1 – Shahadah

Kuvuga UBUHAMYA BUBIRI: Ni imwe mu nkingi zigize Idini ya Islam, bukaba ari Uguhamya ubivanye ku mutima unavugisha ururimi ko nta yindi Mana ibaho kandi ikwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe rukumbi “Allah” no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana. Ubu buhamya nirwo rufunguzo rwinjiza umuntu mu Buyislamu akaba ari nawo musingi yubakiyeho.

NI GUTE WAYOBOKA ISLAM?

Wifuza kuyoboka Islam ukaba wamaze gufata icyemezo muri wowe, hari intambwe zitandukanye zagufasha kugera ku icyifuzo cyawe arizo izi zikurikira:

INTAMBWE YA MBERE:

A: Kuba washakisha umusigiti waba uri hafi yawe, ukawegera umuyobozi wawo akagufasha kuba umuyislamu.

B: Igihe nta Musigiti uzi ukuri hafi, ushobora kwifashisha uru rubuga rukagufasha kuyoboka Islam, nyuma yo guhamya mu mutima wawe akanatura ukoresheje ururimi rwawe ubuhamya bubiri ugira uti “ASHIHADU AN LAA ILAHA ILA LLAHU, WA ASHIHADU ANA MUHAMADA RUSULU LLAHI”

Bisobanuye ngo “ Ndahamya mbivanye ku mutima wanjye mbivugisha ururimi rwanjye ko nta yindi Mana ibaho kandi ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana Imwe Rukumbi “ALLAH”, nka nahamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana akaba n’Umugaragu wayo”

INTAMBWE YA KABIRI: Iyo umaze kuvuga ubuhamya bubiri, Islam igusaba gushakisha ubumenyi bwagufasha ku menya neza ibyo Imana igusaba gukora ndetse n’ibyo igusaba kureka, uru rubuga rero rwateganyije agatabo k’infashanyigisho zagenewe umuyoboke mushya wasangamo amasomo y’ibanze. (infashanyigisho)

umuyoboke mushya

INTAMBWE YA GATATU: Uru rubuga rwateganyirije umuyislamu mushya amakuru yamufasha kumenya aho ibigo bihugura abayislamu bashya biherereye, ariho aha hakurikira:

IKIGO AKARERE UMURENGE NOMERO YA TELEFONE
INTARAMA (ABAGABO) BUGESERA NTARAMA 0788945502
0788684270
INTARAMA (ABAGORE) BUGESERA NTARAMA 0784683427
0787062141
BYUMBA GICUMBI BYUMBA 0785072465
0781887681
KAYONZA KAYONZA MUKARANGE 0784436069
0783440336
BUTARE HUYE RUHASHYA 0783864849
0786355384

 

INTAMBWE YA KANE: Uru rubuga rwateganyirije kandi umuyoboke mushya bumwe mu buhamya bw’abandi bagiye binjira idini.

VIDEOS

 AMAFOTO

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?