Intumwa Dawuud

AMATEKA Y’INTUMWADAWUDI(ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

DAWUDIni mwene Yesayimwene Uwayidi mwene Buazi mwene Sulayiman mweneNahason mwene Aminadabu mwene Aramu mwene Hasiron mwene Farisu mwene Yahudhamwene Is’haq mwene Ibrahim(Allah amwishimire).

Izina rya Dawudi ryavuzwe muri Qor’an inshuro cumi n’esheshatu,

mu bice bya Qor’an bikurikira:

vQor’an 2 : 251

vQor’an 4 :163

vQor’an 5 :78

vQor’an 6 :84

vQor’an17 :55,78

vQor’an21 : 78,79

vQor’an27 :10,16

vQor’an34 : 10,12

vQor’an38 : 20,22,24,26

Allah yamuhaye ubuhanuzi muri beneIsiraheri, imibereho ye yagiye ivugwamuri Qor’an inshuro nyinshi ,hamwe igaragaramuri make,ahandiigaragazwa mu buryo burambuye,ariko hose usangaizo nkuru zigenda zuzuzanya ,akaba yaramaze igihe kirekireku ngoma ,amateka ye afata ku gihe cy’ingoma ye ndetse na mbere yaho.

Mbere yo kugaragaza imibereho ya Dawudi hakenewe ko hagaragazwa ijambo ry’ibanze.

IJAMBO RY’IBANZE

Ubwo bene Isiraheribinjiraga mu gihugu cya Palesitina barihamwe na Yosuwa mwene Yunusu(Allahabishimire) akabagabanya ubutaka ,Yosuwa yarabayoboyekugeza ubwo apfuye .

Nyuma baguma batyobayoborwa n’amategeko y’abacamanza babo nta mwami bafiteigihe kigera ku myaka maganatatu na mirongo itanu nyuma ya Musa.

Muri icyo gihecyose abo bene Isiraheri nta kindi biberagamo uretse intambara z’uruduca n’abantu bari begeranye barimo ibikomerezwa by’abarabu,abanye Madiyan,abanye Palesitina ,abanya Ariminiya n’abandi. Ibyo bikababyari ibihe bikomeye kuri bo rimwe na rimwe abayahudi bagatsinda ubundi bagatsindwa.

Muri icyo gihe kandiabahanuzi bariho bakoraga umurimo w’ubujyanamaku bacamanzan’abayobozi b’abayahudi,bakaba aribo bahuzahagati yabo na Allah,rimwe na rimwe umuhanuzi wasangaganawe yabaye umucamanza.

Hagati mu kinyejana cya kanemu gihecy’umucamanza mukuruubwo abaheburayo barwanaga n’abanyepalesitinaahitwa Ash’duud hafi y’umujyi wa Gaza,muri urwo rugamba bene Isiraheri bari bitwaje isandukuyarimo igitabo cy’amategeko aricyoTawurati kugirango bacyifashishe bagere kuintsinzi, mazeabanyepalesitinabarabatsindabatwarana ya sanduku bayinjirana mu nzu y’ikigirwamana cyabo basengaga cyitwa Dadjuni .

Uko gutsindwa kw’ Abayahudi kwari guhambayendetse kwa nabaciye integecyane .

Twibutse komu bucamanza bwa bene isiraheriharimo umuhanuzi witwaga Samweliwayoboye bene Isiraheriigihe kitari gito maze animika abana be babiri mu bucamanza bwa bene Isiraheri ntibakoreshaubutabera ,maze bene Isiraheri batinya ko bazaba abangizi nyumaya Samweli , baza kwa Samwelibaramwinginga ngoabimikire umwamimuri bouzabayobora akanayobora urugambarwo kurwanya abanzibabo babasuzuguye igihe kirekire akanabarengerak’uwo ariwewese uzaba yifuza kubahemukira.

Samweli yari azi nezauburyaryabwa bene Isiraheri, arababwira ati : Ese ntimuzategekwa kurwana mazentimurwane ? asa n’ushaka kubabwira ati : nzi neza ubugwaribwanyuku rugamba,niruramuka rubaye itegeko kuri mwentimuzarwitabira!

