INYUNGU 32 ZIBONEKA MU KWEZI KWA SHAABAN

Imana yahaye abagaragu bayo inema yo kugira ibihe byiza byo gukoramo amasengesho ndetse no kuganduka, muri ibyo bihe harimo Ukwezi kwa Shaabani, muri uko kwezi rero habonekamo inyungu 32 buri Muyislamu wese asabwa kugerageza kugeraho, arizo izi:

1. UKWEZI KWA SHAABANI NI UKWEZI KWA 8 MU MEZI YA KISLAMU:

 Kukaba kuri hagati y’ukwezi kwa Rajabu na Ramadwani.

Bakwise Shaabani: Kuko muri icyo gihe abarabu babaga bakwiriye imishwaro bajya gushakisha amazi.

2. UKWEZI KWA SHAABANI NI UKWEZI GUTAGATIFU ABANTU BAKUNZE KWIRENGANGIZA KUKO KURI HAGATI YA RAJABU NA RAMADWANI NI BYIZA RERO KUGUSIBA MO CYANE:

Dushingiye ku imvugo yakiriwe na Usama mwene Zayidi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabwiye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) nti: Ntabwo ndakubona usiba iminsi myinshi nk’iyo usiba mu kwezi kwa Shaabani? Intumwa Muhamadi iramubwira iti “Kuriya niko kwezi abantu benshi bakunze kwirengagiza kuri hagati ya Rajabu na Ramadwani, ni nako kwezi ibikorwa by’abagaragu b’Imana bizamurwa kwa Nyagasani w’ibiremwa byose, nifuza rero ko ibikorwa byanjye byazamurwa nsibye” Hadith yakiriwe na Nasaaiy.

3. INTUMWA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N’IMIGISHA) YAJYAGA ASIBA MU KWEZI KWA SHAABAN IMINSI MYINSHI ADASIBA MU YANDI MEZI, YAJYAGA AGUSIBAMO IGICE KININI:

Nkuko tubibwirwa na Nyina w’abemera Aisha (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ntabwo nigeze mbona intumwa y’Imana asiba akuzuza ukwezi kose usibye muri Ramadwani, kandi nta kundi kwezi intumwa Muhamadi yasibagamo iminsi myinshi nk’ukwezi kwa Shaabani” Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

Mu yindi mvugo iragira iti “Intumwa Muhamadi yajyaga asiba ukwezi kwa Shaaban kose, cyangwa iminsi atasibagamo muri uko kwezi niyo mike cyane” Yakiriwe na Bukhariy.

4. INTUMWA MUHAMADI NTIYIGEZE ASIBA AMEZI ABIRI AKURIKIRANA USIBYE UKWEZI KWA SHAABANI N’UKWEZI KWA RAMADWANI, YAJYAGA ASIBA IMINSI MYINSHI MU KWEZI KWA SHAABANI AKAKUNGIKANYA NA RAMADWANI:

Nkuko tubibwirwa na Umu Salamat (Imana imwishimire) ati “Sinigeze mbona intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) asiba amezi abiri akurikirana, usibye Shaabani na Ramadwani” Yakiriwe na Tir’midhiy.

5. ABANTU BAKUNZE KWIRENGAGIZA UKWEZI KWA SHAABANI:

Kubera ko kubanzirizwa n’ukwizi gutagatifu kwa Rajabu kandi gusiba mu mezi matagatifu muri rusange ni byiza, kukaba kandi gukurikirwa n’ukwezi gutagatifu kwa Ramadwani, bityo abantu bakita gusa kuri ayo mezi bakirengagiza Shaabani, ni byiza rero kugukoramo igisibo.

