IMIBEHO Y’INTUMWA Y’ALLAH NUHU(NOWA) ALLAH AMWISHIMIRE
NUHU ni Intumwa ya Allahyavuzwe muri Qor’an, inshuro zigera kuri mirongo ine n’eshatu ;
vMubice bya Qor’an bikurikira :
ØQor’an 3:23
ØQor’an4 :163
ØQor’an6 : 84
ØQor’an7 :59,69
ØQor’an9 :70
ØQor’an10:71
ØQor’an11:25,32,36,42,45,46,48,89.
ØQor’an14:9
ØQor’an17 :3,17
ØQor’an19:58
ØQor’an21 :76
ØQor’an22:42
ØQor’an23:23
ØQor’an25:37
ØQor’an26:105,106,116
ØQor’an29:14
ØQor’an33:7
ØQor’an37:75,79
ØQor’an38:12
ØQor’an40:5,31
ØQor’an42:13
ØQor’an50:12
ØQor’an51:46
ØQor’an53 :52
ØQor’an54 :9
ØQor’an57:26
ØQor’an66 :10
ØQor’an71:1,21,26
NUHU akabayari mwene Lamiki mwene Matawshal’khi mwene Khanukhi ariwe (Idirisa) mwene Yardi mwene Mahalayili mwene Qayinani mwene Anushi mwene Shithi mwene Adamu ariwe se w’abantu Allah amwishimire
Ivuka rya Nuhu ryabaye Adamu amaze ibinyejana icumi apfuye nkuko byagaragaye mu mvugoy’Intumwa ya AllahMuhamadi Allah imwishimire yaravuze ati : Ubwoyabazwaga nibaAdam yari umuhanuzi ? yavuze ati : Yari umuhanuzi uvugana na Allah ,aravuga ati : Ni igihekingana ikikirihagati ye na Nuhu ? Arasubiza ati : Ni ibinyejana icumi « yakiriwe naMuslim.
Ibun Abas we ati : « Hagati ya Adamu na Nuhu harimo ibinyejana icumi kandibose bari ku busilamu”
Hakaba harabonetsekudahuza mu myaka yari afite ubwo yahabwagaubutumwa ,hari abavuga ko yari afiteimyaka mirongo itanu ,abandimaganatatuna mirongo itanu,abandimaganane namirongo inani.
Allahakaba yaragaragaje imibereho ye muri Qor’an n’uburyoabo yatumwehobitwayenibyashyikiye abamuhakanyemu bihanoby’umwuzuren’uburyo Allahyamurokoye ,n’abamwemeyemu nkuge ,ibyo byagaragajweahantu hatarihakemu gitabo gitagatifu cya Allah,Allah aravuga ati :« RWOSE TWOHEREJE NUHU KU BANTU BE ABAHAMAGARAAGIRA ATI : YEMWE BANTU NIMUGARAGIRE ALLAHKANDI MUMENYE KO NTA WUNDI ALLAH MUFITE URETSE WE .MU BY’UKURI ,JYE NDATINYAKO MUZAGERWAHO N’ IBIHANO BY’UMUNSI UHAMBAYE .
« NUKO ITSINDA MU BANTU BE RIRAMUBWIRA RITI TURAKUBONA MU BUYOBE BUGARAGARA »
« UBWO NUHU ARABASUBIZA ATI :YEMWE BANTU NTA BUYOBE NDIMOURETSE KO NDI INTUMWA YA ALLAHUMUREZI W’IBIREMWA.MBAGEZAHO UBUTUMWA BW’UMUREZI WAJYEALLAH ,NKANABAGIRA INAMA KANDI NKABA NZIBYINSHIKURI ALLAH MWE MUTAZI »Qor’an 7 :59-62
« ESE MWATANGAJWE NO KUBAMWARAGEZWEHO N’ UBUTUMWA BUTURUTSE KWA ALLAH UMUREZI WANYU BUHISHURIWE UMWE MURI MWE,KUGIRA NGO ABABURIRE ? MWIBUKE UBWO ALLAH YABAGIRAGAABASIGIRE NYUMA Y’ABANTU BA NUHU ,AKABONGERERA IBIGANGO ,NIMWIBUKE INGABIRE ZA ALLAH KUGIRA NGO MUKIRANUKE »Qor’an 7 :69
ABANTU BA NUHU
Abantu ba Nuhu basengagaibigirwa mana ,maze bihimbira ubuyoben’ubuhakanyi ,maze Allah amwoherezaku bagaragube ku bw’impuhwe ze,niwe wabaye Intumwa kuri bo kugira ngo abakure muri ubwo buhakanyi n’iryo bangikanya.
