n\n\n\n Islamu ni idini yuzuye, itunganye, kandi igizwe n\u2019amategeko agenga gahunda y\u2019ubuzima bwose, haba kuruhande rw\u2019imyemerere, ubukungu, imyifatire, ndetse n\u2019amategeko mboneza mubano n\u2019ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.<\/p>\n\n\n\n Ibi byose rero Islamu yarabigaragaje kandi ibisobanura bihagije muri Qur\u2019an kuva ihishurwa kugeza ku munsi w\u2019imperuka nkuko Imana igira iti \u201cNta kintu nakimwe twasize tutavuze muri Qur\u2019an<\/span>\u201c. Qur\u2019an 6:38. <\/strong>Na none iti \u201cKandi buri kintu twaragisobanuye tugisesengura bihagije<\/span>\u201c. Qur\u2019an 17:12.<\/strong><\/p>\n\n\n\n\n\n AMATEGEKO YA ISLAM AFITE INKOMOKO EBYIRI (2) ARIZO:<\/strong><\/sub><\/span><\/p>\n\n\n\n Niyo mpamvu bibaye byiza ko muri ubu bushakashatsi bugufi dusobanura muri make Qur\u2019an icyo aricyo, n\u2019imigenzo y\u2019Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha), icyo aricyo, kuko bigaruka cyane muri ubu bushakashatsi tugasanga bizafasha uwo ariwe wese uzasoma iyi nyandiko kurushaho gusobanukirwa neza ikigamijwe.<\/p>\n\n\n\n QOR\u2019AN NI IKI?<\/strong><\/span><\/p>\n\n\n\n \u2013 Qur\u2019an: <\/strong>Ni amagambo y\u2019Imana yahishuriwe intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) binyujijwe kuri Malayika Djibril (Gabriel), akaba aribwo butumwa bwanyuma, bukubiyemo ibyahishuriwe intumwa zose zabanjirije Muhamadi.<\/p>\n\n\n\n \u2013 Qur\u2019an<\/strong> ikaba ari igitangaza gihoraho kugeza ubwo Imana izisubirizaho isi n\u2019ibiyiriho byose, ntawe ufite ububasha bwo kuyihindura, yongera, cyangwa agabanya ibiyikubiyemo, yahishuwe mu bihe n\u2019impamvu zinyuranye, mugihe cy\u2019imyaka makumyabiri n\u2019itatu (23), ikaba ikubiyemo imyemerere, amategeko n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n \u2013 Qur\u2019an<\/strong> ubu imaze ibinyejana birenga cumi na bine iri ku mwimerere wayo nkuko yahishuwe, kuko Imana yasezeranye kuyirinda igira iti \u201cMu by\u2019ukuri nitwe twahishuye Qur\u2019an kandi nitwe tuzayirinda<\/span>\u201c. Qur\u2019an 15:9.<\/strong><\/p>\n\n\n\n SUNAT (IMIGENZO Y\u2019INTUMWA MUHAMADI NI IKI?<\/strong><\/span><\/p>\n\n\n\n Ni imvugo, ibikorwa byakozwe n\u2019intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) n\u2019ibyakozwe n\u2019abandi areba akabyemeza.<\/p>\n\n\n\n Aha niho shingiro rya kabiri ry\u2019amategeko ya islamu nyuma ya Qur\u2019an, ibyo Imana yabishimangiye muri Qur\u2019an igira iti \u201cKandi Muhamadi ntavuga iby\u2019amaranga mutima ye, ahubwo ni ubutumwa bw\u2019Imana yahishurirwaga<\/span>\u201c Qur\u2019an 53:3-4<\/strong><\/p>\n\n\n\n INSHINGSNO Z\u2019UMUGABO K\u2019UBUZIMA BW\u2019UMUGORE N\u2019UMWANA<\/strong><\/span><\/p>\n\n\n\n Umugabo niwe ufite inshingano zose k\u2019ubuzima bw\u2019umuryango. Idini ya Islamu yashyizeho amategeko agenga umuryango, iteganya ko umugabo n\u2019umugore bagomba kubana, buri wese imuha inshingano n\u2019uburenganzira, irangije itegeka abashakanye ko bagomba gufatanya mu guharanira uburere n\u2019imibereho myiza y\u2019abana babyara.