Turi Bande!

Nk’uko bigaragara isi ya none iri kwihuta cyane kubera ikoranabuhanga rigezweho ryahinduye byinshi mu mibereho n’imikorere  by’abatuye isi.

Ikoranabuhanga ni igikoresho kihutisha amakuru n’ubumenyi  kikabigeza kure mu gihe gito kandi hakoreshejwe uburyo bworoheye abantu.

Ubutumwa bw’idini ya Islamu kuva ku gihe cy’Intumwa y’Imana Muhamad ( Allah amuhe amahoro n’imigisha) kugeza ubu, bwagiye bwaguka  bugera ku bantu benshi mu bice byose by’isi  hakoreshejwe inzira zitandukanye z’ivugabutumwa kandi zigoye zasabaga kugera ku bantu imbonankubone, kohererezanya ibaruwa batumye umuntu, kwandika ku biti, ku mpu, ku mabuye birakura bigera no ku bitabo ndetse no kuri Radio na Televiziyo n’ibindi.

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho izi nzira zari zisanzwe zikoreshwa mu ivugabutumwa  ziyongereyeho inzira z’ikoranabuhanga mu mbuga nkoranyamabaga zitandukanye, ibi byabaye amahirwe akomeye yo gufasha no koroshya gahunda zo kwamamaza ubutumwa bw’idini ya Islamu no ku bugeza ku bantu benshi byaba mu rwego rwo kumenyekanisha Islamu ku batari abayislamu ndetse no kongerera ubumenyi abasanzwe ari abayislamu kugirango barusheho gusobanukirwa idini binyuze mu ikoranabuhanga.

Hamwe n’izo nyungu zikomeye n’ibyiza ikoranabuhanga rikomeje kugeza ku bantu, ariko na none ikoranabuhanga rifite imbogamizi n’ingorane zikomeye zirebana n’ubuziranenge bw’amakuru atambuka mu mbuga nkoranyambaga kuko hanyuramo amakuru yizewe n’atizewe ndetse rimwe na rimwe akagera ku bantu atagaragaza inkomoko yayo, ibi rero ni ikibazo gikomeye kuko abantu bashobora kwakira amakuru n’ubumenyi burebana n’idini bunyuze mu mbuga nkoranyambaga  nyamara budafite ubuziranenge bityo ibyo bakiriye bikabayobya mu myemerere cyangwa bikabangiza mu mitekerereze ndetse bikanabashora mu myumvire idakwiye ku idini ya Islamu; ibi rero bikaba bisaba ko hagomba kubaho gahunda z’ivugabutumwa rya Islamu zinyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwizewe bunyuzwaho amakuru n’ubumenyi ku idini ya Islamu bwagenzuwe bunafite inkomoko izwi, kugirango bifashe abayislamu ndetse n’abatari bo kubona ubumenyi bakeneye bubafasha kurushaho gusobanukirwa Idini ya Islamu.

Dushingiye ku muvuduko ukomeye w’iterambere n’ikoranabuhanga Igihugu cyacu kigezeho,

Umuryango wa Rwanda Community ( RMC) wasanze ari ngombwa guhuza ivugabutumwa n’ikoranabuhanga;

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?