Muri iyi minsi twitegura kwinjira mu minsi icumi ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhani, ni byiza kwibutsa abayislamu agaciro k’iyi minsi ndetse na IBADA zikomeye ziboneka muri iyi minsi icumi ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhani, arizo izi zikurikira:
- IBIHAGARARO BY’IJORO (QIYAMU LAYILI):
Iminsi icumi ya nyuma ya Ramadhani Imana yayirutishije indi minsi yose nkuko Imana yarutishije ukwezi kwa Ramadhani andi mezi, ni iminsi ifite agaciro gahambaye ndetse n’ibyiza byinshi bikurikira:
- KUBA INTUMWA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N’IMIGISHA) YARASHYIRAGAHO UMWETE UDASANZWE MURI IYI MINSI KURUTA UWO YAKORESHAGA MU YINDI MINSI ITARI YO:
Ibyo tubikomora muri Hadith yakiriwe na Muslim yaturutse kuri Aisha (Imana imwishimire) yaravuze ati “Intumwa Muhamadi yajyaga ashyiraho umwete mu minsi icumi ya nyuma, uruta uwo yakoreshaga mu yindi minsi itari yo”
- YARARAGA AMAJORO MURI IYO MINSI:
Ibyo tubisanga mu imvugo yaturutse kuri Aisha (Imana imwishimire) yaravuze ati “Intumwa Muhamadi iyo hatangiraga iminsi icumi ya nyuma, ikazaga igikoyi cye, agakesha amajoro ndetse akabyutsa n’ab’iwe”
- GUKESHA AMAJORO BIVUGWA MURI IYI HADITH:
Bisobanuye ko yajyaga akora ibihagararo igice kinini cy’ijoro: Kubera imvugo yaturutse kuri Aisha (Imana imwishimire) yaravuze ati “Ntabwo nigeze mbona intumwa Muhamadi akora igihagararo cy’ijoro kugeza mu gitondo”
- MU IBYO INTUMWA MUHAMADI YIBANDAGAHO MURI IYI MINSI HARIMO NA ITIKAFU MU MUSIGITI AGAMIJE KUGANDUKIRA IMANA NO GUSHAKISHA LAYILATUL QADRI:
Gukora Itikafu muri ni umwe mu migenzo w’ibikorwa wakorwaga n’intumwa Muhamadi mu buzima bwe, na nyuma yo gupfa kwe abagore be barawukomeje, ni byiza rero ko Itikafu ikorwa mu buryo bukurikije amategeko, bikaba ari ukwiherera mu Musigiti ureka ibyo warurimo by’isi kugira ngo ugandukire Imana.
- MU IBYIZA BY’IYI MINSI NDETSE N’UMWIHARIKO WAYO:
Ni ukuba harimo LAYILATUL QADRI, Imana yavuzeho umwihariko ukurikira:
- Kuba muri iryo joro ariho Imana yamanuye mo Qor’an: Imana iti “Mu by’ukuri Twamanuye (Qor’an) mu ijoro ry’igeno” Al Qadri:1.
- Imana yavuze kuri iryo joro ko riruta amezi igihumbi (1000): Imana iti “Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikozwe mu gihe kingana n’amezi igihumbi)!” Al Qadri: 3.
- Imana kandi yarivuzeho ko ari joro ry’imigisha: Imana iti “Mu by’ukuri twakimanuye (igitabo cya Qor’an) mu ijoro ryuje imigisha (Laylatul Qadri)” Dukhanu:3.
- Kuba iryo joro rimanukamo abamalayika benshi ndetse na Jibril, Imana yavuze Jibrila gusa kubera agaciro afite.
- Imana kandi yavuze ko iryo joro ari iry’amahoro: Bisobanuye ko Shitani nta gikorwa kibi yakora muri iryo joro, iryo joro kandi ni amahoro nta bihano bishobora kurimanukamo kubera ukuganduka abantu baba bakora.
f: iryo joro kandi Imana yavuzeko aribwo hagenwamo ibizaba mu mwaka wose: Imana iti “Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (igihe umuntu azamara, igihe cy’amavuko, amafunguro…)” Dukhanu: 4.