6. IJAMBO RY’INTUMWA MUHAMADI RIGIRA RITI “UKO NIKO KWEZI ABANTU BAKUNZE KWIRENGAGIZA KURI HAGATI YA RAJABU NA RAMADWANI”: Harimo ikimenyetso ko kugomba kwitabwaho nako kuko biri mu ibyo Imana ikunda kandi yishimira. Bamwe mu bamenyi baravuze bati “Ni byiza kwita ku isuna yo hagati ya Magharibi na Al Ishau, kuko icyo ari igihe abantu bakunze kwirengagiza cyane”

Nanone abamenyi bavuze ko ari ibya gaciro gakomeye gukora igihagararo cy’ijoro mu gice cya nyuma cy’ijoro, kuko icyo nacyo ari igihe abantu benshi baba biryamiye birengangije gusingiza Imana, Kandi intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Aho Nyagasani aba ari hafi y’umugaragu we ni mu ijoro rya nyuma, bityo nushobora kuba uri mu abasingiza Imana muri icyo gihe, uzabikore” Yakiriwe na Tir’midhiy. “Ni ngombwa rero kugerageza gusingiza Imana cyane cyane ahantu abantu benshi baba barangaye nko mu isoko n’ahantu abantu baba bibereye mu mugaryo” Reba igitabo Latwaiful Maarif.

7. ZIMWE MU INYUNGU YO GUKORA IBIKORWA BYIZA MU GIHE ABANTU BENSHI BABA BARANGAYE:

Iyo umuntu akoresheje igihe abenshi mu abantu barangaye akagikoresha mu kugandukira Imana, ibyo ni bumwe mu buryo bwo gukora ibikorwa mu ibanga, kandi guhisha ibikorwa bya Sunat umuntu akora bigaragaza ko umuntu afite IKHILASW, umuyislamu ntagomba kwizera umutima we ko utamuroha mu ugukorera ijijo, igihe akoze ibikorwa bye byiza ku mugaragaro.

8. GUSIBA UKWEZI KWA SHAABANI BIRUTA GUSIBA AMEZI MATAGATIFU YANDI:

Kuko ukwezi kwa Shaaban ukugereranyije na Ramadwani, ni kimwe n’amasengesho ya Sunat za mbere na nyuma y’amasengesho y’itegeko kuko ayo masengesho ya Sunat yegera cyane ay’itegeko mu ibihembo, nkuko Sunat za mbere na nyuma y’amasengesho ziruta izindi Sunat za rusange mu isengesho, niyo mpamvu rero gusiba iminsi mbere ya Ramadwani n’iminsi nyuma yayo, biruta gusiba iminsi ya kure yayo.

9. KU IBYEREKEYE IJAMBO RY’INTUMWA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N’IMIGISHA) RIGIRA RITI “IGISIBO CYIZA NYUMA YA RAMADWANI NI UKWEZI KW’IMANA GUTAGATIFU (MUHARAM) N’ISENGESHO RYIZA NYUMA Y’AMASENGESHO Y’ITEGEKO NI IGIHAGARARO CY’IJORO” YAKIRIWE NA MUSLIM:

Iyi Hadith iravuga amasengesho ya Sunat muri rusange, kuko gukora igisibo cy’isunat rusange mu kwezi kwa Muharamu biruta ikindi gihe hanyuma hagakurikiraho andi mezi matagatifu, nk’uko isunat yo gusenga amasengesho rusange iruta izingi ari igihagararo cy’ijoro. Naho gusiba ukwezi kwa Shaabani ikurikirana mu byiza na Ra kandi iyomekwaho nkuko gusiba iminsi 6 ya Shawali ikurikirana na Ramadwani kuyisiba rero biruta gusiba isunat zindi rusange. Nkuko nanone Sunat nziza nyuma y’amasengesho y’itegeko na Sunat zayo za mbere na nyuma yayo ari igihagararo cy’ijoro. Hanyuma nanone Sunat za mbere n’iza nyuma y’amasengesho y’itegeko ziruta igihagararo cy’ijoro – iyo ikaba ari imvugo y’abamenyi benshi, kuko izo Sunat zikurikira ayo masengesho y’itegeko” Reba igitabo Latwaiful Maarifi.