<\/p>\n\n\n\n\n\n Izo nshingano bose bakaba bayihuriyeho, ariko uyibazwa bwa mbere ni umukuru w\u2019umuryango ariwe umugabo mu rugo. Kuba rero umugabo ariwe mukuru w\u2019umuryango bishimangirwa na Qur\u2019an aho Imana yavuze iti \u201cAbagabo ni abahagararizi b\u2019Abagore, kubera akarusho Imana yabahaye n\u2019imitungo yabo babatangaho<\/span>\u201d Qur\u2019an 4:34<\/strong><\/p>\n\n\n\n Kubera rero ko umugabo ari umuhagararizi w\u2019umuryango bimutegeka ko agomba kuzuza inshingano ze zose harimo no guharanira ubuzima bwiza bw\u2019umuryango hitabwa ku bintu byinshi, muri byo twavuga: Guhahira umuryango no kuwushakira ibyo ukeneye mu mibereho ya buri munsi. Guhahira umuryango ni inshingano y\u2019umukuru w\u2019umuryango, kandi Islamu yabigize itegeko rya ngombwa agomba kubahiriza akazabihemberwa imbere y\u2019Imana, n\u2019iyo yirengagije iyi nshingano abihanirwa. Imana ishimangira iri tegeko igira iti \u201cKandi ba se b\u2019abana bategetswe kugaburira abagore babo no kubambika mu buryo bukwiye<\/span>\u201c Qur\u2019an 2: 233<\/strong><\/p>\n\n\n\n Kubirebana n\u2019iyi ngingo, Islamu itegeka ko umukuru w\u2019umuryango agomba kuwuhahira bigendanye n\u2019ubushobozi bwe, bisobanuye ko niba yishoboye agomba guhahira umuryango we ibyiza bigendanye n\u2019ubushobozi bwe Imana yamuhaye. Imana iravuga iti \u201cUwo Imana yatuburiye umutungo agomba gutanga bigendanye n\u2019uko umutungo we utubutse, naho uwo Imana yahaye umutungo muke ajye atanga mu kigero kibyo Imana yamuhaye kuko Imana ntitegeka umuntu ibyo adashoboye<\/span>\u201c Qur\u2019an 65:7<\/strong><\/p>\n\n\n\n Uyu murongo wa Qur\u2019an Ntagatifu uragaragaza ko idini ya Islamu itegeka umugabo kwita kumuryango we akawuhaza mu biribwa n\u2019ibindi nkenerwa bituma umuryango ugira ubuzima bwiza buzira umuze. Gushakira umuryango aho kuba heza:<\/strong> Islamu ni idini yita ku muryango cyane, niyo mpamvu no mubyo itegeka umugabo harimo gushakira umuryango we aho gutura heza kandi hagendanye n\u2019ubushobozi bwe, bisobanuye ko igihe ari umukire ategetswe kubashakira aho kuba hafite ibyangombwa byose bikenewe mu buzima, aha Imana iragira iti \u201cMutuze abagore banyu aho mutuye hagendanye n\u2019ubushobozi bwanyu, kandi ntimukababangamir<\/span>e\u201d Qur\u2019an 65:6<\/strong><\/p>\n\n\n\n ICYITONDERWA:\u00a0<\/span><\/strong><\/span>Kubirebana n\u2019ibikenerwa n\u2019umuryango, Islam itegeka ko umugabo agomba kuwuhahira ibiturutse mu mutungo uziruwe yabonye munzira nziza zemewe, kuko aribyo biwubaka bikawuhesha imigisha n\u2019amahirwe ku Imana.<\/span><\/p>\n\n\n\n\n\n Naho igihe umugabo ahahiye umuryango ibiturutse mu nzira mbi ziziririjwe nk\u2019ubujura, urusimbi gucuruza ibiyobyabwenge inzoga n\u2019ibindi, n\u2019ikizira muri Islamu kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo bikanabuza kwakirirwa ubusabe bwabo ku Imana, nkuko Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) yavuze k\u2019umuntu wari kurugendo ananiwe cyane yarenzwe n\u2019ivumbi ndetse n\u2019imisatsi ye yasambaguritse, azamura amaboko ye asaba Imana cyane agira ati \u201cNyagasani, Nyagasani! ariko ibyo kurya bye n\u2019ibyo kunywa bye n\u2019imyambaro bikomoka mu nzira ziziririjwe<\/span>!! Maze Intumwa y\u2019Imana iravuga iti \u201cEse nigute uwo muntu Imana yakwakira ubusabe bwe?