UKO ALLAH YOHEREJE NUHU KU BANTU BE
ALLAH yamutoranyije muri abo Bantukugirangoababurire ibihano bya Allahnibakomeza ubuyobebwabo ,baca ukubiri n’amategeko ya Allah,ni ukoabayobozi,ibikomerezwa n’abakungu bishyira hamwe ,kugira ngo bafatanye mu kubeshyuza ibyo ababwira mu butumwa bwa Allahndetse nokumwanga we n’abamukurikiye,bahakana ko nta n’umwe ushobora kuyoboraAtari wawundi ubarusha umutungo cyangwa se akaba ari Umumalayika,banahakana kobatamera nkabakurikiyeNuhu batigeze batekereza nta n’ubushobozibagize ,banamusabako yabanzaakabirukana kuko bibatera ishozi kuba bahuriramu idini rimwe na bo ,ibyo yarabibahakaniye mu rwego rwogutinya Allahabagaragariza ko aramutse abirukanyeatazabona uwamurokora akanamurindaibihano bya Allah,anabagaragariza ko nta kindi yabazaniye uretseukuyoboka, ko kandi Atari umuntu Allahyashyizeku bigega by’imitungoye cyangwangoamwereke ubumenyibw’ibitagaragara,mu by’ukuriibyo Allahyarabimuhishe ,kandintiyigeze abagaragariza ko ari umumalayika ahubwo yababwiraga iteka koari umuntu Allah yatoranyirijengo abahamagarire gukurikira amategeko ya Allah ,kandi ko abamukurikiyemu bemera babonwa ko basuzuguritsenta n’icyiza n’umunezero byabageraho, bamenye ko ibyobyose bobazabisanga kwa Allah niwe uzi amabanga yabokuko kugera ku byiza no kuyoboka by’ukurintibirebeshwa amasoahubwobiboneka mu ituzery’umutima no guhora ku kuyoboka ndetse no kubyishimira .
NUHU kandi yabagaragarije na noneko atabasaba ibihembo n’ubukungu byokubaabahamagara kugana Allah,ahubwo ibihembobye biri kwa Allah. Ibi byose Allahakabayarabigaragajemuri Qor’an11:27-31 muri aya magambo:
“IBIKOMEREZWA MU BAHAKANYEMUBANTUBE BARAVUGA BATI : NTA CYO TUKUBONAMO USIBYE KUBA UMUNTU NKATWENTA N’UBWO TUBONA ABAGUKURIKIYEUSIBYE BO KUBA ARI ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BIGAYITSEBANASUZUGURITSE.NTA N’UBWO TUBONAKOHARI ICYOMUTURUSHIJE.AHUBWO DUKEKAKO MURI ABABESHYI”.
ARAVUGA ATI : “ YEMWE BANTU BAJYE !MUMBWIRE ! MBAYE NDI KUKURI GUTURUTSEKWA ALLAHWAJYE ,AKABA YARAMPAYE IMPUHWEZITURUTSE IWE ZIKABIHISHA,ESE TWABIBAHATIRA KANDI MWE MUTABISHAKA !?YEMWE BANTU NTA MUTUNGO MBIBASABIRANTA HANDI NTEZE IGIHEMBO URETSE KWA ALLAH ,NTA N’UBWOJYE NDI UWIRUKANA ABEMEYE .MU BY’UKURIBO BAZAHURA NA ALLAH UMUREZI WABOAHUBWO JYE NDABONAKO MURI ABANTU BAJIJWA ?
YEMWE BANTU! NINDE WANKIZA ALLAH NDAMUTSEMBIRUKANYE !? ESE NTIMUTEKEREZA ?
