AMATEGEKO AGENDANA N’IGISIBO CYA RAMADHANI

  1. GUSIBA NI ITEGEKO NTABWO ARI UBUSHAKE:

يقول الله -تبارك وتعالى: شَهْرُ رَمَضَانَ الَّذِي أُنزِلَ فِيهِ الْقُرْآنُ هُدًى لِلنَّاسِ وَبَيِّنَاتٍ مِنَ الْهُدَى وَالْفُرْقَانِ فَمَنْ شَهِدَ مِنْكُمُ الشَّهْرَ فَلْيَصُمْهُ وَمَنْ كَانَ مَرِيضًا أَوْ عَلَى سَفَرٍ فَعِدَّةٌ مِنْ أَيَّامٍ أُخَرَ يُرِيدُ اللَّهُ بِكُمُ الْيُسْرَ وَلا يُرِيدُ بِكُمُ الْعُسْرَ وَلِتُكْمِلُوا الْعِدَّةَ وَلِتُكَبِّرُوا اللَّهَ عَلَى مَا هَدَاكُمْ وَلَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ [سورة البقرة:185]

Ukwezi kwa Ramadhani ni ko kwamanuwemo Qur’an, (kugira ngo ibe) umuyoboro ku bantu n’ibimenyetso bigaragara by’umuyoboro (wa Allah) binatandukanya ukuri n’ikinyoma. bityo, uwo uko kwezi kuzasanga muri mwe  azagusibe

– Ni byiza ariko ko umuyislam amenyereza abana be bakiri boto batari bageza igihe cy’ubukure gusiba no kubibatoza.

  1. ABO AMATEGEKO YEMERERA KUREKA GUSIBA:
  1. Umuntu urwaye gusiba bikaba bimutera ikibazo.
  2. Umuntu uri ku rugendo.

قال تعالى “وَمَنْ كَانَ مَرِيضًا أَوْ عَلَى سَفَرٍ فَعِدَّةٌ مِنْ أَيَّامٍ أُخَرَ يُرِيدُ اللَّهُ بِكُمُ الْيُسْرَ وَلا يُرِيدُ بِكُمُ الْعُسْرَ [سورة البقرة:18

  1. UMUGORE URI MU MIHANGO CYANGWA MU BISANZA

روى البخاري ومسلم من حديث عائشة رضي الله عنها قالت “كانت إحدانا تحيض على عهد رسول الله صلى الله عليه وسلم فنؤمر بقضاء الصوم ولا نؤمر بقضاء الصلاة

  1. UMUGORE UTWITE NDETSE N’UWONSA.

عن النبي صلى الله عليه وسلم: “إن الله وضع عن المسافر نصف الصلاة والصوم، وعن الحبلى والمرضع” رواهأحمد والترمذي وأبو داود النسائي، وعليهما القضاء.

  1. UMUNTU WANANIWE GUSIBA KUBERA IZABUKURU CYANGWA UBURWAYI BUDATEZE GUKIRA.

قوله تعالى: “وعلى الذين يطيقونه فدية طعام مسكين

Imana iti “Naho ku batagishoboye gusiba (abasaza n’abarwaye indwara za karande), bazatange incungu yo kugaburira umukene

  1. NI BYIZA K’UMUNTU URI K’URUGENDO KO AREKA GUSIBA, ARIKO ARAMUTSE ANASIBYE NTA KIBAZO.
  2. MU IGISIBO CY’ITEGEKO NKA RAMADHANI, NI NGOMBWA KURARANA UMUGAMBI WO GUSIBA. ARIKO ABAMENYI BAVUGA KO UMUGAMBI UMWE MU NTANGIRIRO Z’UKWEZI KWA RAMADHANI UHAGIJE.
  3. UMUYISLAMU ABUJIJE GUSIBA RAMADHANI YASIBYE MBERE YAYO UMUNSI UMWE CYANGWA IBIRI IGISIBO CYA SUNAT.
  4. UMUYISLAMU AGOMBA KURINDA IGISIBO CYE AMAGAMBO N’IBIKORWA BIZIRIRIJE.