10. UKWEZI KWA SHAABANI NI UKWEZI HAZAMURWAMO IBIKORWA BY’ABANTU BY’UMWAKA WOSE BIJYANWA KU IMANA NYAGASANI:

Nkuko tubisanga muri Hadith igira iti “Niko kwezi hazamurwamo ibikorwa by’abantu bijya kwa Nyagasani w’ibiremwa byose, nkaba mba nifuza rero ko ibikorwa byanjye bizamurwa nsibye” Intumwa rero yifuje ko ibikorwa byagezwa kwa Nyagasani ari igisibo, kuko igisibo aricyo cyihuta kwakirwa kandi kizamura mu nzego cyane, bityo abayislamu nibakopere ku intumwa yayo kuri iki gisibo bityo nabo bajye basiba kenshi mu kwezi kwa Shaabani.

11. IBIKORWA BIZAMURWA BIKAGEZWA KWA NYAGANANI BIRIMO IBICE BITATU, NKUKO ZIMWE MU MVUGO Z’IDINI ZIBIVUGA” REBA IGITABO TAHADHIBU SUNANU CYA ABI DAUDA:

1: IGICE CYA MBERE CYO KUZAMURWA KW’IBIKORWA BY’ABANTU KU IMANA:  UKUZAMURWA KWA BIRI MUNSI:

Buri munsi ibikorwa bizamurwa kabiri, rimwe mu gitondo, irindi ninjoro, nkuko tubisanga muri Hadith igira iti “Ibikorwa by’abantu bizamurwa ninjoro mbere yuko iby’amanywa atangira, bikanazamurwa ku manywa mbere yuko iby’ijoro bitangiraYakiriwe na Muslim. Ibikorwa by’umunsi rero bikaba bizamurwa ku manywa mbere yuko arangira, n’ibyi joro bikazamurwa n’injoro mbere yuko ijoro rirangira, abamalayika bazamukana ibikorwa by’ijoro ku mpera yaryo, ndetse no ku intangiriro y’amanywa, bakanazamukana ibikorwa by’amanywa nyuma yuko arangiye ku intangiriro z’ijoro, nkuko tubisanga muri Hadith igira iti “Abamalayika basimburana muri mwe ninjoro n’abandi ku manywa, bagahuriza hamwe ibikorwa ku isengesho rya Mugitondo ndetse n’irya Al Aswir” Yakiriwe na Bukhariy.

“Muri icyo gihe uzaba ari mu bikorwa byo kugandukira Imana uwo azahabwa umugisha mu mafunguro ye no mu bikorwa bye” Reba Igitabo Fatähul Bari.

No kubera iyo mpamvu Umwe mu bamenyi witwaga Dwahaku, iyo byabaga bwije wasangaga arimo kurira, avuga ati “Sinzi uko ibikorwa byanjye byazamuwe bimeza” Reba igitabo Latwaiful Maarif.

2: IGICE CYA KABIRI CYO KUZAMURWA KW’IBIKORWA BY’ABANTU KU IMANA:  UKUZAMURWA KWA BIRI CYUMWERU:

Buri cyumweru habaho ukuzamurwa kw’ibikorwa by’abantu inshuro ebyiri, kuwa Mbere no kuwa Kane, nkuko tubisanga muri Hadith igira iti “Ibikorwa by’abantu bizamurwa buri kuwa Gatanu (buri cyumweru) inshuro ebyiri, kuwa mbere no kuwa Kane Imana ikababarira buri mwemera wese, usibye umuntu ufitanye na mugenzi we ikibazo, Imana ikavuga iti: mube mubaretse kugeza bamaze kwiyunga” Yakiriwe na Muslim.

Umumenyi witwaga Ibrahim Anakhaiy yajyaga aririra umugore we Kuwa Kane n’umugore we akamuririra, akavuga ati “Uyu munsi ibikorwa byacu biragezwa kwa Nyagasani wacu” Reba igitabo Latwaiful Maarif.