Baramusubiza bati: ni iki cyatuma tutarwana mu nzira y’Allahkandi twarameneshejwemu ngo zacutukanateshwa urubyaro rwacu. Bivuga ngo mu by’ukuri impamvu zituma turwana zirahari,kukoabana bacu bagizweimbohe,ntidushobora kuba ibigwari.

Igitabo gitagatifu cya Qor’an cyaje kugaragaza ko bategetswe urugamba bose bararuhunga uretse bake muri bo. Nyuma yaho Samweliyaje kubamenyesha koAllah yamaze kugena Twaluti kuba ari we mwami wabo akaba azwi ku izina rya Sawuli mwene Kayisi mwene Abeli mwene Saruru mwene Bakura mwene Afiyah wo mu rubyaro rwa Benjamini.

Hakurikiyehokumwimika imbere y’abantu, bikababyarakozwen’umuhanuziSamweliubwo yamusukagaamavuta ku mutwe, maze akamuhanagura akamusomaakanamubwira ibye byose .Ubwo Samweli yahise ajya kwereka abantu uwo Allahyabatoranyirijekuba umwami w’abayahudi,Bashaka Sawuli basangayihishe, bamuzanye niwe wasumbaga abari aho boseabantu baramwishimirabamukomera amashyi abandi bararakarabaramwanga.

Qor’anigaragaza ko ubwo bene Isiraheri bahabwagainkuru y’uko Allahyabimikiye Twaluti kuba umwami wabo,ababyanze barinubabaravuga bati : Ni gute yahabwa ubwami kuri twe kandi aritwe tubukwiyekumurushaataranahawe umutungo utubutse ? arababwira ati : Mu by’ukuri Allah yamubahitiyemo anamwongerera ubumenyin’imbaraga z’umubiri ,kandi Allahagabira ubwamibwe uwo ashatse.

Sawuliyarimuremurekandimu byoumuhanuzi Samweliyari yabwiye bene Isiraheri ni uko ikimenyetsocy’ubwamibwa Twaluti ari ukubagaruriraisandukuy’isezerano bari barambuwendetse n’ibyasizwe n’abantu ba Musa na Haruna itwawe n’abamalayika.

Nyumay’amezi arindwi iyo sandukuyaje kuvamu mabokoy’abanyepalasitina maze isubizwa bene Isiraheribari batuye ahitwaga Yarimu bayimarana imyaka makumyabiri.Nyuma y’aho Twalutiyakoranyije ingabo ze kugirangoarwane n’abanyepalesitina,bakaba uwo babonaga ko ari intwari muri boicyo gihe ari uwitwaga Djaluti (Goriyati).

Abantu baramutinyagabirinda kurwana nawe kubera ubutwarin’imbaraga ze .

Twalutiyerekejeyo, yabwiyeingabo ze ati: ((Mu by’ukuriAllahiri bubagerageze ku mugezi, uribuwunywehontari kumwe najye, naho utari buwusogongereho, uwoturi kumwekeretse uri budahishe ikiganza cye inshuro imwe)). Qor’an 2: 249.

Abantu bagize inyota ikabije, bageze ku mugezi ntibashoboye kwihanganira kutawunywaho uretse bake muri bo bifashebarihangana bakurikiza itegeko rya Allah.Barenze umugezi, we nabo bari kumwe hamwen’ubuke bwabon’ubwinshi bw’abanzi babo ,maze abizeragakobazahura na Nyagasani wabo baravuga bati: “ NI AMATSINDA ANGAHEMAKE YATSINZE AMATSINDA MENSHI KU NKUNGA YA ALLAH,KANDI ALLAHARI HAMWEN’ABIHANGANA”Qor’an 2:249

Muri abo baje ku rugamba harimo Dawudi ariko ariumwana muto nta n’icyamurebagana kimwe mu by’urugamba ,ahubwo yari aragiyeihene yoherejwe na se ngo arebe ko yamuzanira inkuru ituma atuza,kuko mu ngabo za Twaluti harimo bakuru be batatu ,maze ingabo z’impande zombi zihuye,abona Djaluti (Goriyati)asaba uwamuhangarabakarwana,ariko abantu bose baramutinyekuko bari bazi neza ko umuhangaye abaapfuye,ni uko Dawudi abaza igihembo cy’uwakwica uwo mu Palesitinaw’igihangange, bamubwira ko umwamiyamugororera umutungo uhambayeakanamushyingira umukobwa we ndetse n’urugo rwa se rukaba urugo rwigenga muri Isiraheri .