لقوله -صلى الله عليه وسلم-: “من لم يدع قول الزور والعمل به والجهل فليس لله حاجة في أن يدع طعامه وشرابه” رواه البخاري

    10. NI BYIZA KO NIHAGIRA UMUNTU UTUKWA MU GISIBO CYA RAMADHANI KO         YAVUGA ATI “NJYEWE NDASIBYE:

يقول -صلى الله عليه وسلم-:”الصيام جُنَّةٌ فإذا كان يوم صوم أحدكم فلا يرفث ولا يسخب فإن سابه أحد أو شاتمه، فليقل إني صائم” رواه البخاري

   11. NTABWO BYEMEWE KU MUNTU UFITE IMINSI YA RAMADHANI ISHIZE ATASIBYE KO YAYIKEREREZA NGO AZAYISHYURE NYUMA Y’IYO RAMADHANI NSHYA IJE, NTA MPAMVU YEMEWE AFITE.

-Aramutse abikoze atyo ategetswe kwishyura iyo minsi yongeyeho kugaburira umukene umwe buri munsi.

– Umuntu aramutse apfuye afite iminsi mu gisibo cy’itegeko atishyuye kandi yarabonye uburyo bwo kwishyura ntiyishyure, ni byiza ko abantu bo mu muryango we bamufungira iyo minsi, batabishobora bakagaburira umukene umwe buri munsi mu mitungo ye asize.

12. MU IBYANGIZA IGISIBO AMATEGEKO AVUGA:NI UKURYA, KUNYWA, GUKORA IMIBONANO KU MANYWA, GUSOHORA INTANGA UBIGAMBIRIYE, GUKORA HIJAMA, NDETSE NO KWIRUKISHA UBISHAKA.

– Ariko iyo umuntu arutse atabisha, igisibo cye nticyangirika.

– Umuntu wibagiwe akarya cyangwa akanywa, uwo igisibo cye nticyangirika.

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم: «مَنْ نَسِيَ وَهُوَ صَائِمٌ، فَأَكَلَ أَوْ شَرِبَ، فَلْيُتِمَّ صَوْمَهُ، فَإِنَّمَا أَطْعَمَهُ اللهُ وَسَقَاهُ» أخرجه مسلم في صحيحه

13. GUTERWA URUSHINGE (RUTARI SEROMO) IBYO NTIBYANGIZA IGISIBO.

– Uwasibye agomba kwirinda bya bitonyanga byo mu mazuru kuko bishora kuba byagera mu mihogo.

قال -صلى الله عليه وسلم-: “وبالغ في الاستنشاق إلا أن تكون صائماً

-Umuntu ukoresha ipompo ya asima we ashobora kuyikoresha igihe asibye kuko ari umwuka utagera mu nda.

– Biremewe ko umuntu usibye yakwisiga amarashi cyangwa akayihumuriza.

– Biremewe kandi k’umuntu asibye ko yakwivura ashyira umuti w’ibitonyanga mu maso ndetse no mu matwi.

14. GUKORA IMIBONANO MPUZA BITSINA KU MANYWA Y’UKWEZI KWA RAMADHANI UBIGAMBIRIYE: ICYIRU CYABYO NI A: GUREKURA UMUCAKARA B: WABA NTAWE UFITE: UGASIBA AMEZI ABIRI AKURIKIRANA. C. WABA UTABISHOBOYE: UKAGABURIRA ABAKENE 60. AKABA ANATEGETSWE KWIFATA MU MASAHA YANDI ASIGAYE KURI UWO MUNSI NDETSE AKABA AGOMBA NO KUZAWISHYURA.

15. BIREMEWE KOZA MU KANWA UKORESHEJE UBUROSO N’UMUTI W’AMENYO, KUKO BITANGIZA IGISIBO.

16. BIREMEWE KANDI KO UMUNTU YAKWIYUHAGIRA KU MANYWA Y’IGISIBO KUBERA ICYOKERE, KUKO BITANGIZA IGISIBO.

17. UMUNTU KANDI BASHOBORA KU MUTORERAHO ADHANA YA AL FAJIRI MU KWEZI KWA RAMADHANI AGIFITE IJANABA, NABYO NTIBYANGIZA IGISIBO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?