3: IGICE CYA GATATU CYO KUZAMURWA KW’IBIKORWA BY’ABANTU KU IMANA:  UKUZAMURWA KWA BIRI MWAKA:

Hazamurwa ibikorwa by’abantu icya rimwe mu mwaka mu kwezi kwa Shaaban, nkuko byemezwa n’amagambo y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) agira ati “Niko kwezi (Shaabani) kuzamurwa mo ibikorwa by’abantu ku Imana Nyagasani” hanyuma hakanazamurwa ibikorwa by’imibereho yose y’umuntu nyuma yo gupfa: Iyo umuntu apfuye, ibikorwa by’imibereho ye yose, bikagezwa kwa Nyagasani, igitabo cye cy’ibikorwa kigafungwa, uko niko kuzamurwa kwa nyuma kw’ibikorwa.

12. BURI UKUZAMURWA KW’IBIKORWA BY’ABANTU KU MANA BIFITE IMPAMVU IZWI N’IMANA NYAGASANI:

Imana kandi ifite uburenganzira bwo gutanga ubutumwa, intumwa Muhamadi nawe akaba afite inshingano zo kubusohoza, natwe tukaba dutegetswe kubwakira no kubwemera. 

13. NI BYIZA KO BURI MUYISLAMU YONGERA UMURAVA MU GUKORA IBIKORWA BYIZA CYANE CYANE MU GIHE CYO KUZAMURWA KW’IBIKORWA BY’ABANTU BIGEZWA KU IMANA:

Agasiba kuwa mbere no kuwa kane, nkuko byari umuyoboro w’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) akanarushaho gusiba mu kwezi kwa Shaabani, akaniteganyiriza impamba y’ibikorwa byiza ku manywa na ninjoro, no kurushaho kwiyegereza Imana akora ibyo ikunda kandi yishimira. 

14. UMUYISLAMU AGOMBA KUZIRIKANA KO IBIKORWA BYE BIZAMURWA BIKAGEZWA KU MANA MURI UKU KWEZI, BYABA IBIKORWA BYIZA CYANGWA SE IBIBI:

Umuntu rero arasabwa kwihitiramo ibigezwa kwa Nyagasani we ibyo aribyo, byaba ibimuha ibihembo byinshi cyangwa ibimuha ibihano bikaze, akanahitamo ibyo agomba kwakirirwa cyangwa kutakirirwa (Imana ibiturinde). 

15. UKWEZI KWA SHAABANI NK’UMWITANGIRIZWA WA RAMADWANI NDETSE NK’UMWITOZI WO KUZAYISIBA, NIYO MPAMVU IBISABWA MURI RAMADWANI ARI NABYO BISABWA MURI SHAABANI NKO GUSIBA NO GUSOMA QOR’AN:

Kugira ngo habeho kwitegura Ramadwani, n’imitima ibe imaze kumenyera kugandukira Imana. Bisaba kwitegura guhera mu kwezi kwa Ramadhani Umuyisilamu wese agatangira kwitegura muri Shaabani kugira ngo atazinjirana muri Ramadhani ingorane, ahubwo abe yaramaze kwitoza igisibo no kucyimenyera kandi abe yaratangiye kumva uburyohe bw’igisibo mbere ya Ramadhani, bityo bigatuma yinjirana mu kwezi kwa Ramadhani imbaraga n’umurava.  Reba igitabo Latwaiful Maarif.

