Ituro rifite inyungu

IGIKORWA GIFITE INYUNGU RUSANGE

(AL’WAQ-FU)

Ni ugukora igikorwa gihoraho kibyara inyungu ukagitanga kugirango izo nyungu zikomeze kugirira abantu akamaro ugamije ibihembo ku Mana.Nko kuba watanga inzu, umutungo yinjiza ugatangwa mu nzira z’Imana nko gufasha abakene,imfubyi,ivugabutumwa n’ibindi.

IMPAMVU BYASHYIZWEHO MURI ISLAMU

Ibikorwa nk’ibi byashyizweho ari urubuga rw’abafite umutungo kugirango bashakishe uko bakongera ibyiza n’ingororano mu kwiyegereza Allah, maze bagakora ibikorwa bihoraho ariko inyungu zibivamo zigakoreshwa mu bikorwa byiza bitandukanye kuburyo na nyuma yo gupfa kwabo bazakomeza kwandikirwa ibihembo ku Mana kuko ibyo bikorwa bigikomeza.

UMWANYA BIFITE MU IDINI YA ISLAMU

Gukora ibikorwa nk’ibi ni byiza ndetse ni naryo turo (isadaka) riruta ayandi,Imana yashishikarije abantu kubikora kuko bigirira abantu benshi akamaro kandi bigahoraho na nyuma yo gupfa k’uwabitanze agakomeza kwandikirwa ibyiza ku Mana.

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) aho igira iti: “Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara uretse ibintu bitatu: ituro rihoraho, ubumenyi yigishije abandi bukabagirira akamaro no gusiga umwana utunganye umusabira impuhwe n’imbabazi kwa Allah”. Yakiriwe na Muslim.