UbwoDawudi yakurikiragabene se ku rugamba, we ntiyari azi ko ariburwane ,ntan’ubwoyari yarigeze ageragezakurwana ku rugamba ,ariko yafashe icyemezo cyo kujya kwa Sawuli amusabauburenganzira bwo guhangara Djaluti(GORIYATI)bakarwana, na Sawuliaratinya amuburira

Kutarwana.Dawudi aramubwira ati: Jye nishe intare imfatiye ihene mu zo ndagira za data kandi yari kumwe n’ikirura nacyo ndacyica,maze Sawuli amwambika umwambaro w’intambara ,undi ananirwakuwugenderamo ,arawamburaakomeza agana imbere afite inkoni ye n’amabuye atanu yatoranyije mu kibaya n’umugozi wo kuyateresha.

Nyuma yo kuvugana na Djaluti(Goriyati)Dawudi yamuteye ibuye rimwe kugahanga maze agwa agaramye amwambura inkota ye ayikuzaho umutwe we utandukana n’igihimba cye, abanyepalesitina baratsindwaumwamiasezeranya Dawudi

kumushyingiraumukobwa we Mikalaanamugira umugaba w’ingabo.

Allah yaravuze ati:“ESE NTUBONAIBIKOMEREZWA MURI BENEISIRAHERINYUMA YA MUSAIGIHE BYABWIRAGA UMUHANUZI WAYO BATI: TWIMIKIRE UMWAMI KUGIRA GO TURWANEMU NZIRA Y’ALLAH ,ARABABWIRA ATI : ESE NTIMUSHOBORA KWANGA KURWANA MURAMUTSE MUBITEGETSWE ? BARAVUGA BATI: NI KUKI TUTARWANA MU NZIRA YA ALLAHKANDI TWEN’ABANA BACU TWARAMENESHEJWE TUKANATESHWA ABANA BACU ? AHOBATEGEKEWE KURWANA BAHUNZE URUGAMBA URETSE BAKE MURI BO, KANDI ALLAH AZI ABANYAMAHUGU“

UMUHANUZI WABYO ARABIBWIRA ATI: MU BY’UKURI ALLAH ABIMIKIYE TWALUT KUBA UMWAMI .BARAVUGA :NI GUTE YAGIRA UBWAMI KURI TWE KANDI ARI TWE DUKWIYEUBWAMI KUMURUSHA ,ATARANAHAWE UMUTUNGO UTUBUTSE ? ARAVUGA ATI: MU BY’UKURIYAMUBAHITIYEMOIMWONGERA INTERA MU BUMENYI N’UMUBIRI ,KANDI ALLAH AGABIRA UBWAMI BWAYO UWO ASHAKA, ALLAH NIWE UFITE UBUMENYI BWAGUTSE.UMUHANUZI WABO ARABABWIRA ATI: MU BY’UKURI IKIMENYETSOCY’UBWAMI NI UKO ISANDUKUYABAGERAHOIRIMO ITUZE RITURUTSE KWA ALLAH WANYU N’IBYASIZWE MU BIMENYETSO BY’UBUTUMWAN’ABANTU BA MUSA NA HARUN ITERUWE N’ABAMALAYIKA .MUBY’ UKURIMURI BYO HARIMOIBITANGAZAKURIMWE NIBA MURI ABEMERA.