SIMBABWIRAKO MFITE IBIGEGA BYA ALLAH .NTA N’UBWO NZIIBYIHISHE,SINABABWIRA KO NDI MALAYIKA .NTA N’UBWONABWIRA ABOAMASO YANYU ASUZUGURAKO ALLAH ATAZABAHAIBYIZA .ALLAH NIWE UZI IBIRI MU MITIMA YABO.MU BY’UKURIJYE(MBIKOZE)NABA NDIMUBAHUGUZA “Qor’an11: 27-31
UMUHATE WA NUHU MU IBWIRIZA BUTUMWA RYE
Nuhu yakoze ukoashoboye ashyirahoumuhate ukomeye kugirangoabantu be bamukurikiremu kwemera Allahnokureka gusenga ibigirwa mana ,hashira igihe kirekireabaha impanuron’inyigisho amanywan’ijorohaba muibanga cyangwa se ku mugaragaro,ariko bo ibyo ntacyo byabongereraga uretse kubiteraumugongono kunyura ukubirin’inzira ye ,hamwe no kubagaragarizaibyiza bikomoka kuri ukokwemera abahamagarirank’inema zibageraho zihusemu buzima bw’iy’isi, nko kuboherereza imvuraibagirira akamaroubwabondetseikanakagiriraisibatuyeho Allah akaba na noneabahaumutungo mwinshindetse n’urubyaro rwinshi.
NUHUyakomeje kubahaingero anaberekaibyo Allah yagiye abakorera nko mukubaremamu buryo butandukanye,no kubakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsimuri iy’isi n’iremwary’ibirere ndetse n’isikandi ko uwabaremyebwa mbereashoborano kubagarura,ibyo kandi ni uko uwabaremeye isiakanabashimishamu byo yabaremeyemo bitandukanyeashoboye kubagarurandetsenokubahemba .
Abantu bebakomeje kumubuza amahorobanamukorera ibibi byose bishobokantibamwumvira ahubwobakurikira bamwe mu bikomerezwa bitagira icyobibamarirauretse igihombo .
Bacura umugambimubisha hagati yabouwo mugambi uhambaye bafatira hamwe icyemezocyo kutarekagusenga ibigirwa manabyabo aribyo(WADDA, SUWAA’A ,YAGHUTHA,YA’UUQA, NA NASRA)
Ayo akabaari amazina y’abantu beza babayeho noneho bamaze gupfa shitani yabumvishije ko kugirango batazibagirwa ineza yabobagombakubashyiriraho amashusho yabo azajya ababibutsa ,nuko amashushoarakorwa igihe kirahita, maze abaje nyuma bo bibeshye koayo mashusho yasengwaga n’abababanjirijebityo nabobatangira kuyasenga .
NUHUibyo byamuciye intege mazeicyizere cyo kubayoborabagatunganakirayoyoka,nibwo bamubwiraga bati: Ntituzigera turekaibyo turiho,ngaho tuzanire ibyo bihanouhoraudukangisha ko bizatumanukira .Abasubiza koibijyanye n’ibihano biri mukubokokwa Allah wamutumye , kandi (Nuhu) we nta bihano abafitiye .
Allah yabigaragaje muri Qor’an71:1-24 aho ivuga iti :
v“Mu by’ukuritwe twohereje NUHU ku bantu be tugira tuti:burira abantu bawe mbere y’uko bagerwaho n’ibihanobibababaza.
vAravuga ati: yemwe Bantu bajye ! mu by’ukurijye kuri mwe ndi umuburizi ugaragara.
vNimugaragire Allahmumugandukire munanyumvire.
vAbahanagureho ibyahabyanyu inabahe kuramba kugeza ku umunsi uzwi na Allah, mu by’ukuri igihe Allah yagennye iyo kigeze ntikirindirizwa iyaba mwari mubizi.
vAravuga ati : yewe Allahmurezi wajye! mu by’ukuri jye nahamagaye abantu bajye ijoro n’amanywa.
vAriko umuhamagaro wajye nta cyo wabongereyeuretse guhunga.
vKandi jye buri uko mbahamagayekugira ngoubahanagurehoibyahabyabo bashyiraintoki zabomu matwi,bakanitwikira imyambaro,bagatsimbarara bakanikuza cyane.
vHanyumajyerwose nabahamagaye ku mugaragaro.
vMaze jye ndabatangariza nanababwiriza mu ibanga cyane.
vMvuga nti : nimusabe Allah wanyukubababarira ibyaha, muby’ukuriwe ni ubabarira ibyaha cyane.
vKugirango abagushirize imvura
vAbongerere imitungo n’abana,kandi abahe n’imirima ikikijwe n’imigezi.