16. BAMWE MU BANTU USANGA BAVUGA KO GUSIBA NO GUKORA IBIHAGARARO BY’IJORO NDETSE NO GUSOMA QOR’AN UKAYIRANGIZA MURI RAMADHANI BIGOYE, KUKO NTA KINDI GIHE BASIBA CYANGWA BAKORA IBIHAGARARO BY’IJORO, USIBYE MURI RAMADHANI GUSA, SHAABANI RERO NI IGIHE CYIZA CYO KUBYIMENYEREZA NO KUBYITOZA:

Iyo umuntu yimenyereje kwiryamira n’iraha, biba bigoye kuri we guhaguruka no kugira icyo akora kiruhije, mu gihe atimenyereje cyangwa ngo yitoze. Nkuko umumenyi witwaga Abubakar Al Balikhiy (Imana imugirire impuhwe) yabivuze agira ati “Ukwezi kwa Rajabu ni ukwezi ko guhinga naho ukwezi kwa Shaabani ni uko kuhira ibihingwa, hanyuma ukwezi kwa Ramadhani kukaba uko gusarura”

Nanone yaravuze ati “Urugero rw’ukwezi kwa Rajabu ni nk’umuyaga naho ukwezi kwa Shaabani ni nk’ibicu naho Ramadhani ikaba imvura” Reba igitabo Latwaiful Maarif.

Utarahinze mu kwezi kwa Rajabu ntiyuhire mu kwezi kwa Shaabani yasarura ate muri Ramadhani, ni gute yakwizera ko azumva uburyohe bwo kugandukira Imana muri Ramadhani kandi ntacyo yigeze akora muri Ramadhani? Nafatirane rero mbere yuko igihe cyimucika, Umumenyi witwaga Yahya mwene Muadhi (Imana imugirire impuhwe) yaravuze ati “Ntabwo ndirira roho yanjye iramutse ipfuye, ahubwo narizwa n’umuzigo wanjye uramutse uncitse” Reba igitabo Huliyatul Awuliyai.

17. ABAKURAMBERE BA ISLAM BAJYAGA BAFATA UMWANYA WO GUSOMA QOR’AN MU KWEZI KWA SHAABANI:

Bakavuga bati “Ukwezi kwa Shaabani ni ukwezi ko gusoma Qor’an” Reba igitabo Latwaiful Maarif.

18. UKWEZI KWA SHAABANI NI UMWANYA WO GUFASHA ABATISHOBOYE BOSE KUGIRA NGO BAZABASHE KUGIRA IMBARAGA ZO GUSIBA RAMADHANI NO GUKORA IBIHAGARARO BYAYO.

19. AMWE MU MAKOSA AKUNZE KUGARAGARA MU BANTU NI UKO BAMWE MU BAYISLAMU ZAKAT KURI BO ZIBA ITEGEKO KURI BO MU KWEZI KWA RAJABU CYANGWA UKWA SHAABANI, NTIBAHITE BAZITANGA AHUBWO BAGATEGEREZA RAMADWANI:

Batekereza ko aricyo gihe cyiza cyangwa se aribwo bazabona ibihembo bihambaye, mu by’ukuri gukereza gutanga Zakat wamaze kugeza ku gipimo fatizo ntibyemewe kuko haba harimo guhuguza abakene ukererwa kubagezaho ukuri kwabo, ibyo rero ni icyaha ku Imana ni no kurenga imbibi zayo, ariko biremewe kuba Zakat wayitanga mbere y’igihe cyayo kubera gufasha abakene no kubakemurira ibibazo.

20. UMUNTU WESE UFITE IMINSI AGOMBA KWISHYURA MURI RAMADWANI ISHIZE, NI ITEGEKO KURI WE KUYISHYURA MU KWEZI KWA SHAABANI MBERE YUKO INDI RAMADWANI YINJIRA IGIHE ASHOBOYE KUBIKORA, NTIBYEMEWE GUKEREZA KWISHYURA IYO MINSI KUGEZA RAMADWANI IRANGIYE NTA MPAMVU YEMEWE AFITE: 

Imvugo dukomora kuri Nyina w’abemera Aisha (Imana imwishimire) aravuga ati “Hari igihe nabaga nfite iminsi ya Ramadwani ntarishyura, simbashe kuyishyura usibye mu kwezi kwa Shaabani” Uwakiriye Hadith aravuga ati “Bitewe no kubuzwa umwanya n’intumwa cyangwa kuwubura yita ku intumwa Muhamadi” Yakiriwe na Bukhariy.