\u201d<\/span><\/p>\n\n\n\n UMUGABO NI UMUSHUMBA W\u2019UMURYANGO WE:<\/strong><\/sub><\/span><\/p>\n\n\n\n Idini ya Islamu ishimangira ko umugabo agomba gucunga neza ubusugire bw\u2019umuryango, aharanira kuwubeshaho neza hano ku isi ndetse no kumunsi w\u2019imperuka. Imana iravuga iti \u201cYemwe abemeye, murinde roho zanyu n\u2019abantu banyu ibihano by\u2019umuriro kuko inkwi zawo ni abantu n\u2019amabuye kandi urinzwe n\u2019abamalayika b\u2019inkazi bafite imbaraga ntibasuzugura ibyo Imana ibategetse ahubwo bakora ibyo bategetswe<\/span>\u201c. Qur\u2019an 66:6<\/strong><\/p>\n\n\n\n Kurinda abantu bawe umuriro bisobanuye kubategeka ibyo Imana yategetse ukababuza ibyo Imana yaziririje. Na none Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) yashimangiye ko umugabo ari umushumba w\u2019umuryango ashinzwe igira iti \u201cBuri wese ni umushumba kandi buri mushumba azabazwa ibyo yaragijwe, umugabo ni umushumba kubantu bo murugo rwe kandi azababazwa kumunsi w\u2019imperuka<\/span>\u201c.<\/p>\n\n\n\n Niyo mpanvu idini ya Islamu yashimangiye ko umugabo utaye inshingano ze akirengagiza umuryango we aba akoze icyaha gihambaye nkuko Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) yabivuze igira iti \u201cBirahagije kuba ari icyaha igihe umuntu yirengagiza abo ashinzwe gutunga<\/span>\u201c<\/p>\n\n\n\n Ku bw\u2019ibyo Islamu iziririza kwirengagiza no guhakana umwana wabyaye cyangwa umwana akihakana umubyeyi we, Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) yaravuze iti \u201cUmuntu uzihakana umwana we kugira ngo amukoze isoni hano kw\u2019isi nawe Imana izamukoza isoni ku munsi w\u2019imperuka imbere y\u2019ibiremwa byose ibyo yakoze nawe azabikorerwa<\/span>\u201c<\/p>\n\n\n\n Izi mvugo z\u2019intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha) ziragaragaza uburemere bw\u2019inshingano z\u2019umugabo kumuryango we bikaba n\u2019indangizo yaragijwe kuyirengagiza ni icyaha n\u2019ubuhemu, nkuko Intumwa y\u2019Imana (Imana imuhe amahoro n\u2019 n\u2019imigisha) yavuze iti \u201cYemwe bagabo mutinye Imana ku bagore banyu, kandi mumenye ko ari indagizo mwaragijwe n\u2019Imana<\/span>\u201c<\/p>\n\n\n\n Umugabo agomba guherekeza umugore we igihe agiye kwipimisha ku kigo nderabuzima, no kubitaro igihe agiye kubyara.<\/p>\n\n\n\n Islamu igaragaza ko umwana akomoka ku babyeyi bombi, kuko yaremwe mu mazi yo mu mugongo w\u2019umugabo n\u2019igituza cy\u2019umugore, nkuko Imana ibivuga igira iti \u201cUmuntu niyitegereze icyo yaremwemo, yaremwe mu mazi ataruka asohoka mu mugongo n\u2019igituza<\/span>\u201c. Qur\u2019an 86:5-7<\/strong><\/p>\n\n\n\n Aya mazi rero niyo ajya muri nyababyeyi y\u2019umugore, aho niho atangirira gutwita umwana. Bisobanuye ko n\u2019ubwo ariwe umutwita ariko uwo mwana atwite aba yarasamye inda ye biturutse kuribo bombi ibyo rero bisobanura ko ububabare n\u2019ingorane umubyeyi ahura nabwo igihe atwite n\u2019igihe abyara, zitagomba kuba ize wenyine ahubwo umugabo we agomba kumuba hafi no kumufasha; nkuko Qur\u2019an ibigaragaza igihe Mariyamu Nyina wa Issa (amahoro n\u2019imigisha by\u2019Imana bimubeho) yari kubise aravuga ati\u00a0 \u201cUbonye iyo nza kuba narapfuye mbere y\u2019ibi bihe ndimo nkibagirana burundu<\/span>\u201c. Qur\u2019an 19:23.<\/strong><\/p>\n\n\n\n Na none mu kugaragaza ko umugore ahura n\u2019ububabare bitewe no gutwita, Imana muri Qur\u2019an iragira iti \u201cTwategetse umuntu kugirira ineza ababyeyi be bombi, kuko nyina yamutwise bikamutera uruhererekane rw\u2019ububabare hejuru y\u2019ubundi<\/span>\u201d Qur\u2019an 31:14.