vUbwo koko Kuki mudaha Allah icyubahiro!?
vKandi yarabaremye mu byiciro.
vEse ntimubonaukuntu Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye?
vAkabashyiriramo ukweziari urumuri,akanashyiramoizuba ari umucyo!?
vAllah yabaremye abakomoyemu butaka.
vKandi azabubasubizamo(mupfuye) anabubasohoremo (muzuka).
vAllah yabahaye isi ishashe
vKugira ngomusaturemo imihanda migari
vNUHU aravuga ati :yewe Allah murezi wanjye ! mu by’ukuri bo banyigometseho bahitamo gukurikira abatazagira icyo bamarirwan’imitungo yabo n’urubyaro rwabo ,uretse igihombo.
vBacuze imigambi mibisha ihambaye cyane.
vBaravuga bati: rwosentimuzarekeibigirwamana byanyu ntimuzareke wada cyangwa suwaa cyangwa yaghutha ,yawuka na nasra
vKandi rwose bayobeje benshi,yewe Allah ntuzongerere abahuguza uretse ubuyobe” Qor’an71: 1-24
Naho ugutangara kwabo ko kuba Intumwa yaroherejweari umuntuAllah yabigaragaje muri Qor’an 7:63 aho Allahavuga ati: “ESE MWATANGAJWE NO KUBAMWARAGEZWEHO N’ UBUTUMWA BUTURUTSE KWA ALLAH UMUREZI WANYU BUHISHURIWE UMWE MURI MWE,KUGIRA NGO ABABURIRE KANDI MUNAGANDUKIRE ALLAH MAZE MUGIRIRWE IMPUHWE”Qor’an 7:63
Naho ukudakoresha ubwenge kwabo, bigaragarira aho bisabiraga ibihano.Allah abigaragazaaho avuga ati: “BARAVUGA BATI: YEWE NUHU RWOSE WATUGISHIJE IMPAKAKENSHI .NGAHO TUZANIRE IBYO UDUSEZERANYA(IBIHANO) NIBA URI MU BANYAKURI! “ Qor’an 11: 31
Igisubizo Nuhu yabahayeAllahyakigaragaje muri Qor’an aho yavuze ati : « ARAVUGA ATI : MU BY’UKURI ALLAH WE WENYINE AZABIBAZANIRA(IBIHANO) NABISHAKA,NTA N’UBWO MWE MURI ABANANIRANYE, KANDI NSHATSEKUBAGIRA INAMA ZANJYE NTACYO ZABAMARIRA, ALLAH ASHATSE KUBAREKERA MU BUYOBE.NIWE NYAGASANI WANYU KANDI IWE NIHO MUZASUBIZWA” Qor’an 11: 33-34
NUHU ACIKA INTEGE KUKO BANZE KUYOBOKA
Nuhuamaze kugeza aho yihebakuko abantubebatakiyobotse nyuma y’imyaka myinshi yari amazeabana nabo ari nako abahamagarira kugana Allah ,icyavuyemoni ukwigomeka.
Icyakurikiyeho niicyo Allah yavuze muri Qor’an ati:” NUHU YAHISHURIWE KO NTA UZEMERA MU BANTUBE USIBYEABAMAZE KWEMERA,NTUGACIBWE INTEGE N’IBYO BAKORA “Qor’an 11: 36
Ubwo Nuhu yerekeje uburanga bwekwa ALLAHamusaba agira ati:
“NYAGASANI NTUGIRE URUGO RW’UMUHAKANYI USIGA KURI IYI SI “
“ MU BY’UKURI NUBAREKA BAZAYOBYAABAGARAGU BAWE KANDINTIBAZABYARA URETSE ABONONNYI B’ABAHAKANYI “Qor’an 71: 27
NUHUAKORA INKUGE
Allah yamutegetsegukora inkugekugira ngoabe ariyoigikoreshocyokumurokora we n’abamwemeye ,hamwe n’ibyoiyoabantu bebamunyuragahoari muri uwo murimo wo gukora inkuge baramusuzuguraga n’ibyo akorabakabibona ko bisuzuguritse, aho agasuzugurokabo kaje gukabya, ni ubwo babonaga ko akoraiyo nkuge kugira ngoizamurokore we n’abamwemeye, ibihano bizamanukiraabahakanye bakanangirakukobabonaga koibyo bidashoboka .Ariko nawe yakomejekubereka ko ahubwo aribo basuzuguritse,kuko ibyo bagaragaza ari ubujiji kubabarahisemoubuyobe aho guhitamo kuyoboka, none bakaba bugarijwe no korekwa , akomeza kubereka uburemere bw’ibyo bihano ariko biranga biba iby’ubusa.