Al Hafidhu Ibun Hajari yaravuze ati “Muri ariya magambo ya Aisha dukuramo ko yajyaga yita ku ukwishyura mu kwezi kwa Shaaban kuko bitemewe gutegereza ko indi Ramadwani yinjira” Reba igitabo fat’hul Bariy.  

21. UMUNTU WESE UFITE IMINSI AGOMBA KWISHYURA MURI RAMADWANI ISHIZE, ARIKO NTABASHE KUYISHYURA KUGEZA RAMADHANI YINDI YINJIYE:

Aramutse yarananiwe kwishyira kubera impamvu yemewe yaba yaragize igakomeza hagati y’izo Ramadwani zombi, ni ngombwa ko yishyura iyo minsi nyuma yiyo Ramadwani ya kabiri, kandi nta kindi asabwa usibye uko kwishyura gusa. Nk’igihe yaba yari arwaye, uburwayi bugakomeza kugeza kuri Ramadwani ya kabiri, uyu nta cyaha cyo gukereza kwishyura afite kuko yari afite impamvu yemewe icyo asabwa gusa ni ukwishyura iminsi atasibye.

Naho umuntu aramutse yarakerereje kwishyura iminsi atasibye muri Ramadwani nta mpamvu afite: Uyu afite ibyaha byo gukereza kwishyura nta mpamvu nimwe ibimutera, Abamenyi bose bemeranya ko agomba kwishyura. Ariko kubyerekeye kuba agomba no kugerekaho icyiru cyo gukererwa, abamenyi ntibabivuzeho rumwe:

Bamwe bavuga ko agomba kwishyura akanagerekaho kugaburira umukene, iyi ikaba ari imvugo ya Maliki na Shaafiy na Ahmadi, ndetse hari n’imvugo nk’iyo ikomoka kuri bamwe mu abaswahaba (Imana ibishimire).

– “Abandi bakavuga ko yishyura gusa ntagire ikindi agerekaho, iyi ikaba ari imvugo ya Abu Hanifa ndetse ikaba ari nayo Sheikh Ibun Uthayimini yahisemo” Reba igitabo Mughuniy cya Ibun Qudamat.

22. NTAGO BYEMEWE KWIZIHIZA IJORO RYO HAGATI MU KWEZI KWA SHAABAN, CYANGWA KURIGIRA UMWIHARIKO WO GUKORAMO IGIHAGARARO CY’IJORO CYANGWA SE KUGIRA UMWIHARIMO WO GUSIBA KU MANYWA Y’UWO MUNSI WO HAGATI CYANGWA UMWIHARIKO KURI UWO MUNSI WO GUSURA AMARIMBI CYANGWA KUWUTANGAHO ISADAKA Z’ABANTU BAPFUYE, CYANGWA SE KUGIRA IKINDI GIKORWA CY’AMASENGESHO UGIRA UMWIHARIKO KURI UWO MUNSI, IBYO BYOSE BIBA ARI IBIHIMBANO.

NTA HADITH N’IMWE Y’UKURI IVUGA IBYIZA BY’IJORO RYO HAGATI MU KWEZI KWA SHAABAN UMUNTU YASHINGIRAHO AHUBWO USANGA AMA HADITH YOSE AVUGA KURI UWO MUNSI AMWE NTA NGUFU AFITE ANDI ARI AMAHIMBANO. Bitandukanye na bamwe mu bamenyi bagize ukuri zimwe muri izo Hadith, ama Hadith avuga gusenga ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaabani amwe muri yo usanga ari nta ngufu cyangwa ari amahimbano babeshyeye intumwa Muhamadi, nta iy’ukuri ni mwe muri urwo rwego yaturutse ku intumwa Muhamadi cyangwa ku abasangirangendo (Imana ibishimire).