TWALUT AMAZE KUGEZA INGABO AHITEGEYE UMUGEZI ARAVUGA ATI : MU BY’UKURIALLAHARABAGERAGERESHA UMUGEZI URIBUWUNYWEHONTARI KUMWE NAJYE .UTARI BUWUSOGONGEREHO UWO TURI KUMWE,KERETSEURI BUDAHISHE IKIGANZACYE INSHURO IMWE , BANYWAHO URETSE BAKEMURI BO,AMAZE KUWAMBUKA WE N’ABAMWEMEYEBARAVUGA BATI : UYU MUNSINTIDUSHOBORA DJALUTI N’INGABO ZE,ABAZI KO BAZAHURA NA ALLAH(KU MUNSI W’IMPERUKA)BARAVUGA BATI : NI AMATSINDA ANGAHEMAKE YATSINZEAMATSINDA MENSHI KU NKUNGA YA ALLAH?KANDI ALLAHARI KUMWE N’ABIHANGANA.UBWO BARI BAHANGANYE NA DJALUTIN’INGABO ZE BARAVUZE BATI: YEWE ALLAH MUREZI WACU DUHE UKWIHANGANA UNADUHE GUHAMYA IBIRINDIRO DUSHIKAMEKANDI UDUHE ITSINZI KU ABAHAKANYI”Qor’an 2: 246-250

TUGARUTSE KU MIBEREHO YA DAWUD

Nyuma y’iryo jambo ry’ibanze ryatangiye nyuma y’ukonanone Dawudi atsinda Djaluti (Goriyati) n’ingabo ze yabayeho neza kwa Sawuli ariwe uriku isongary’ingabo muri bene Isiraheri azamurwa mu rwego anashyingirwa umukobwaw’umwami, habonekaurukundo rudasanzwe hagati ya Dawudi n’umwana w’umwamiwitwaga Yonatan mwene Sawuli.

Ariko umutima wa Sawuli waje guhinduka nyuma y’uko abona ko Dawudi amaze gukundwa n’abantu bakanamubonamoubutwari,atangiragu shakishauko yamwica kuko yatinyaga ko yazageza aho akifuza ubwamiariko yonathaan mwene Sawuli yakoraga uko ashoboye ngo atunganye urwego rwa Dawudi kwa se amumutakira amusingiza amwereka uburyoamukorera neza kandi atizigamye .

Ubwo Sawuli yari agiye guhitana Dawudi umugore we Mikal umukobwa wa Sawuli yaramuburiyemaze arahunga bibeshya ko yari aryamyemu buriri bwe, kandiariibyoyasize ku buriri yabyoroshe.Nyuma yaho Sawuli yahoraga yifuza ko abanzi be bazica Dawudi mu rugambamaze bakamumukiza, ariko Dawudi akababera ibamba. Dawudi amaze kubonakointego y’umwami ari ukumwica yahisemo kugenda akamuhungira kure ntazongere kumubona.

Dawudi yisanze ku iherezoyageze ku mwami witwagaAkishi wahitwaga Djet bakaba bari abanzi ba Sawulibakomeye kandi bakaba bari bafiteamateka Atari meza kuriDawudi ku rugambabamaze kumufata bamushyikiriza umwami ,bamufatira icyemezocyo kumwica, maze Dawudi ahitayigira nk’umusazi ,Allahashyira mu mutima w’ umwami kwirukanauwo musazi imbere ye ategekakobamurekura no kumujyana kure ye ,babigenza batyo ,mazeumwami arabaveba anabatanganyiriza kuba bazanye umusazi iwe . Dawudi yagiye ahitwa mu buvumo bwa Ad’lam, mazeabavandimwe bebarahamusanga nabokwa se bose barahahurira, buri wese afite ishavun’agahinda anibaza icyo yakorakugirango icyo kibazo gikemuke. Ubwo bosebari babuze amahoro kubera Dawudi.Yaje guhungira ahitwaI Muwabi, maze se na nyina batuma ku mwamiwahobamusaba ubuhungirokugeza ubwo bamenye iherezo rye, nyumayaho yaje kwimukira mu mudugudu wa Yahudha.