NUHU ARANGIZA GUKORA INKUGE
Ubwo Nuhu yarangizaga gukora inkuge no kuyitunganya ,igihe cyagenwe cyarageze maze atangira kubonaibimenyetso Allahyamubwiye byo gutangira k’umwuzure; aribyo kuvubura kw’amatanuray’abantu be bokerezagamo imigati ,akavamoamazi.
Allah yahise amutegeka kurira ubwato we n’ ab’iweno gushyiramo abamwemeyeno muri buri bwoko bw’inyamaswa ebyiriingabo n’ingore,inyoni n’amatungo gutyo.
Bivugwa ko abamwemeye bari bake.
Bamaze kugera mu nkuge ikirere cyategetswekurekura amazi yacyo n’isi ivubura amasoko, maze amazi aterura inkuge n’abari bayirimo ,inkuge imara igihe , Allah yashatsekoigenda hejuruy’amazikugeza ubwoburi kintu cyari ku isi kirohamyebaba abantu cyangwa se inyamaswa ntacyasigaye kugezaubwo inkuge igeze ahitwa Djudiyi mu misozi ya Araratwi.
NUHU mbere y’uko yinjira mu nkugeyahamagayeumwana we wari wamwitaruyeNuhu aramubwira ati: “ MWANA WANJYE URIRA UDUSANGE MU NKUGE KANDI NTUBE HAMWE N’ABAHAKANYI”
Umwana yanga kumvira umubyeyi wewamugiriye impuhwe kuko atizeraga ibivugwa na se ko ikitari mu nkuge cyose kiri burimbuke.umwanaaravuga ati: Ndahungira ku musozi undinde amazi,nuko uwo mwana nawe ararohama.
NUHU ASABIRA UMWANA WE KUROKOKA
Nuhu yashatse ko isezerano rya Allahritungana ariko abiwe nabo bakarokokaaribwo yavuze ati : “NUHUAHAMAGARANYAGASANI WEATI : NYAGASANI ! MU BY’UKURIUMUHUNGU WAJYE ARI MU MURYANGO WAJYE KANDI RWOSE ISEZERANO RYAWE NI UKURI.NI NAWE MUKIRANUZI USUMBA ABANDI “Qor’an 11: 45
Allah amusubizaamugaragariza ko uwo mwana atarimu b’iweAllah amucyaha amubuzakubaza ibyo adafitiye ubumenyi kuko Nuhu yagombaga kumenya ko abari hanze y’inkuge batari mubo Allah yasezeranyije kurokoka .
Nuhuyaricujije kubera ubwo busabe bwe, asaba ko Allahyamubabarira icyo cyaha akana mugirira impuhwe,kugeza ubwo igihe cyaje kugera inkugeigera ahoijya I musozi,mbere y’ukoabari mu nkuge basohokamo, Nuhu yohereje inuma kugira ngoirebe kobishoboka gusohoka,inuma yaragarutseifite ishami ry’umuzayitunimu kanwa ariikimenyetsocy’uko hanze ari amahoro .
Abarimu nkuge basohokamoAllahabaha umugishabarororoka buzura isi bose bakomotse ku rubyaro rwa Nuhu kuko nta wundi washoboyeku byara mubo bari kumwe ,ni nayo mpamvu Allah avuga ati: “URUBYARORWE TWARUGIZE KUBAARI RWORUSIGARA” Qor’an 37:77
Allah aragaragaza ibihanobahawe muri Qor’an avuga ati:
“UKORE INKUGE KU BUGENZUZIBWACUN’IBYO TUGUHISHURIRAKANDINTUTAKAMBIRE ABAHUGUJEMU BY’UKURIBO NI ABAROHAMA.