23. UMUNTU USANZWE AKORA IBIHAGARARO BY’IJORO HANYUMA AKANAKORA IGIHAGARARO CY’IJORO RYO HAGATI RYA SHAABANI NKUKO AKORA IBINDI BIHAGARARO NTA KANDI GACIRO YARIHAYE KADASANZWE NDETSE NTA NO KURIKORAMO IBADA IDASANZWE, UWO NTA KIBAZO KURI WE.

24. NTIBYEMEWE GUSIBA UMUNSI UMWE GUSA WO HAGATI Y’UKWEZI KWA SHAABANI, USIBYE KUBA UWO MUNSI YAWUSIBA UHURIRANYE N’IMINSI YAJYAGA ASIBA NKO KUWA MBERE CYANGWA KUWA KANE, AKABIKORA NTA KANDI GACIRO YAHAYE UWO MUNSI: 

Kuko Hadith ivuga ibyiza byo gusiba uwo munsi nta mbaraga ifite ntikomoka ku intumwa Muhamadi.

25. UMUNSI WO HAGARI MU KWEZI KWA SHAABANI, NI UMWE MU MINSI BITA AYAMUL BIDWI DUSHISHIKARIZWA GUSIBA BURI KWEZI (TARIKI YA: 13,14,15) UZASIBA UWO MUNSI NDETSE N’UWA 13 N’UWA 147, UWO AZABA AKOZE SUNAT:

Ariko akabikora nta kandi gaciro ahaye ijo joro ryo hagati mu kwezi kwa Shaaban.

Naho uwasiba uwo munsi wo hagati wonyine, uwo ntabwo yaba asibye ayamul Bidwi kuko icyatumye uwuhitamo akawusiba wonyine, ni agaciro aba yawuhaye atahaye indi minsi kandi ibyo ntibyemewe.

26. NAHO HADITH IGIRA ITI “UKWEZI KWA SHAABANI NIKUBA KUGEZE HAGATI, NTIMUKAJYE MUSIBA”

Yakiriwe na Abu Dauda. Iyi Hadith abamenyi beshi bavuze ko nta mbaraga ifite Atari ukuri. Abamenyi bakomeye bavuze ko iyi Hadith ari mbi cyane, barimo Abdurahman bun Mahadiy na Imamu Ahmadi na Abu Zur’at Raziy n’abandi. Birumvikana rero ko ntacyo bitwaye gusiba nyuma y’uko ukwezi kwa Shaabani kugeze hagati, usibye ko gusiba mbere y’umunsi umwe cyangwa ibiri ngo Ramadhani itangire bibujijwe.

27. TURAMUTSE TWEMEYE KO HADITH IBUZA GUSIBA NYUMA Y’UKO UKWEZI KWA SHAABANI KUGEZE HAGATI ARI UKURI, ARI NAYO MVUGO Y’ABAKURIKIRA IMAMU SHAFIY:

Ubwo muri iryo tegeko ribuza gusiba ukwezi kwa Shaabani kugeze hagati, hakurwamo umuntu usanzwe asiba kuwa mbere no kuwa kane kuko uwo munsi unarangiye we akomeza gusiba bisanzwe.

Hakurwamo nanone umuntu watangiye igisibo mbere y’uwo munsi wo hagati muri Shaaban akanakomeza gusiba nyuma yawo, uwo nawe iryo tegeko ribuza ntirimureba, “kuko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yajyaga asiba ukwezi kwa Shaabani kose cyangwa iminsi myinshi muri ko” Yakiriwe na Bukhariy.

Nanone hakurwamo umuntu usiba nyuma yuko Shaabani igeze hagati, arimo kwishyura iminsi yishe mu kwezi kwa Ramadhani.

28. KIRAZIRA GUSIBA IGISIBO CY’ISUNAT UMUNSI UMWE CYANGWA IBIRI IBANZIRIZA RAMADWANI, USIBYE KURI WAWUNDI WARI USANZWE AFITE AKAMENYERO KO GUSIBA, CYANGWA AKABA YISHYURA IGISIBO CY’UMUHIGO, CYANGWA YISHYURA IMINSI ATASIBYE MURI RAMADWANI Y’UBUSHIZE, CYANGWA SE AKABA AFATANYIJE RAMADHANI N’IMINSI YAYIBANJIRIJE:  

Kubera Hadith igira iti “Ntimugasibe umunsi umwe mbere ya Ramadhani cyangwa ibiri, usibye nk’umuntu wari usanzwe asiba bigahurirana ajye asiba” Yakiriwe na Bukhariy.

29. GUSIBA IMINSI YA NYUMA YA SHAABANI BIRIMO UBURYO BUTATU:

1. Kuba yasibana iniya ya Ramadhani ateganya kuzahira ayinjiramo, ibyo birabujijwe.

2. Kuba yasiba afite iniya y’igisibo cy’umuhigo cyangwa iminsi ya Ramadhani atishyuye, cyangwa kikaba ari igisibo cya Kafara (icyiru) abamenyi benshi ibyo basanze ntacyo bitwaye barabyemera.

3. Kuba yasiba afite umugambi wo gusiba Sunat rusange, ibi rero si byiza kuri we gusiba, usibye igihe byaba bihuriranye n’igisibo yarasanzwe asiba, cyangwa se akaba hari indi minsi yari yasibye muri Shaabani mbere yuko igera mu minsi yayo ibiri ya nyuma, hanyuma akayisiba akomezanya na Ramadwani.

30. IMPAMVU TUBUZWA GUSIBA UMUNSI UMWE CYANGWA IBIRI MBERE YA RAMADHANI:

Ni ukugira ngo hatazanira uwongera kuri Ramadhani ibitarimo, no kwirinda kugwa mu ibyo abahawe igitabo baguyemo mu gisibo bakiyongereraho ibitekerezo byabo n’amarangamutima yabo.

Nanone ni ukugira ngo habeho ugutandukanya igisibo cy’itegeko n’igisibo cya Sunat kuko kubitandukanya ni ngombwa, ni muri urwo rwego intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabujije kungikanya isengesho ry’itegeko n’irindi, ridatandukanyijwe n’amagambo cyangwa kwimuka ukarisengera ahandi” Yakiriwe na Muslim.

31. UMUNSI BASHIDIKANYAHO NI UMUNSI WA 30 WA SHAABANI, IGIHE HARAMUTSE IBICU UKWEZI NTIKUBONEKA:

Witswe umunsi ushidikanywaho kuko abantu baba bibaza niba ariwo munsi wa mbere wa Ramadhani cyangwa uwa nyuma wa Shaabani. Kirazira rero kuwusiba, usibye nubundi wa muntu usanzwe afite akamenyero ko gusiba, Kubera Hadith igira iti “Umuntu uzasiba umunsi bashidikanya ho, uwo azaba asuzuguye Abul Qasimi (Intumwa Muhamadi- Imana imuhe amahoro n’imigisha).

32. MU UKWEZI KWA SHAABANI HABAYE MO IBINTU BIHAMBAYE, MURI BYO:

1. Kuba aribwo igisibo cyabaye itegeko mu mwaka wa 2H.

2. Kuba aribwo Qiblat yahindutsemo aho kwerekera Iyerusaremu abayislamu bagategekwa kwerekera Makka mu mwaka wa 2H.

3. Nibwo intumwa Muhamadi yarongoye mo Hafiswa umukobwa wa Umar bunil Khatwabi mu mwaka wa 3H.

4. Nibwo habayemo intambara bise Bani Mustwalaqi mu mwaka wa 5H.

5. Nibwo habaye mo intambara ya Tabuki mu mwaka wa 9H kuko intumwa yagiye kurwana mu kwezi kwa Rajabu agaruka mu kwezi kwa Shaabani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?