<\/strong><\/p>\n\n\n\n Ibyo byongera kugaragazwa n\u2019amagambo y\u2019Imana muri Qur\u2019an aho yavuze iti \u201cNategetse umuntu kugirira ineza ababyeyi be bombi, kuko nyina yamutwise mungorane anamubyara mu ngorane<\/span>\u201d Qur\u2019an 46:15<\/strong><\/p>\n\n\n\n Islamu ikangurira buri wese kwita kubuzima bwe n\u2019ubwa mugenzi we nk\u2019uko intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n\u2019imigisha) Yakanguriye abantu kwita kubuzima bwabo bivuza no gukurikirana iby\u2019ubuzima bwabo igira iti \u201cYemwe bagaragu b\u2019Imana nimwivuze, kuko buri burwayi bwose Imana yabushyiriyeho umuti, uretse indwara imwe ariyo ubusaza<\/span>\u201c. Yakiriwe na Imam Ahmad.<\/strong><\/p>\n\n\n\n Ibi tumaze kuvuga biragaragaza ingorane n\u2019ububabare umugore ahura nabwo mugihe atwite, igihe cyo kubyara na nyuma yaho. Ese ubu bubabare n\u2019ingorane abisangira ate n\u2019umugabo we? Aha Islamu Igaragaza ko umugabo muri ibi bihe byose agomba kwifatanya n\u2019umugore we muri ibi bikurikira:<\/p>\n\n\n\n Umugabo ategekwa kuba hafi y\u2019umugore we, akiyumvamo ko ububabare n\u2019ingorane umugore we arimo nawe azifitemo uruhare, ibi bigaragazwa n\u2019imvungo y\u2019Intumwa y\u2019Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n\u2019imigisha), aho igira iti \u201cUrugero rw\u2019abemera mugukundana kwabo no kugirirana impuhwe kwabo ni nk\u2019umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rurwaye ububabare busakara umubiri wose ntagoheke<\/span>\u201c<\/p>\n<\/body>","protected":false},"excerpt":{"rendered":" IRIBURIRO: Ugushimwa no gusingizwa n\u2019iby\u2019Imana yo yaremye umuntu ikamwigisha ibyo atarazi ikoresheje ikaramu, amahoro n\u2019umugisha bisakare ku ntumwa y\u2019Imana Muhamadi, we waje ari umuburizi akanazanira ikiremwa muntu inkuru nziza ku mibereho yacyo ya buri munsi. Nyuma y\u2019ibyo: Islamu ni idini yuzuye, itunganye, kandi igizwe n\u2019amategeko agenga gahunda y\u2019ubuzima bwose, haba kuruhande rw\u2019imyemerere, ubukungu, imyifatire, ndetse…<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":938,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"om_disable_all_campaigns":false,"h5ap_radio_sources":[],"_joinchat":[],"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[],"class_list":["post-837","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imibereho-rusange"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/837","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=837"}],"version-history":[{"count":6,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/837\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1212,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/837\/revisions\/1212"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/938"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=837"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=837"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/ijwi-islam.org\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=837"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}\n
KWIYUMVA KIMWE N\u2019UMUGORE WE MURI IBYO BIHE:<\/strong><\/span><\/h2>\n\n\n\n