Sawuli yaje kumva inkuru ya Dawudi n’abobari kumwe maze agaya abantu bebatigeze bamubwiraubucuti bwari hagati ya Dawudi n’umwana we kobasezeranyekudahemukirana, maze umwe muribo amubwira ko hari umuvandimwe w’uwitwa Malik mwene Khayitubuw’umutambyi wahaye Dawudi ibyo kurya n’ inkota ya Djaluti (Goriyati ) anamusabira intsinzi ,maze Sawuli azana umupfumu amutakira Dawudi uburyoari umwereimbere y’umwamiahubwo ko yamukoreraga neza kandi ibye n’umwamibikaba byarasakayehose kandiko bitandukanye ko ingurane y’ineza ya Dawudi yaba inabi. Umwami ahita ategeka ko nawe yicwa n’abandi bapfumubagenzi be, icyo gihe hicwamo mirongo inanin’abatanu, harokokamoumwanawari ukiri muto witwaga Abiyathar mwene Khay’tub ahungira kwa Dawudi amutekererezaibyo Sawuliyakoze, maze Dawudi yakira Abiyathar barabana kuko bene wabo bishwe kubera we. Dawudi yakomejekwiberamugasozi , akomeza kumenya imigambi mibisha ya Sawuli.Naho Sawuli weakomeza gushakisha uburyobwose bushoboka bwo kumwica kuburyo yakoranyijeabantu ibihumbi bitatubyo kumushakisha kugirangoamufate.Dawudi n’abantu be bihishamu buvumo ,nukoSawuli araza aryama muri ubwobuvumo aruhuka ,ubwo Dawudi n’abantu be ariho bari. Dawudi yari abonye uburyo bworoshyebwo kwica Sawulindetse n’abantu bebashaka kubishyira mu bikorwa, arikoDawudi yarabyanze arabibabuza ,ahubwo afata ikinyita cy’umwiterow’umwami aragica ,SawuliabyutseDawudi yaramukurikiye maze aramubwira ati: Iyo mba ndi ukwica mba nakwishe,ariko sinashatse kubikora kuko na kugiriyeimpuhwe, gihamya y’ibyo mvugan’uko naciye ikinyita cy’ umwitero wawe.Sawuli yicujijeibyo yakozemaze aramubwira ati: Ni woweukwiye icyubahiro kuri jye .Ariko ibyo ntibyatinzekuko Sawuliyongeye gutahwamo n’ubwoba bw’ubwami bwe kuri Dawudi yongera gushakakumwica, Dawudi igitero cyaje akireba, bagera aho bagombagakuruhukira bararuhuka, maze umwami Sawuli yegeka icumu ahajyaku mutwe we, Dawudi araza atwara rya cumu n’igikombe umwami yanyweshagaamazi, ahagararaahirengeyeahamagara abakuru b’ingabo,abereka kontacyo bari barinze,abwira umwe kuza gutwara icumu n’igikombe by’ umwami,ubwo umwami amenye ko iyo Dawudi ashaka yari kumwica ,Dawudi yongeye kumenyesha umwami ko iyo ashaka yari kumwica ariko ntiyabikoze, umwami yongera kwicuzaibyo amukorera, maze Dawudi akomeza kwiberaho we n’abantu be mumisozi .Dawudi amaze kubona ko uburyo bwo kwiyunga we na Sawuli bunaniranye yahisemo kujya ku mwamiwa Palesitina amusaba koyamuha aho kwibera we n’abantu be,ubwo uwo mwami yahiseabona ko akanya ko kwiyunga na Dawudi kagezemaze inabi yenayoakayikira kuko yabonaga ko aribyo byiza kuruta gukomeza kuba abanzi,mazeyemera ibyo Dawudi amusaba .

Ntihahise igihe kirekire maze Sawuli agaba igitero ku banyepalesitina ,ubwo Dawudi n’abantu bebahise bajya gufasha Sawuli ariko abagaba b’ingaboza Sawuli byabateye ikibazo bagira ubwobakuba aje kwifatanyanabo kandi bazi ibyo bamukoreye, maze bumvisha umwamiko agombakumusubizayo ,nibwo umwami abumviyeasaba Dawudi ko yasubirayo ,ubwo bakaba bari bamaze gukoraurugendo rw’iminsi itatu ,ariko umwami ibyo abikora ababaye.Dawudi ageze aho yahagurukiye,yasanzeingabo z’abanyepalesitina zamaze kuhagaba igitero,abagore n’abanandetse n’indi mitungobyose byanyazwe ,basiga batwitse uwo muduguduDawudi yari atuyemo. Dawudi abibonye atyoyarabakurikiye abohora izo mbohe yica abasigaye ahakura iminyago myinshi cyane .

