Kuzungura ( Miraath )

IBIREBANA N’IZUNGURA
Ibikubiyemo:

  •  Abo imigabane yabo yagenwe.
  •  Abo imigabane yabo itagenwe.
  •  Gukumirwa mu izungura.
  •  Uburyo bwo kuzungura.
  •  Kugabanya umutungo wasizwe.
  •  Izungura ry’abahafi mu muryango.
  •  Uburyo bw’izungura ry’uwo batwite.
  •  Uburyo bw’izungura ry’ikinyabibiri.
  •  Izungura ry’uwaburiwe irengero.
  •  Izungura ry’uwarohamye,uwagwiriwe n’inzu n’ibindi.
  •  Izungura ry’uwishe uwo yagombaga kuzungura.
  •  Izungura hagati y’abadahuje idini.
  •  Izungura ry’igitsina gore.

AKAMARO K’UBUMENYI BW’IZUNGURA
Ubumenyi bw’izungura ni ubumenyi buhambaye, bwubahitse kandi bufite agaciro ndetse n’ibihembo byinshi ku Mana. Kubera agaciro k’izungura, Allah ubwe niwe wagennye abazungura n’igeno rya buri wese anabisobanura kenshi mu mirongo ya Qor’an ntagatifu. Kuko imitungo n’igabanywa ryayo ari ibintu bitera irari n’amarangamutima mu bantu;kandi izungura akenshi riba hagati y’abagabo n’abagore, abakuru n’abato, abanyantege n’abanyantegenke. Niyo mpamvu Allah yabigabanyije inabisobanura mu gitabo cyayo,inagenera buri wese igeno rimukwiye hakurikijwe ukuri,ubutabera n’inyungu zizwi na Allah. Ubusanzwe umuntu anyura mu bihe bibiri: igihe cy’ubuzima n’icy’urupfu.

Ubumenyi n’amategeko y’izingura menshi ashingira ku gihe cy’urupfu. Ubumenyi bw’izungura ni igice cy’ubumenyi bwose kandi buri wese arabukeneye. Mbere ya Islamu hazunguraga abakuru, n’igitsina gabo,abato n’igitsina gore ntibagire icyo bahabwa. Naho muri ibi bihe isi irimo, hagarutse andi mategeko anyuranyije na Islamu,kuko aha abantu ibyo badakwiye birenze ukuri kwabo,bikaba impamvu yo kwiyongera kw’ibibazo n’ingorane mu miryango. Naho ubuyislamu, bwashyize mu gaciro gakwiye buha buri wese ukuri kwe gukwiranye n’ibibazo bye.

UBUMENYI BW’IZUNGURA :
Ni ubumenyi butumenyesha uzungura n’utazungura, n’igeno rya buri wese uzungura. Icyo bwitaho : ni ibyasizwe n’uwapfuye byaba umutungo n’ibindi . Inyungu y’ubu bumenyi: Ni uguha ukuri ba nyirako bagomba kuzungura. Igeno: Ni umugabane wagenywe n’idini uhabwa abazungura, nka kimwe cya gatatu (1/3),kimwe cya kane( ¼) n’indi migabane.

IBIVANWA MU MUTUNGO USIZWE N’UWAPFUYE.
Iyo umuntu apfuye asize umutungo ukurwamo ibintu bitanu mu buryo bukurikira:

  •  Ibikenerwa mu gutunganya uwapfuye nko kumwambika,kumushyingura n’ibindi,
  •  Ukuri gufitanye isano n’uwo mutungo nk’ingwate n’ibindi.
  •  Imyenda muri rusange yaba iy’Imana, nko gutanga zakat, n’imyenda y’abantu.
  •  Imirage yarazwe na nyir’umutungo wapfuye.
  •  Iminani ihabwa abazungura.

INKINGI Z’IZUNGURA
Inkingi z’izungura ni eshatu :

  •  Uzungurwa: ari we wapfuye.
  •  Uzungura: ariwe muzungura uriho nyuma y’urupfu rw’uzungurwa.
  •  Ukuri kuzungurwa : Ni ibyasizwe n’uwapfuye.

IMPAMVU Z’IZUNGURA
Kugirango habeho kuzungura hagati y’uzungura n’uzungurwa,hagomba kuba hari imwe mu mpamvu eshatu zikurikira:

  •  Gushyingiranwa: Bisobanuye kuba barashakanye bishingiye ku masezerano yemewe n’idini,iyo umwe apfuye undi aba ari mu bibanze bazungura umutungo asize.
  •  Isano : Ni ubuvandimwe bushingiye ku nkomoko nk’ababyeyi, n’ababakomokaho,abavandimwe n’abandi.
  •  Uwagukuye mu bucakara: Ni isano rishingiye ku neza y’uwabohoye umucakara we akamukura mu bucakara,amuzungura iyo adafite undi wemerewe kumuzungura.

BIBUZA UMUNTU KUZUNGURA
Ibibuza izungura, ni kimwe mu bintubitatu bikurikira:

  •  Ubucakara : Umucakara ukiburimo ntazungura ntanazungurwa kuko we n’ibyo atunze ari umutungo wa Sebuja .
  •  Kwica : Uwishe uwo azungura ntabwo aba akimuzunguye,kuko hari igihe yamwica agamije kwibonera ibyo azungura, bityo yahanishijwe kutabihabwa.
  • Ukunyurana ku idini: Umuyisilamu ntazungura umuhakanyi n’umuhakanyi ntazungura umuyisilamu. Usama mwene Zaidi (Allah abishimire bombi) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha ) yavuze iti: ” Umuyisilamu ntazungura umuhakanyi, n’umuhakanyi ntazungura umuyisilamu”.

    ICYITONDERWA:
    IBICE BYO KUZUNGURA
    Izungura rigizwe n’ibice bibiri ari byo:Imigabane igenerwa abazungura yagaragajwe muri Qor’ani ni itandatu, ari yo:Abazungura b’igitsina gabo muri rusange ni aba bakurikira:Ab’igitsina gabo batavuzwe muri aba,babarirwa gusa mu bo bafitanye isano nka ba nyirarume, n’abana ba se wabo bavukana na se kuri Nyina gusa n’abandi.Abazungura b’igitsina gore ni aba bakurikira:Abagore batavuzwe muri baba bo hejuru,baba ari abo mu mufitanye isano gusa, nka ba nyina wabo, n’abandi. Allah yaravuze ati: “Abana b’abahungu bafite igeno ku byasizwe n’ababyeyi bombi n’abandimwe babo,ndetse n’abana b’abakobwa bafite igeno ku byasizwe n’ababyeyi bombi n’abavandimwe babo, byaba bike cyangwa byinshi, iryo ni igeno ritegetswe.Qor’an 4: 7
    •  Umugore wahawe ubutane butari ubwa burundu, ashobora kuzungura umugabo we kimwe n’uko nawe yamuzungura, mu gihe uwo mugore akiri muri eda.
    •  Naho umugore uhawe ubutane bwa burundu, iyo umugabo abumuhaye ari muzima atarwaye icyo gihe hagize upfa undi ntabwo amuzungura,naho iyo arwaye uburwayi bukabije ariko umugabo ntashinjwe kumukumira ku izungura, nabwo nta kuzungurana kubaho, ariko iyo bigaragaye ko amwirukanye agamije kumubuza kuzungura, uwo mugore ahabwa uburenganzira akamuzungura mu rwego rwo kuburizamo umugambi mubi w’umugabo.
    •  Kuzungura hakurikijwe imigabane yagenwe muri Qor’ani, nka kimwe cya kabiri(½),kimwe cya kane(1/4) n’iyindi.
    •  Kuzungura hashingiwe ku bisagutse nyuma y’imigabane yagenwe na Qor’ani.
    •  Kimwe cya kabiri (½).
    •  Kimwe cya kane(1/4).
    •  Kimwe cya munani (1/8).
    •  Bibiri bya gatatu ( 2/3).
    •  Kimwe cya gatatu ( 1/3).
    •  Kimwe cya gatandatu (1/6).
    •  Naho kimwe cya gatatu cy’ibisigaye,cyo cyemejwe n’ubushishozi bw’abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi (Allaha amuhe amahoro n’imigisha).
    •  Umwana w’umuhungu,umuhungu we,ugakomeza kumanuka ukagera ku buzukuruza, ubuvivi n’abandi b’igitsina gabo.
    •  Se w’uwapfuye,Sekuru, ugakomeza kuzamuka mu b’igitsina gabo.
    •  Umuvandimwe w’uwapfuye bavukana ku babyeyi bombi.
    •  Umuvandimwe w’uwapfuye bavukana kuri se gusa.
    •  Umuvandimwe w’uwapfuye bavukana kuri nyina gusa.
    •  Umuhungu ubyarwa n’umuvandimwe w’uwapfuye bava indimwe ku babyeyi bombi.
    •  Umuhungu ubyarwa n’umuvandimwe w’uwapfuye bava indimwe kuri se gusa,ugakomeza mu b’igitsina gabo.
    •  Umugabo w’umugore wapfuye.
    •  Se wabo w’uwapfuye uvukana na Se ku babyeyi bombi kuzamura mu b’igitsina gabo.
    •  Se wabo w’uwapfuye uvukana na Se kuri se gusa,kuzamura mu b’igitsina gabo.
    •  Umwana wa se wabo bavukana na Se ku babyeyi bombi,ukamanura mu b’igitsina gabo.
    •  Umwana wa se wabo bavukana na Se kuri Se gusa,ukamanura mu b’igitsina gabo.
    •  Uwabohoye umucakara aramuzungura,iyo atakiriho azungurwa n’abamukomokaho.
    •  Umukobwa w’uwapfuye.
    •  Umwuzukuru ukomoka ku mwana w’umuhungu ugakomeza ukamanura ku bakobwa bakomoka ku bahungu.
    •  Nyina w’uwapfuye.
    •  Nyirakuru w’uwapfuye ku ruhande rwa nyina niyo byazamuka k’urutonde rw’abagore.
    •  Nyirakuru ubyara se w’uwapfuye niyo byazamuka k’urutonde rw’abagore.
    •  Nyirakuruza ubyara sekuru
    •  Mushiki w’uwapfuye ku babyeyi bombi.
    •  Mushiki w’uwapfuye kuri se.
    •  Mushiki w’uwapfuye kuri Nyina.
    •  Umugore w’uwapfuye.
    •  Uwamubohoye ingoyi y’ubucakara.
Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?