IBYIZA BY’IMINSI ICUMI YA NYUMA Y’UKWEZI KWA RAMADHAN

  1. GUKORA ITIKAFU MU MINSI ICUMI YA NYUMA YA RAMADHANI:
  2. ITIKAFU NI IKI?:

ITIKAFU: Ni ukwiherera mu Musigiti igihe runaka ugambiriye kugandukira Imana Nyagasani.

  1. AHO ITIKAFU IKORERWA:

ITIKAFU igomba gukorerwa mu Musigiti uwo ariwo wose usengerwamo amasengesho atanu (Ijamaa).

  1. ITEGEKO RYA ITIKAFU:

ITIKAFU Ni sunat, itegeko ryayo rikaba riboneka muri Qor’an mu ijambo ry’Imana rigira riti “Unasukure inzu yajye, kubera abayigana bazenguruka Al Kaaba (Twawafu) ndetse nabayigana gukoreramo ItikafuAl Haju:26.

ITIKAFU Kandi iboneko no mu imvugo z’intumwa Muhamadi mu imvugo yaturutse kuri Aisha igira iti “Intumwa Muhamadi yajyaga akora Itikafu iminsi icumi ya nyuma mu kwezi kwa Ramadhani kugeza apfuye, nyuma amaze gupfa, abagore be bajyaga bakora ItikafuIboneka mu gitabo cya Bukhariy na Muslim.

  1. IBYIZA BYA ITIKAFU:

Nta Hadith nimwe cyangwa ayat bivuga ku ibyiza bya ITIKAFU ndetse n’ibihembo byayo.

  1. INCAMAKE Y’IBYO URI MURI ITIKAFU YEMEREWE, NDETSE N’IBYO ABUJIJWE:

Iyo umuntu ushaka gukora Itikafu yinjiye mu Musigiti, agomba kuwugumamo, asoma Qor’an, asingiza Imana ndetse anasenga, ntawuvemo usibye igihe agiye gukemura kimwe mu bintu byemewe n’amategeko nko kurya, koga, kwituma n’ibindi.

– Iyo asohotse kandi agiye gukemura kimwe muri ibyo bibazo, ntagomba gutindayo.

Imvugo yaturutse kuri Aisha (Imana imwishimire) yaravuze ati “Intumwa Muhamadi ntabwo yajyaga ava muri Itikafu ngo yinjire mu nzu ye usibye ku impamvuIboneka mu gitabo cya Bukhariy na Muslim.

Mu yindi mvugo yo mu gitabo cya Muslim ikomoka kuri Aisha aragira iti “Ndamutse ninjiye mu nzu mu gihe ndi muri Itikafu, iyo nzu ikaba irimo umurwayi ntabwo navugana nawe mpagaze, usibye kumuvugisha ngenda gusa

– N’usohotse afite ikibazo agiye gukemura, ntagomba kujya kure kandi hari ahantu hafi ye yakemurira ikibazo cye.

– Biremewe k’umuntu uri muri Itikafu kuganira no guseka.

  1. IGIHE USHAKA GUKORA ITIKAFU YINJIRIRA MU MUSIGITI:

Abamenyi bavuga ko ushaka gukora ITIKAFU ashobora kwinjira mu Musigiti nyuma y’uko izuba rirenga k’umunsi wa 20, kugira ngo atangirane n’ibihagararo by’ijoro rya 21.

– Ariko abandi mu bamenyi bakavuga ko yayitangira nyuma y’isengesho rya Al Fajir ry’umunsi wa 21, bashingiye kuri Hadith igira iti “Intumwa Muhamadi iyo yashakaga gukora Itikafu yasengaga isengesho rya Al Fajiri yarangiza akajya mu mwanya agomba gukoreramo Itikafu

– Umuntu urimo gukora Itikafu mu minsi ya mbere ya Ramadhani cyangwa iminsi yo hagati, iyo igihe yagennye kirangiye ava mu Musigiti izuba rirenze.

  1. BIMWE MU IBYO WAKWIBAZA KURI ITIKAFU:

– Ese Itikafu ibaho mu kwezi kwa Ramadhani gusa?

Itikafu ntabwo ibaho mu kwezi kwa Ramadhani gusa ahubwo igihe cyose washakira mu mwaka wayikora.

– Ese Itikafu ikorerwa gusa mu Musigiti usengerwamo ijuma gusa?

Ukuri ni uko Itikafu umuntu yayikorera mu musigiti uwo ariwo wose, usengerwamo amasengesho atanu, ariko ibyiza ni uko yayikorera mu Musigiti wa Ijuma.

– Ese Itikafu ireba abagabo gusa?

Ukuri kwemerwa na benshi ni uko Itikafu ireba abagabo n’abagore, kuko abagore b’intumwa Muhamadi bajyaga bakora Itikafu nyuma yuko intumwa Muhamadi yaramaze gupfa.

– K’umugore ushaka gukora Itikafu asabwa ibi bikurikira:

  1. Kuba afite uruhushya rw’umugabo we.
  2. Kuba byizewe neza ko nta kibi (Fitina) cyabaho agiye muri Itikafu.
  3. Kuban ta nshingano ze zimugomba zakwangirika aramutse agiye muri Itikafu.

-Ese ni ngombwa gukora Itikafu ukayirangiza?

Ukuri ni ukuyikora ukayirangiza, ariko uramutse uyicikishirije ntuyirangize ntabwo usabwa kuzayishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?