Naho ku rundi ruhande Sawuli yahuye n’ikindi gitero cy’abanyepalesitina ,ingabo ze ziratsindwa baramwica we n’abana be batatu, maze abaheburayo bahungira mu turere twegereye utwo abanyepalesitina bigaruriye ,baranahatura haba ahabo.

Muri icyo giheibyo byose byabaga,umuhanuzi Samweli yaje gupfa maze muri bene Isiraheri haboneka undi muhanuzi witwaga Djad ,ubwo kandi Samweli yari yarahindutse atagikorana n’umwami Sawuli ahubwo asigaye amugendera kure,ntiyari acyifuza

kumwegera n’ubwo umwami we ariko yabishakaga kandi yari yarahanuriyeDawudi ko ubwami buzaba ubwe nyuma y’uko Sawuli apfa .

Icyo gihe Dawudi ntiyari yakamenya ibyabaye kuri Sawulin’ingabo ze kugeza ubwo haje umusore womu bikomerezwa ,amutekererezaibyabaye kuri Sawuli,ko yari akirimo akukaamenya ko bamujyana mazeasaba uwo musore ko yamwica,undi aramwica hanyuma akaba yanazanye kwa Dawudi amwe mu makamba y’umwami yambaraga,ibyo byarakaje Dawudi maze nawe aramwica.

Dawudi akorera Sawuliicyunamo gihambayen’inshuti ye Yonathan umuhungu wa Sawulianagaragaza ko Sawuli yari afite ubuyobozi bwiza kandi ko igihe cye cyose cyari icy’uburumbuke kuri bene Isiraheri.

Dawudi nyuma yaho yerekeyeI Heburoni akabaariho ubu hitwa I Khaliili maze aho hazaabantu bo mu muryango wa Yahudha bamugira umwami wabo, abandi bene isiraheri basigaye bajya munsi y’ubuyobozi bwaYashibushith mwene Sawuliaba umuyobozi wabo ayobora ingabo za se .Ku bwibyo habaye intambara nyinshihagati y’ingaboza Dawudi n’iza Yashibushithmwene Sawuli kugeza ubwomwene Sawuli nawe apfuyenyuma y’imyaka ibiri ,maze Dawudi ubwami bwe abushinga I heburonimaze abakuru b’ingabon’ab’imiryango ya bene isiraheri baramuyoboka ,atura I Heburoni imyaka irindwi nyuma yimukira Isiyoni arihohitiriwe Dawudi, arahatura kugeza ubwouduce twose twabaye utwa bene Isiraheri kuko Dawudi yarwanye intambara nyinshiagenda atsinda abanzi be,ubwami bwe bugenda bwaguka ,bwaturukaga ahitwaga Ayila bugera k’umugezi wa Furat ,atsinda aho hose mbere y’uko agera I Damasin’ inkengero zayo.

Dawudi yagiriye neza umwana wa Sawuli wari warokotse amusubiza umutungo wa se, Dawudi yigarurira uburasirazuba bwa Yordan nyuma yo kurwana na bene Amuni.

INGABIRE ZA ALLAH KURI DAWUD

Allah yagiye ivugaahantuhatandukanye muri Qor’an ko yahaye Dawudi inema zihambaye,muri zo:-

  1. Allah yategetseimisozi kwifatanya nawe mu kumusingiza no mu kumwambaza,Allaha akabayarabigaragaje muri Qor’an 34:10ivuga iti:”MU BY’UKURI TWAHAYE DAWUDI INGABIRE ZIDUTURUTSEHO, YEMWE MISOZI N’INYONINIMUSINGIZE HAMWE NAWE, TWANAMWOROHEREJE UBUTARE “.

“mu by’ukuritwe twanamworohereje imisozi isingizanya nawemu gitondo na nimugoroba” Qor’an38:18.