IBISABWA KUGIRANGO IRYO TURO RITUNGANE

  •  Kuba ari igikorwa gihari kandi gikomeza ariko inyungu zigikomokaho zikagirira abantu akamaro.
  •  Gukoreshwa mu byiza : nk’imisigiti,gutunganya inzira,gufasha abo mu muryango,abakene n’abatishoboye.
  •  Utanze iryo turo agomba kugaragaza abo rigenewe, nko kuba yavuga ati: iri turo rizafasha umusigiti runaka,cyangwa umuryango wa runaka cyangwa igice runaka cy’abantu nk’abakene,imfubyi n’abandi.
  •  Ntibigomba kuba iby’igihe runaka kigenwe nko kuba yavuga ati: mbitanze mu mwaka umwe gusa, ntibinagomba kugira icyo bishingiraho ku kintu gishobora kuzabaho nko kuba yavuga ati: ninubaka indi nzu,iyi yanjye izaba ituro rihoraho(Waq’fu), keretse urupfukuko byemewe ko umuntu yavuga ati:ni nitaba Imana inzu yanjye izaba ituro rihoraho.
  •  Utanze iryo turo agomba kuba mu bantu ibyo bakoze bihabwa agaciro, ari byo kuba agimbutse,afite ubwenge kandi icyo atanze ari umutungo we bwite.
  •  Utanze iri turo kugirango rihabwe agaciro agomba kubikora akoresheje imvugo ibigaragaza nko kuba yavuga ati: Iyi nzu yanjjye nyigize ituro rihoraho ,cyangwa igikorwa nko kuba yakubaka umusigiti akawuha abantu ngo bvajye bawusaliramo,cyangwa agatanga ubutaka bwe ngo babugire irimbi rusange.
  •  Ni ngombwa kubaha no gukurikiza ibyasabwe n’uwatanze iryo turo nk’uburyo rigomba gukoreshwa n’abo rizahabwa, igihe bitanyuranyije n’amategeko y’idini,aramutse aritanze atagennye uburyo rizakoreshwa, icyo gihe rikoreshwa mu buryo busanzwe amaturo nkayo akoreshwamo bitanyuranyije n’amategeko y’idini.
  •  Ni ngombwa ko iryo turo riba ari igikorwa gihoraho ahubwo kikinjiza umutungo ukomeza gukoreshwa mu bikorwa byiza, nk’inzu , ikibanza, , umurima, amatungo n’ibindi, kandi ni byiza ko aritanga mu mutungo mwiza kurusha indi atunze.
  •  Uburyo bwo gutanga iri turo rihoraho Abdillahi mwene Omar(Bombi Allah abishimire)yaravuze ati : Omar yagabanye ubutaka,maze abwira Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ati: nagabanye ubutaka bwiza ku buryo ntigeze ngira undi mutungo mwiza uburuta, none wangira nama ki kuri ubwo butaka? Intumwa iramusubiza iti : Ushatse wabugira ituro rihoraho maze ibizajya bivamo bigatangwa mu nzira z’Imana. Maze Omar (Allah amwishimire) abigenza atyo avuga ko butazagurishwa, butazatangwa nk’impano, butazanazungurwa,ibizavamo bikaba bizahabwa abakene, abo mu muryango we, kubohoza abacakara,gufasha mu nzira z’Imana, abanyantegenke n’abari ku rugendo,kandi uzarinda iri turo ntacyo bitwaye kuba yaryaho gusa cyangwa agasangira n’inshuti ye bitarimo kuwusesagura no kuwukoresha mu zindi nzira)). Yakiriwe na Bukhari na Muslimu
  •  Iyo iryo turo ryagenewe abantu runaka bazwi, ni ngombwa ko ribageraho bose kandi bakagenerwa ibingana, naho iyo rigenewe abantu runaka rusange nk’abakene biremewe kubarutanisha bitewe n’ibibazo bafite cyangwa hagahabwa bamwe muri bo bitewe n’ibitangwa uko bingana.
  •  Amasezerano yo gutanga ituro rihoraho iyo abayeho aba ari ngombwa ntashobora guseswa,igitanzwe ntikigurishwa, ntigitangwamo impano, ntikizungurwa, ntikinatangwaho ingwate. Iyo inyungu zacyo zihagaze kubera impamvu nko gusaza cyangwa kwangirika kirasanwa,byananirana kigagurishwa, agaciro kacyo kagakoreshwa mu bikorwa bisa nacyo, nko kuba bagurisha umusigiti utagikoreshwa kubera impamvu, amafaranga awuvuyemo akubakishwa undi musigiti.
  •  Biremewe guhindura ishusho n’imirimo yakoreshwaga ituro rihoraho kubera inyungu zabo rigenewe, nko kuba bahindura inzu zari zituwemo amaduka cyangwa umurima ukubakwamo inzu kubera inyungu z’abagenewe iryo turo.
  •  Ibikenerwa mu mirimo yo kwita ku ituro rihoraho nko gusana ibyangiritse,guhemba abakozi n’ibindi ibyo byose bivanwa mu bikomoka muri ryo ituro igihe uwaritanze atigeze agena ahandi bizaturuka.
  •  Biremewe kunyuranya n’ibyasabwe na nyir’ugutanga ituro igihe ibyo bifitiye akamaro kanini abarigenewe kandi bishimisha Allah kurushaho.
  •  Iyo utanze ituro rihoraho yagennye umugenzuzi niwe urigenzura, naho iyo atamugennye, icyo gihe rigenzurwa nabo yarigeneye iyo ari abantu runaka bazwi, naho iyo rigenewe abantu muri rusange nk’abakene cyangwa ari igikorwa nk’umusigiti, icyo gihe ubugenzuzi bukorwa n’ubuyobozi bw’idini.ITURO RIHORAHO RYIZA KURUSHA ANDIIturo rihoraho ryiza kurusha andi ni irifitiye abantu benshi akamaro mu bihe byose n’ahantu hose nko gutanga ituro rifasha imisigiti,gufasha abashaka ubumenyi, abari mu rugamba rw’idini, abo mu muryango,abakene,abanyantegenke n’abandi.Ituro rihoraho ni igikorwa gikomeza, kubw’ibyo biremewe kugifatanya n’undi muntu buri wese akagira umugabane we,ibivuyemo bishobora gukoreshwa mu inzira imwe cyangwa buri wese akagena abazajya bahabwa umugabane we nko kuba bahuriza ku bakene cyangwa se umwe umugabane we akawugenera abanyeshuri undi akawugenera imfubyi.

    Umusozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?