- Kuba muri iryo joro Imana ibabarira ibyaha uwarikozemo igihagararo afite ukwemera no kwiringira ibihembo ku Imana ibyaha yakoze mbere: Ibyo tubikomora muri Hadith yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) ayikomoya ku intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Uzakora ibihagararo by’ijoro mu kwezi kwa Ramadhani afite ukwemera no kwiringira ibihembo ku Imana, azababarirwa ibyaha yakoze mbere, n’uzakora igihagararo mu ijoro rya LAYILATUL QADRI afite ukwemera no kwiringira ibihembo ku Imana, azababarirwa ibyaha yakoze mbere”
- IJORO RYA LAYILATUL QADRI RIBONEKA MU MINSI ICUMI YA NYUMA YA RAMADHANI:
Nkuko tubisanga muri Hadith yakiriwe na Aisha na Abdullah bun Umari (Imana ibishimire) igira iti “Mushakishe LAYILATUL QADRI mu minsi icumi ya nyuma ya Ramadhani”
- MU IBYIZA BY’IYI MINSI NDETSE N’UMWIHARIKO WAYO:
Imvugo ikomoka kuri Aisha yo ivuga mu minsi y’ibiharwe yaravuze ati “Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Mushakishe ijoro rya LAYILATUL QADRI mu majoro y’ibiharwe mu minsi icumi ya nyuma ya Ramadhani”
- IMINSI YIZEWE MO CYANE LAYILATUL QADRI NI IMINSI IRINDWI YA NYUMA:
Ibyo tubisanga muri Hadith yakiriwe na Abdullah bun Umari avuga ko “Umwe mu basangirangendo b’Intumwa Muhamadi yeretswe LAYILATUL QADRI mu nzozi ko ari mu minsi irindwi ya nyuma (babibwira intumwa Muhamadi) aravuga ati “Ndabona inzozi zanyu koko zahuriranye n’iminsi irindwi ya nyuma, bityo ushakisha LAYILATUL QADRI ajye ayishakira mu minsi irindwi ya nyuma”
- ARIKO UMUYISLAM ASABWA GUSHAKISHA LAYILATUL QADRI MU MINSI ICUMI YOSE YANYUMA KUGIRANGO YIZERE NEZA NTA GUSHIDIKANYA KO KOKO YARIGEZEHO:
No muri Hadith yakiriwe na Ibun Abasi (Imana ibishimire bombi) ivuga ko intumwa Muhamadi yavuze ati “Murishakire mu minsi icumi yanyuma, k’umunsi wa cyenda mu iyisigaye, k’umunsi wa karindwi ku iyisigaye, k’umunsi wa gatanu ku iyisigaye..”
- LAYILATUL QADRI IRIMUKA:
Abamenyi benshi bavuga ko Layilatul Qadri idahora ari ijoro rimwe buri mwaka, ahubwo irimuka mu majoro atandukanye y’iminsi 10 ya nyuma ya Ramadhani cyane cyane ay’igiharwe.
- IBIMENYETSO BYA LAYILATUL QADRI BIRIMO IBICE BIBIRI:
- IGICE KIJYANIRANA N’IJORO RYA LAYILATUL QADRI:
Havuzwemo:
– Kuba muri iryo joro nta muyaga.
– Kuba muri iryo joro nta mbeho nta n’ubushyuhe ibihe biba biringaniye.
– Kuba rikeye k’uburyo bugaragara.
Imvugo yakomotse kuri Jaberi yavuzeko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ati “Nari neretswe ijoro rya LAYILATUL QADRI hanyuma ndongera ndaryibagizwa, ariko riri mu minsi icumi ya nyuma, rikaba ari ijoro rikeye cyane, ritagira ubukonje cyangwa ubushyuhe, rimeze nkiririmo ukwezi kwaganje inyenyeri, ntabwo Shitari ntirisohokamo kugeza umuseke utambitse” Iboneka mu gitabo cya Ibun Huzayimat.
- IBIMENYETSO BIZA NYUMA YA LAYILATUL QADRI:
Havuzwemo:
– Kuba izuba mu gitondo cyaryo rirasa ryera nta mirasire rifite.
Ibyo tubikura muri Hadith ya Ubay bun Kaab wajyaga arahira avuga ko LAYILATUL QADRI ari ijoro rya 27, bamubajije uko yabimenye aravuga ati “Nabibwiwe n’ibimenyetso intumwa Muhamadi yavuze, ko izuba mu gitondo cyaryo rirasa nta mirasire” Iboneka mu gitabo cya Muslim.
– IBUN TAYIMIYAT: yaravuze ati “Hari igihe Imana ishobora no kwereka bamwe mu bantu ibimenyetso bya Layilatul Qadri haba mu nzozi cyangwa k’umugaragaro, cyangwa umuntu akaba yabona umuntu amubwira ngo iri joro niryo rya Layilatul Qadri, Imana inashobora gufungura umutima wawe ukabona ibikugaragariza ko ari ijoro rya Layilatul Qadri”.
Nkuko tubisanga muri Hadith igira iti “Ndabona inzozi zanyu zahuriranye naryo” Iboneka mu gitabo cya Bukhariy na Muslim.
Iki kikaba ari ikimenyetso ko ushobora kuryerekwa no mu nzozi.
- UBUSABE MURI LAYILATUL QADRI:
Imvugo uturuka kuri Aisha yabajije intumwa Muhamadi ati “Urabibona ute ndamutse menye ijoro rya LAYILATUL DAQRI, navuga ubuhe busabe? Intumwa Muhamadi iramubwira iti “Uzavuge uti: ALLAHUMA INAKA AFUWUN TUHIBUL AFUWAN FAAFU ANIY”