  1. Inyoni kwifatanya nawe mu gusingizankukoimisozi yabigenzaga “bigaragara mu murongo wavuzwe hejuru muri Qor’an 34:10
  2. Gusobanukirwa ibyo inyoni zivuze Allah abigaragaza muri Qor’an27:16“sulayimani yazunguye Dawud aravuga ati: :” YEMWE BANTU TWIGISHIJWE IMVUGO Z’INYONI KANDI DUHABWA MURI BURI KINTU MU BY’UKURI IZI NIZO NGABIRE ZIGARAGARA” .
  3. koroherezwa kunagura ibyuma adakoresheje umuriro, maze akabicuramo icyo ashaka akoresheje amaboko ye.Allah iti : “twanamworoherejeubutare Qor’an 34:10.
  4. Gucura ingabo zambarwagan’ingabo ku rugambaakaba yarakoraga ibyo byose mu cyuma .Allah ati : “TWAMWIGISHIJEGUCURA INGABO ZANYU KUGIRANGO ZIBARINDE IKIBI CYANYU .ESE MWE MURI ABASHIMIRA “Qor’an 21:80
  5. Gukomera k’ubwamibwe ,ibyo bigaragazwa n’uko Allahyamuhaye imbaragaku buryonta rugamba yajyagamo uretse ko yarutsindaga,akabayaranamaze igihe kirekire ntawe umurwanyaahubwo afite igitinyiro. Allahati: “ DUKOMEZA UBWAMI BWE TUMUHA UBUSHOBOZI NO GUSOBANURA IMVUGO“ Qor’an 38:20
  6. Allah yamuhaye ubushishozi no gusobanukirwa n’imvugo ibyo bikagaragazwa n’uko buri kintu yagishyiraga mu mwanya wacyo,kandi n’imvugoye ikaba nta nenge yarangwagamo.
  7. Allah yamuhaye Zaburi nk’uko ibivuga muri Qor’an Allah ati: “DAWUDI TWAMUHAYE ZABURI ) Qor’an 4:163

IMWE MU MYITWARIRE YA DAWUDI N’UMUHUNGU WE SULAYIMAN

  1. Igihe kimweihene yonnye imyaka mu murima w’umuntuari nijoro, maze nyir’umurima na nyir’ihene bajya kwa Dawudi kugira ngo abakiranure ,nibwo Dawudi ababwiye ati:Iyo hene muyihenyir’umurimaayitware kuko yamwoneye imyaka, nuko umuhungu we ati: jye siko mbibona ahubwoiheneihabwe nyir’umurima ayiboneho amahenehene bafate umurima bawutunganye kugeza ubwo imyaka igeraaho yarigeze ubwoihene yonaga ,nonehoburi wese asubirane ibye.
  2. Dawudi yari yarashyizehogahundaya burimunsi ,umunsiwo kugaragira Allah , umunsi w’imanza ,umunsi w’inyigisho n’umunsi yahariraga ibibazo bye bwite ntagire uwo yakira.Kuri uwo munsiyatunguwe n’abamalayikabamwiyeretsemu ishusho ya muntu ,bamugezehoyibaza aho baciye arahayoberwa ,agira ubwobabaramuhumuriza bamubwira ko bamusaba kubakiranura kuko bagiyeimpaka rubura gica .Kandi utuyobore inzira itunganye. Dawudi yabateze amatwi ariko yihutiraguca urubanza atumvise impande zombi zishyamiranye .Maze aho Allah abimuhishuriye yaricujije icyo gikorwa nkukoQor’an ibigaragaza .Allah ati: “ ESE WAGEZWEHO N’INKURU Y’ABARI BASHYAMIRANYE ,UBWO BURIRAGA KU RUHIMBI RW’ AHATANGIRWAGA INYIGISHO MU RUSENGERO . UBWO BINJIRAGA KWA DAWUDI,ARABIKANGA BARAVUGA: NTUTINYETURI AMATSINDA ABIRI ASHYAMIRANYERIMWERYARENGEREYEIRINDI,DUKIRANURE KANDI NTUBOGAME, UNATUYOBORE INZIRA IGOROROTSE.MU BY’UKURI UYU MUVANDIMWE WAJYEAFITEINYAGAZI MIRONGO ICYENDA N’ICYENDA,NKAGIRA INYAGAZI IMWE .ARAVUGA ATI : YINDAGIZE ? ARANGANZA MU MVUGO . ARAVUGA ATI :RWOSE YAGUHUGUJE KUGUSABAINYAGAZI YAWE NGO AYONGEREMU ZE, MUBY’UKURIABENSHI MUBAFATANYIJE IMITUNGO BAMWE BAHUGUZA ABANDI ,URETSE ABEMEYE BAKANAKORA IBITUNGANYEKANDI ABO NIBO BAKE. DAWUDI AMENYEKO TWAMUGERAGEJE ASABA ALLAH KUMUBABARIRA IBYAHA,NUKOYUBAMA HASI YICUZA,TURAMUBABARIRA.MU BY’UKURIWE IWACU NI URI HAFI ANAFITE IHEREZORYIZA. YEWE DAWUDI! RWOSE TWE TWAKUGIZE UMUTWARE KU ISIUJYE UKIRANURAABANTU MU KURINTUKURIKIRE IRARIRITAZAKUYOBYAINZIRA YA ALLAH.MU BY’UKURIABAYOBA KU NZIRA YA ALLAH BAFITE IBIHANO BIKOMEYE KUBERA KWIBAGIRWA UMUNSI W’IBARURA.

