^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Murakaza neza k'Urubuga rw'Ijwi rya Islam

 

Mu rwego rwo kwigisha no gukangurira abayisilamu bose mu Rwanda n'abari mu mahanga mukugira ubumenyi ku Idini y'Ukuri ariyo ISLAM; mu rwego rwo kumenyekanisha ISLAM kuri bagenzi bacu batari abayisilamu kugirango barusheho kuyisobanukirwa neza binyuranye n'uburyo bari basanzwe bayizi; mu Rwego rwogufasha Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu cy'u Rwanda harimo Ubumwe n'ubwiyunge; kurwanya icyorezo cya SIDA "AIDS/HIV"; mu Rwego rwo gufasha abanyeshuli kubona serivisi zitandukanye zibafasha mumyigire yabo; urugero: kubashakira ibizamini bya Leta byakozwe mubihe byashize; kubagezaho notes z'amasomo atandukanye; mu Rwego rwogufasha abanyarwanda kumenya imiterere y'inzego bwite za Leta n'imiterere y'inzego z'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda (A.MU.R) n'abazihagarariye; kumenya imishinga/ibikorwa bya A.MU.R ibyarangiye, ibigikorwa n'ibiteganywa gukorwa.

Ibiro bikuru by'Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda A.MU.R (Urwego ruhagarariye ISLAM n'abayisilamu mu Rwanda) rwifashishije ishami ryarwo ry'ivugabutumwa (DA'AWA DEPARTMENT) ryishimiye kubagezaho uyu murongo witumanaho rigezweho ry'ikoranabuhanga "internet"; Urubuga rugamije kuba Ijwi rya Islam mu Rwanda no mu Mahanga. Mu bwitonzi bwanyu; mwisanzure kandi musome mutuje kuko tubafitiye inyigisho na za serivise nyinshi zigamije guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda.


Isomo ry'Icyumweru

IBYIZA BY'IMINSI ICUMI YA MBERE Y'UKWEZI KWA HIJJA

Isomo ry'iki Cyumweru turabagezaho ibyiza by'iminsi icumi (10) ya mbere y'ukwezi kwa Hijja. Turarebera hamwe agaciro k'iyo minsi ndetse tunarebe uko umuyisilamu yifata cyangwa yitwararika muri icyo gihe. Turareba uko umusilamu uri mu mutambagiro mutagatifu yifata ndetse nutaragiye muri uwo mutambagiro mutagatifu uko nawe yifata.

Soma birambuye....

 


UKO HIJJAT IKORWA - Video mwateguriwe na Sheikh Musa Sindayigaya

 

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho