Ubumwe n’ubwiyunge

UBUMWE N’UBWIYUNGE MURI ISLAM
Iri jambo “Ubumwe n’Ubwiyunge”, rigizwe n’amagambo abiri atandukanye ariyo:

  1. Ubumwe
  2. Ubwiyunge

Aya magambo yombi Islam yayavuzeho byinshi iyatsindagira kandi itegeka ko abantu bagomba kuba bamwe bakirinda icyabatandukanya. Islam kandi yateganije ko abantu bagiranye ibibazo n’amakimbirane bagomba kwiyunga no gukemura ayo makimbirane mugihe cya vuba, ibi byose bigaragara muri Islam mu buryo bugufi bukurikira:
Islam itegeka ko abantu baba bamwe bakirinda gutandukana. Imana Iravuga iti:

 “Mufatane urunana mwese kumugozi w’Imana; muramenye ntimuzatatane…”.

Qor’ani 3:103

Islam ibuza abantu gutatana no kugirana amakimbirane hagati yabo, buri wese akubaha mugenzi we. Imana iravuga iti:

 “Yemwe Abemeye, ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari igihe abo basuzugura baba ari bo beza imbere y’Imana kubarusha…”.

Qor’an 49:11

Islam yakumiriye inabuza impamvu zose zishobora gutuma abantu basuzugura abandi bakabambura icyubahiro; muri zo twavuga: Irondamoko, Indeshyo, amabara, uturere n’ibindi; ibi byose Islam irabizihiririza ndetse ikagaragaza ko Imana yaremye abantu mu mashusho, amabara n’indeshyo muburyo Yo yishakiye kandi nta n’umwe wagize uruhare mu iremwa rye; niyo mpamvu ntawazira uko yaremwe kuko ntawe wahisemo uko asa, Imana iravuga iti:

 “Imana niyo ibaha ishusho ishatse mukiri muri Nyababyeyi”.

Qor’an 3:6

Kuba abantu bararemwe mu mashusho, amabara, n’indeshyo bitandukanye; ibyo bibafasha kumenyana hagati yabo, bigatuma uhuye n’uwo atazi abasha kumutandukanya n’abandi kuko iyo Imana irema abantu bose mu ishusho imwe, indeshyo n’amabara amwe, byari gutera ingorane mu mibereho yabo ntibabashe kumenyana no gutandukanya abantu mu bandi; umuntu agashakana na nyina cyangwa mushiki we kuko basa n’abakobwa bose umuntu akica undi cyangwa akiba bagafata utari we kuko bose basa ntatandukaniro. Imana Iravuga iti:

 “Yemwe bantu, twabaremye tubakomoye ku mugabo “Adamu” n’umugore “Eva/Hawa”, tubashyiramo imiryango n’amoko binyuranye kugira ngo mumenyane, ariko umwiza muri mwe ku Mana ni ubarusha kuyitinya”.

Qur’an 49:13

Islam iziririza ivangura bidasubirwaho, kandi inarifata ko ari ibintu by’umwanda biboze, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabwiye umusangirangendo witwa ABUDHARI (Imana imwishimire) iti: “Yewe ABUDHARI, ivangura rireke kuko ari umwanda uboze”

Islam iziriririza guhamagarira abantu ivangura, ndetse no kurwana intambara z’ivangura.

 Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ntabwo ari muri twe, wawundi uhamagarira ivangura, ntabwo ari muri twe, wawundi urwanira ivangura…”

Islam igaragaza ko ibitekerezo by’ivangura ari inzira ya IBILISI (Satani) kuko ari we wabyadukanye bwa mbere mu iremwa ry’umuntu wa mbere ari we ADAMU ubwo Imana yamutegekaga guha icyubahiro Adamu amwubamira, ariko Satani yarigometse arabyanga, agaragaza ko atakubaha Adamu kuko Satani amurusha ubwiza, ubwo bwiza yabushingiye ku buryo aremetse, bigaragara ko yasuzuguye Adamu, akanamwima icyubahiro kubera uko aremetse, kandi iyo niyo ngengabitekerezo y’ivangura. Amateka ya Adamu na Satani yanga kumwubamira, wayasanga muri Qor’ani 7:11-12 >p? Imana ntabwo ireba uko abantu baremetse, ahubwo ireba ukuyubaha kuri mu mitima yabo, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti: “Imana ntireba amashusho yanyu, ntireba imibiri yanyu, ahubwo ireba mu mitima yanyu n’ugutinya ifite” Islam itegeka abantu gukundana no gushyira hamwe mu buvandimwe, kandi ibyo bikaba mu biranga abemera nyakuri, Intumwa y’Imana iragira iti: “Ntimuzinjira mu ijuru keretse mwemeye, kandi ntimuzemera keretse mubanje gukundana”

Na none Intumwa iragira iti: “Ntawe uzemera muri mwe, keretse akundiye (yifurije) mugenzi we nk’ibyo akundira umutima we” Islam ni idini y’ubumwe, urukundo no gushyira hamwe, yabujije ivangura n’amakimbirane, inakumira impamvu zose zishobora kubitera.

UBWIYUNGE MURI ISLAM

Islam itegeka ko iyo abantu bagiranye ibibazo bagomba kwiyunga no kubikemura bagakomeza ubuvandimwe bwabo, ibi bigaragara mu ngingo zikurikira:

  •  Kwiyunga no gukemura amakimbirane hagati y’abayagiranye ubwaboni itegeko ry’Imana yategetse muri Qor’ani aho igira iti: “Mutinye Imana kandi mwiyunge hagati yanyu”.Qor’ani 8:1
  •  Islam iziririza kuba umuntu yarenza iminsi itatu (3) atavugana na mugenzi we bagiranye ikibazo, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Ntibiziruwe kuba umuislamu yamara iminsi itatu (3) atavugana na mugenzi we”
  •  Iyo abafitanye ibibazo barengeje iminsi itatu (3), batavugana, ibikorwa byabo byiza Imana ntibyakira, ahubwo ibwira abamalaika babizamura iti: “Aba bantu bombi bafitanye amakimbirane arenze iminsi itatu (3), ibikorwa byabo nimubibasubize kugeza ubwo baziyunga bagasubirana ubuvandimwe”
  •  Ibi bivuzwe haruguru, ni ubwiyunge kubafitanye ibibazo ubwabo, naho iyo batabyikemuriye bigakomeza, Islam ibuza abandi bantu kuba ba ntibindeba kandi hari abantu bazi bafitanye ibibazo, ahubwo ibategeka kujya hagati yabo bakabunga bashaka umuti wo gukemura ayo makimbirane, Islam kandi inategeka uwo muntu ugomba kuba uw’ubutabera nta kurenganya cyangwa kubera uruhande rumwe, Imana iragira iti: “Nihagira ibice bibiri mu bemeramana bishyamirana, muzabunge, ariko igice kimwe nikirenganya ikindi muzarwanye igice cyigometse kugeza ubwo kigarutse ku itegeko ry’Imana. Nicyisubiraho, muzabunge mu butabera kandi mube abanyakuri kuko Imana ikunda abanyakuri”. Qor’ani 49:9Na none Imana iti: “Nta cyiza abantu babona mu biganiro byabo byinshi, uretse babandi bategeka gutanga amaturo, no gukora ibyiza cyangwa bagategeka kunga abantu, uzakora ibyo ashaka kwishimirwa n’Imana, Imana izamuha ibihembo bihambaye”.Qor’ani 4:114
  •  Islam ni idini y’ubwiyunge yategetse abantu kwiyunga ubwabo no gukemura ibibazo byavutse hagati yabo. Iyo bibananiye ubwabo, Islam itegeka abandi kubijyamo bakabunga babishakira umuti wo kubikemura.

Umusozo w’isomo ry’Ubumwe n’Ubwiyunge

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?