Icyitonderwa :

Ibyavuzweku cyaha Dawudi yakozecyo kuba yarifuje umugore w’umugaba w’ingabo ze akamwohereza ku rugambakugirango asigarane umugore we ,ibyo ntibikwiye ku Ntumwa ya Allah nka Dawudini ibinyomaahubwoicyo Allah yamukebuyehoni uko yaciye urubanza atumviseuregwa ,kandi ibyo yabisabiyeallah imbabaziaranabibabarirwa.

ISOMO DUKURA MU MIBEREHO YA DAWUDI

  1. Mu by’ukuri Dawudi Allah Amwishimire , Allah yamuhisemo kugira ngo akore ibitangazamu kuboko kwekuko ntiyari mu rwegorw’abakoraibyo bitangaza,we yari umwana kandi ari umushumba Allah aramukoreshayica Djaluti (Goratiat) adakoresheje inkota,icumu n’ibindi…yewe nta n’ingabo yari afite imurinda ,ahubwo yamwicishije ibuye amuteresheje umugozi, Allah yerekana ko ashobora gukuraho ibihangangeakoresheje ibintu bisuzuguritse.
  2. Abantu batishoboye babanyantege nke ntibagomba kwiheba no guhora bashakishaimpamvu zabageza ku ntsinzi igihe cyose bazababatinyakandi banashimira Allah ku nema zayo.
  3. Ugutsinda kwa Dawudi ubwo yatsindaga(Goliati) Djaluti ntabwobyamuhinduye uwo ari we ngobimugireumwiboneahubwobyamwongereyegutinya no kwicisha bugufi ,Allahnayo yarushagaho kumuzamura mu nterauko yakomezagakwicisha bugufi anashimira Allah.
  4. Burya gutinyaukubaha Allahno gushimira inema ze bitumahaboneka inyongeray’izo nema. Mu by’ukuri Allahubwoyabonagakumvira kwa Dawudino gushimira kweyamwongereye mu nema ze imworoherezaubutare ,imwigishagucura ingabo zibakingira ibikomere ku rugamba.Imuha inema y’umwana ariweSulayimanwe wanazunguyeubwami bwe n’ubumenyi bwe ndetse n’ubushobozi.

vUbwami bwa Dawudi bukaba bwaramaze imyaka mirongo ine,harimo irindwiyari umwami wa Hebroni mu muryango wabene Yahudhabonyinena bene Isiraheri umwami w’ abayahudi bose b’isiyoni, mazeagaragaza ko umuzungura we ari Sulayiman mbere y’ukoapfa ,akaba yarapfuye ariumukambweushaje cyane .

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?