UKO ABANTU BAMUNYURAGAHOAKORA INKUGE, BARAMUNNYEGAGA,AKABASUBIZA ATI : UKO MUTUNNYEGA NIKO NATWETUZABANNYEGA
MUZAMENYA UZAGERWAHO N’IBIHANOBIMUSUZUGUZA KANDI BIHORAHO
ISEZERANO RYACU RISOHOYE, ITANURA RYARATOGOSE, TUBWIRANUHU TUTI: INJIZA MU NKUGE YAWE KURI BURI KIREMWAGABO NA GORE,MAZE YOREKA ABASIGAYE USIBYE IBYO ALLAH YASEZERANIJE KUROKOKANA N’ABEMEYE, KANDINTABAMWEMEYE USIBYE BAKE.
NUHU ARAVUGA ATI:MWURIRE INKUGE KU BW’ IZINARYA ALLAH MU KUGENDA KWAYONO GUHAGARARA KWAYO, MU BY’UKURI NYAGASANI NI UHEBUJE MU KUBABARIRA IBYAHA KANDI NI NYIR’IMPUHWE.
UBWO IYO NKUGE YABANYURANAGA MU MIHENGERI IMEZE NK’ IMISOZI; MAZE NUHU AHAMAGARA UMWANA WEWARI AHITARUYE ARAMUBWIRA ATI:MWANA WAJYE ! INJIRANA NA TWE MU NKUGE,URAMENYE NTUBE HAMWE N’ABAHAKANYI
UMWANA ARAVUGA ATI :NDAHUNGIRA KU MUSOZI UNDINDE AMAZI, NUHUARAMUBWIRA ATI :UYU MUNSI NTA WE URI BUROKOKE ISEZERANO RYA ALLAHUSIBYEUWOYAGIRIYEIMPUHWE,UMUHENGERI UHITA UBATANDUKANYA UBWO UWO MWANA ABA ABAYE MU BAROHAMA.
MAZE ISI ITEGEKWA KUMIRA(GUKAMYA) AMAZI YAYO N’IKIRERE GITEGEKWA GUHAGARIKA IMVURA MAZE AMAZI ARAKAMA, ISEZERANO RYA ALLAH RIRASOHORA, INKUGE IHAGARARA KU MUSOZI WA DJUDIYI, UKURIMBUKA KUBA IMPAMO KU BANYAMAHUGU.
NUHU AHAMAGARA NYAGASANI AGIRA ATI: NYAGASANI! MU BY’UKURI UMUHUNGUWANJYE ARI MU BANJYE KANDI RWOSE ISEZERANO RYAWE NI UKURINI NAWE MUKIRANUZI USUMBA ABANDI
ALLAH ARAVUGA ATI : YEWENUHU ! MUBY’UKURINTA BWO ARI MU BAWE KUKO IBIKORWA BYE NTIBITUNGANYE, URAMENYE NTUKABAZE IBYO UDAFITIYEUBUMENYIMU BY’UKURIJYENDAKUBURIRA KUGIRANGO UTABA MU NJIJI.
NUHU ARAVUGA ATI : NYAGASANI ! NGUSABYE KUNDINDA KUBAZA IBYO NTAFITIYEUBUMENYI, KUKO NUTAMBABARIRA IBYAHA NGO UNANGIRIREIMPUHWE NZABA MU BANYAGIHOMBO
NUHU ARABWIRWA AT I : URURUKA,AMAHORO N’IMIGISHA BIDUTURUTSEHO BIKUBEHO WOWE N’IMIRYANO MURI KUMWE,MU BAZABAKOMOKAHO HARI ABOTUZANEZEZA BAKIGOMEKA MAZE KU MPERUKA BAKAZAGERWAHO N’IBIHANO BIBABAZA BIDUTURUTSEHO” . Qor’an 11 : 37-48
ØAbdillahi mwene Abasi(Allah amwishimire)agaragaza ko Nuhu yakoze umurimowo guhamagarira abantu be kuganainzira ya Allah imyakaigera kuri Magana cyenda na mirongo itanu mbere y’umwuzure . Nuhuakabayarahawe ubutumwa yari afite imyaka Magana ane na mirongo inani ,kandi akaba yarabayeho nyuma y’umwuzure imyaka Magana atatu na mirongo itanu.Nk’ukobigaragara,Nuhu (Allah amuhe amahoro n’imigisha)yapfuye afite imyakaigihumbi n’amagana arindwina mirongo inani .Naho yahambwe byavuzwe kwinshi ariko imvugo y’ukuri inahamye yahambwe ku musigiti mutagatifu wa Makka.
Umusozo